• 29/01/2020 3:44 11

Kuvugurura Stade ya Huye bimaze imyaka 8 bitararangira

Hashize imyaka 8 imirimo yo kuvugurura Sitade Mpuzamahanga ya Huye iri mu Ntara y’Amajyepfo itaratangira, aho kuri ubu isa nk’iyahagaze. Akarere kavuga ko ari Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire kigomba kuyirangiza.

Sitade Mpuzamahanga ya Huye

Ku wa 16 Mata 2011 ni bwo uwahoze ari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Mitali Protais yatangije imirimo yo kuvurura Sitade ya Huye byitezwe ko izamara igihe gito. Gusa si ko byagenze kuko igihe gito cyavugwaga n’ubuyobozi cyaje kuba imyaka.

Icyo gihe imirimo yo gushyiramo ubwatsi yonyine yari gutwara amezi atatu gusa, na ho sitade ikubakwa umwaka umwe.

Muri  Werurwe 2012 ni bwo gushyiramo ubwatsi byarangiye.  Kugeza ubu n’ubwo hari imirimo yarangiye, hari indi igizwe n’ibice byahariwe ibiro bitaruzura.

Kuri uyu wa Mbere ubwo Intara y’Amajyepfo yitabaga Komisiyo y’Ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko haganirwa ku mbanzirizamushinga y’itegeko ry’ingengo y’imari ya 2019-2020, iki kibazo cya sitade ya Huye cyakomojweho.

Abadepite babajije impamvu mu ngengo y’imari y’Akarere ka Huye hatarimo amafaranga yo kurangiza imirimo yo kubaka iyi sitade.

Depite Kamanzi Ernest wagarutse kuri iki kibazo akaba yavuze ko hakwiye kugira igikorwa imirimo ikarangira.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA) cyahaye Akarere ka Huye iyi Sitade ubwo hari hagiye kuba imikino ya CHAN, u Rwanda rwakiriye muri Mutarama 2016.

Ubuyobozi bw’Akarere bwabwiye abadepite  ko mu masezerano bwagiranye n’icyo kigo, bumvikanye ko imirimo itarangiye ari cyo cyagombaga kuyikora.

Iyi mirimo ngo ifite agaciro ka miliyoni 500 z’amanyarwanda. Gusa ngo guhera icyo gihe, nta  yindi mirimo yigeze ikorwa.

Umuyobozi w’aka karere, Sebutege Ange yavuze ko iyo mirimo yagombaga gukorwa n’icyo kigo kuko ari na cyo cyari cyayubatse.

Yagize ati “Akarere kayakira RHA yari  yiyemeje ko izashaka ingengo y’imari  kuko n’ubundi ingengo y’imari yayubatse ari ho yaturutse kugira  ngo iyo mirimo irangire. Kugeza ubu  iyo ‘commitment’ ni yo tutarabona.”

Mu kiganiro yahaye Umuseke nyuma y’ibi biganiro n’abadepite, Sebutege yavuze ko igice cy’ikibuga ndetse n’ibindi bice bigenewe abakinnyi byarangire ariko ngo hasigaye ibiro by’inyuma.

Yagize ati “Biri mu masezerano akarere gahabwa sitade ngo kayicunge, harimo ko icyo gice k’imirimo kitarangiye na yo izarangizwa ku buryo sitade izaba yuzuye.”

Yunzemo ati “Twakigaragarije abadepite kugira ngo bagikorere ubuvugizi kugira ngo ingengo y’imari na yo  ibe yaboneka, kandi urabizi uko dukora ni uko ibikorwa byatangiye birangira mbere y’uko hatangizwa n’ibindi.”

Twagerageje kuvugana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire kugira ngo gisobanurire impamvu iyi mirimo itarangira ariko ntibyadukundiye, aho Umuyobozi Mukuru wacyo, Serubibi Eric mu nshuro twamusabye kuvugana na we yatubwiye ko ahuze.

Igihe cyose yaduha amakuru twayatangaza.

Muri Mata 2015, abadepite bagaragaje ko iyi Sitade ya Huye yari imaze guhombya Leta miliyoni zisaga 915 FRW, aho byavugwaga ko yagendeye mu guhinduka kw’igishushanyo cyayo.

Jean-Claude NDAYISHIMYE

UMUSEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Ibi bihombo leta igira harya bibazwa nde? Ngo hahombye miliyoni 915 mukumva ni ibintu bisanzwe? Ubu wasanga ari Real contractors yahakoraga ariyo mpamvu ibi bihombo ntawubitindaho. Iyi stade iragayitse uburyo yubatswe, nta shema bihesha igihugu cyacu, muyivugurure pe. U

  • Kera ku ngoma ya Habyarimana bavugaga imijyi yagiye isigazwa inyuma bakavuga Kibuye na Gikongoro. Butare yari umujyi wa 2 cyangwa uwa 3 nyuma ya Kigali ubu wahindutse uwa nyuma. Uyu mujyi muri iki gihe uzira iki ko wagirango wagiye mu gihano kuva 1994?

    • Icyo kibazo tucyibaza turi benshi kabisa. No mu gusenya campus Ruhande ikibera itongo ntawamenye ikigenderewe! N’uwabikuyemo inyungu biragoye kumumenya. Gusa ingaruka zo zageze ku bihumbi by’abanyarwanda!

  • @Kabutare; jye mbona ahubwo kuba Butare yari umujyi wa 2 wagombye kubibona nk’ubutwari abanyabutare bari bafite biteza imbere mu guhangana n’irondakarere rya kiriya gihe ryashakaga gushyira abakiga imbere.
    Uyu munsi umujyi wa kabiri wakwemezwa na RRA, itubwiye akarere gasora menshi nyuma y’uturere tw’i Kigali. (bishobora kuba hagati ya Musanze, Rubavu, Rusizi na Huye)

  • @Cy, ubwo butwari bwo kwiteza imbere abanyabutare ntabwo bakigira se?

  • Umujyi wa mbere ni Kigali, hagakurikiraho Rubavu na Musanze.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *