• 19/01/2020 9:53 49

Kuvunguka kw’inzara benshi babifata nk’ibisanzwe ariko ni uburwayi bubi

Indwara yo kuvunguka kw’inzara ikunze gufata izo ku mano, ikaba izwi ku izina rya ‘l’onychomycose’ cyangwa ‘mycose des ongles’, iterwa na za bagiteri zigenda zikibika mu nzara. Abenshi bayifata nk’ibintu bisazwe ariko ni indwara ikomeye kuko iterwa n’indiririzi (Bacteries) ubundi ziterwa indwara zikomeye.  

Kuvunguka kw’inzara ni uburwayi benshi bafata nk’ibisanzwe

Inzara zigifatwa n’ubu burwayi zitangira kubaumuhondo, zigasa n’izomotse ku mubiri ku buryo iyo umuntu ashimye imbere mu rwara hasohokamo ibintu bisa n’ifu.

Iyo umuntu abonye ko arwaye iyo ndwara akwiye kujya kwa muganga bakamuha imiti ijyanye na yo, kuko ni indwara ivurwa mu gihe cy’amezi atari make ariko igakira.

Hafi 10 % by’abatuye isi, bahura n’iyo ndwara y’inzara, gusa akenshi ifata mu rwara rw’ino ry’igikumwe.

Nubwo indwara y’inzara hari abantu benshi bataramenya ariko hari n’abayizi ariko bayisuzugura bakayifata nk’ikibazo cyoroheje.

Ni indwara yandura, kuko umuntu ashobora kuyandura ayikuye ahantu hakandagiwe n’umuntu uyirwaye cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu rwogero rusange (piscine), muri Sawuna, mu rwambariro rusange ku bakora siporo (vestiaires de sport), kwa muganga, mu tubyiniro n’ahandi.

Iyo umuntu akandagiye aho hakandagiwe n’urwaye iyo ndwara y’inzara, hagashira amezi runaka, iragenda igafata mu nzara, kuko izo bagiteri ziyitera zikunda ahantu hahehereye.

Iyo ndwara ishobora no gufata inzara z’intoki by’umwihariko ku bantu bakunda kuba bakora mu mazi kenshi.

Hafi 10 % by’abatuye isi, bahura n’iyo ndwara y’inzara ikunze gufata urwara rw’ino ry’igikumwe.

Iyo ndwara y’inzara yibasira abagabo byikubye inshuro eshatu kurusha abagore.

Nubwo iyo ndwara iterwa na za bagiteri, ariko hari n’ibindi biyorohereza nko kuba umuntu asanganywe izindi ndwara nka Diyabete, SIDA, kuba amaraso adatembera neza, indwara z’uruhu, cyangwa se umuntu ufata imiti ya kanseri.

Hari kandi kwambara inkweto zidakwira umuntu neza, amano akagenda yitsindagiye ku nkweto cyane, bityo hakaza imfunira ku mano, ukwambara inkweto zidatuma umwuka winjira, gukora ibikorwa bituma umuntu ahura n’amazi kenshi, hakiyongeraho rero n’izabukuru kuko abakuze barwara iyo ndwara kurusha abakiri bato

Iyi ndwara igaragazwa nuko inzara zitangira komoka ku mubiri, nyuma zigatangira gusa nabi, aho ubona haje ibintu bisa n’amabara yerurutse mu rwara, ni gake haza amabara yirabura.

 

Uko bayisuzuma

Ubonye ibimenyetso byavuzwe haruguru, wajya kwa muganga, ubundi bakagukorera isuzuma kugira ngo bayifatirane za bagiteri zitarakura cyane.

Bayisuzuma bagaca urwara rurwaye,  bakarucira kure kugira ngo urwamaze gufatwa n’uburwayi rushireho, hanyuma  bagaharura ibyo bintu by’umweru biba biri munsi yarwo bikajya gupimwa muri Laboratwari kugira ngo bamenye ko umuntu arwaye iyo ndwara ituma inzara zivunguka.

Iyo ari urwara rugifatwa, hari ubwo bandikira umuntu umuti umeze nk’amavuta (crème) cyangwa verini, umuntu agomba gukoresha mu gihe cy’amezi hagati y’abiri n’atandatu, rukaba rushobora kuba rwamaze gukira.

Hari n’ubwo biba ngombwa ko urwara rwose ruvanwaho hifashishijwe umuti ushyirwa ku rwara, nyuma bagashyiraho igipfuko. Urwara rurangiramo hagati y’ibyumweru bibiri na bine umuntu amara ashyiraho umuti.

 

Uko wakwirinda iyo ndwara

Ni ngombwa kugira isuku y’ibirenge cyane cyane umuntu agasukura mu nzara.

Inkweto umuntu akorana siporo, agomba kumenya ko ari iza siporo akajya azishyira aho zibona umwuka kenshi.

Mu zindi nama zitangwa harimo gukunda kwambara inkweto z’uruhu, no kwambara amasogisi Mu gihe umuntu akunda kubira ibyuya bikabije mu birenge, hari imiti ifasha umuntu kutabira ibyuya cyane.

Abantu kandi bagirwa inama yo guca inzara zigahora ari ngufi, guhanagura ibirenge neza mu gihe umuntu arangije kwiyuhagira, no kudatizanya igitambaro cyo kwihanaguza amazi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Iyi ndwara rowe nta bwoba inteye. Ikintu kitaryana ntigitere n;ubusembwa bugaragara

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *