• 09/12/2019 4:44 34

Kuzimya ishyamba rya Amazon bireba bwa mbere ibihugu ririmo – Min Biruta

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Vincent Biruta (uri mu Bufaransa mu nama ya G7) yaganiriye n’Umuseke ku cyago cyugarije isi muri iyi minsi, ari cyo ‘inkongi yibasiye ishyamba ry’Amazon’ riri muri America y’Epfo rimaze hafi ukwezi rishya, avuga ko ibihugu birituriye ari byo bya mbere bikwiye no kurizimya.

Dr Biruta avuga ko kuzimya iri shyamba rifatwa nk’ibihaha by’isi bireba mbere na mbere ibihugu rikoraho

Umuseke wabajije Minisitiri niba hatarabayeho kurangara kw’amahanga mu guhangana na kiriya kibazo. Dr Biruta avuga ko atabihamya, gusa akavuga ko kiriya kibazo kiri mu buvugwaho mu nama ya G7 iri kubera mu Bufaransa.

Yongereho ko kuzimya umuriro wibasiye ishyamba rya Amazon (Amazonie mu Gifaransa) bireba mbere na mbere ibihugu rikoraho.

Ishyamba rya Amazon rifite ubuso bwa 5.500.000 Km2 rikora ku bihugu bya Brazil, Peru, Colombia, Venezuela, Ecuador, Bolivia, Guyanna na Suriname.

Minisitiri Dr. Vincent Biruta avuga ko nubwo akamaro k’ishyamba rya Amazon karenga imipaka y’ibihugu rikoraho, ngo ntabwo ibindi bihugu byakwifata ngo bitabare igihugu kitatse ubwo butabazi.

Ati: “Ni byo! Akamaro ka Amazon karenga imipaka ya Brazil na Colombia n’ibindi bihugu rikoraho, ariko nta watabara mu gihugu cy’abandi utabarwa atagaragaje ko ubushobozi bwe budashobora gukemura ikibazo.”

 

U Rwanda rwo ntirwahura na ba rutwitsi?

Minisitiri Biruta avuga ko ba rutwitsi mu Rwanda bagihari ariko bagabanutse binyuze mu kubigisha ibyiza byo kwita ku mashyamba ariko no guhana abica amategeko.

Hagiye gushira ukwezi iri shyamba ririni kurusha ayandi ku isi riri gushya.

Ubushakashatsi buherutse gusohorwa na kimwe mu bigo bikora ubushakashatsi muri Brazil ifite igice kinini k’ishyamba bwerekana ko ahagaragara umuriro mwinshi ari mu bice bituwe n’abasangwabutaka kandi ngo muri 2017 hari ishyamba ry’inzitane.

Amafoto yasohowe n’Ikigo gishinzwe kwita ku bidukikije, ishami ryacyo rikorera muri Brazil, kitwa Greenpeace yerekana ko umuriro wagendaga ukwira mu bice bitandukanye bya ririya shyamba ushushe nk’ufite umujyo umwe, bikaba byerekana ko hari abantu baritwitse ku bwende.

Umwotsi uzamuka mu kirere ni mwinshi cyane ku buryo abita ku bidukikije bavuga ko byanze bikunze bizagira ingaruka ku bwiyongere bw’ubushyuhe bw’ikirere.

Ibice byibasiwe n’iyi nkongi biri muri Leta nka Rondônia, Mato Grosso na  Pará.

Greenpeace ivuga ko kugeza ubu ubuso bumaze gushya bungana na hegitari 23 006, izigera ku 15 749 zari zitewemo ibiti byinshi muri 2017.

Iki kigo kandi kivuga ko ibiri kuba kuri ririya shyamba bigomba kujya ku mutwe wa Perezida wa Brazil,  Jair Bolsonaro bitewe n’uko afite politiki zishishikariza abantu guhinga no gukora ibindi bikorwa remezo muri ririya shyamba.

Mu nama ya G7 ibera mu Bufaransa biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ageza ijambo ku bayirimo agaruka ku byerekeye kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kugabanya ibyuka bituma ikirere gishyuha.

Min Biruta avuga ko kugira ngo amahanga atabare muri Amazon bisaba ko ibihugu biyituriye biba byatabaje( Photo:Flickr@Ministry of Environment)
Minisitiri Vincet Biruta yaherekeje Perezida Kagame muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere mu gitondo
Perezida Kagame mu nama yiga ku kurinda urusobe rw’ibinyabuzima ir kubera mu Bufaransa
Yahaye ikiganiro abakuru b’ibihugu bigize G7

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *