• 24/01/2020 12:30 53

Kutesa i Kigali ati “Uganda ifite ubushake”, Nduhungirehe ati “Mureke dusase inzobe”

Mu nama ya mbere yahuje Komisiyo yashyiriweho kwiga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Uganda iri kubera i Kigali, Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yavuze ko igihugu ke gifite ubushake bwo kongera kubana mu mahoro n’u Rwanda. Minisitiri Nduhungirehe Olivier we ati “Twizeye ko tugiye gusasa inzobe.”

Sam Kutesa avuga ko igihugu ke gifite ubushake bwo kongera kubana mu mahoro n’u Rwanda

Minisitiri Sam Kutesa avuga ko u Rwanda na Uganda byagiye bisangira byinshi bishingiye ku bukungu n’imibereho y’ababituye.

Avuga ko amateka y’Umugabane wa Africa ubwo abakoloni bawigabanyaga batumye ibi bihugu bishyirirwaho imipaka igatuma biba bibiri kanri hari byinshi bihuriyeho.

Ati “Ishyirwaho ry’imipaka ryabangamiye imiryango migari ibana ifite ibiyitandukanya, icamo ibice amoko n’imiryango, inabangamira ubucuruzi.”

Avuga ko aya mateka atabujije ibihugu byombi kubanirana neza kuko abagande bisangaga mu Rwanda nk’iwabo, n’Abanyarwanda benshi bagafata Uganda nk’iwabo ngo kuko hari n’abaturage bazwi nk’Abanyarwanda bahabwa agaciro n’Itegeko Nshinga rya Uganda.

Agaruka ku bibazo bimaze iminsi biri hagati y’ibi bihugu byombi, yavuze ko byahungabanyije abatuye ibi bihugu bari basanzwe babanye neza.

Yavuze ko iyi nama ibayeho bwa mbere nyuma y’ariya masezerano yashyizweho umukono n’Abakuru b’Ibihugu byombi, yitezweho  byinshi n’abaturage ko izavamo umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati “Nge n’itsinda twazanye turabamenyesha ko Uganda ifite ubushake bwo kongera kubana mu mahoro n’u Rwanda.”

Yavuze ko we na bagenzi be baturutse muri Uganda bizeye ko ibihugu byombi biri buze kwemeranya ku mirongo iza kwemezwa yo gushyira mu bikorwa ariya masezerano yashyiriweho umukono i Luanda muri Angola.

Min Amb Nduhungirehe yavuze ko abitabiriye iyi nama bakwiye gusasa inzobe bakavuga ibibazo mu mazina yabyo

 

Min Nduhungirehe ati “Mureke dusase inzobe”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe yagarutse ku masezerano yasshyizweho umukono na Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Yoweri Museveni wa Uganda, avuga ko kuyasinya ari byiza ariko kuyashyira mu bikorwa ari umwanzuro w’ibihugu byombi.

Avuga ko gushyira mu bikorwa aya masezerano ari byo abatuye ibihugu byombi bategereje kandi ko ari byo byazanye abitabiriye ibi biganiro.

Ati “U Rwanda rufite ubushake buhagije bwo kumva neza intego z’ariya masezerano.”

Min Nduhungirehe wanagarutse ku bikorwa bibi byakorewe Abanyarwanda kandi bigikomeje muri Uganda, yavuze ko ibi biganiro bikwiye kuvugisha ukuri no gusasa inzobe kugira ngo umuti w’ibibazo ubashe kuboneka.

Avuga ko ibihugu byombi bisanzwe bihuriye mu miryango irimo uwa Africa y’Iburasirazuba ufite intego yo gutsura amahoro n’umutekano, isoko rihuyeho no koroshya uruza rw’abaturage n’ibintu.

Ati “Nubwo bimeze gutya, hari ibibazo bikomeje kwangiza umubano w’ibihugu byombi birimo gutera inkunga imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, gufata no gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko Abanyarwanda bagakorerwa iyicarubozo muri Uganda n’ibikorwa bigamije guhungabanya ubukungu.”

Yavuze ko ariya masezerano agomba kuvamo umuti w’ibi bibazo bimaze igihe hagati y’u Rwanda Uganda ariko ko ibihugu byombi bikwiye gutanga umusanzu ufatika kugira ngo ikizere cyongere kugaruka hagati y’ibi bihugu.

Ibi biganiro byanitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu byagize uruhare mu guhuza ibihugu byombi, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo Kinshasa, akaba na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu no kwakira abantu, Gilbert Kankonde Malamba bombi bafite itsinda ribaherekeje.

Min Kutesa n’itsinda ayoboye
Inama iri kubera i Kigali
Abaturutse muri DRC
N’abo muri Angola
Abayobozi batandukanye mu bihugu bine bitabiriye iyi nama igamije gashaka umuti w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Photos © Adrien Kubwayo

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Baca umugani ngo “hazima uwatse”.Ntabwo byumvikana ukuntu abayobozi ba Uganda na Rwanda bashwana,nyamara kuva muli 1980 barabanye neza,ndetse no mu ishyamba.Bafatanyije gukuraho OBOTE,nyuma bafatanya guhirika Kinani.Ikindi kandi,ni abakristu.Umukristu nyakuri arangwa n’urukundo,akirinda intambara.Ikibabaje nuko abantu usanga aho gukundana bashyira imbere inyungu zabo,aho kureba inyungu z’imana yaturemye.Niyo mpamvu iyi si ifite ibibazo.
    Ariko nkuko bible ibyerekana,imana izahindura ibintu,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,hamwe n’abibwira ko ubuzima gusa ari ifaranga,bikababuza gushaka imana.

  • In Politics baravuga ngo nta Nshuti ihoraho yo kwizerwa,nta nu Mwanzi uhiraho wo kwangwa!

  • Ariko ibi ni iki ? Min. Sezibera arihe ??? Ubu koko Nduhungirehe niwe ugirana ibiganiro n’aba basaza b’ibikonyozi !?! ahaaa.

    • Uramupinze se kandi ahagarariye igihugu? Uwamuhaye inshingano aramuzi wikwidanganya! Abo wita ibikonyozi ni mu byerekeye iki ubwo? Mu macenga no kugambana cg ni ikindi?

  • Nduhungirehe aratubeshya nta bushobozi afite bwo gukemura iki kibazo.ariko ntawamenya da wabona abikemuye.mugire vuba twinywere uganda walagi di.numva ngo bagira na kawunga nziza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *