Kutagira shampiyona ya Beach volley bituma Abanyarwanda bitwara nabi ku rwego mpuzamahanga
Nyuma y’umuhango wo guha ibendera ry’igihugu amakipe y’igihugu (abagabo n’abagore) ya Beach Volley Ball bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera mu Budage, Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryatangaje ko kuba abakinnyi bakina imikino ya Volleyball isanzwe bakanakina iyo ku mucanga ari byo bituma batitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda, Karekezi Leandre yavuze ko hari gahunda yo gutegura amarushanwa yihariye ya Beach Valley ndetse no gutegura abakinnyi bihariye.
Ati“Ku rwego rwacu icyo tukibura ni ukugira amakipe yihariye akina amarushanwa ya beachvolley kuko kenshi usanga twebwe dufatanya Volleyball isanzwe yo nzu (Indoor) na Beach volley.”
Yunzemo ati ““Icyo twatangiye gutegura ni ukongera amarushanwa ya Beach Volley kugira ngo abe yihariye, habeho irushanwa ryihariye rya Beach Volley kugira ngo tuzanagire abakinnyi bihariye ba bayo batayivanga na Volleyball isanzwe.”
Ni imikino izakinwa guhera tariki 28 Kamena kugeza tariki 7 Nyakanga mu mujyi wa Hambourg mu Budage.
Ikipe y’abagabo igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick na ho abagore ni Nsayisenga Charlotte na Hakizimana Judith mu gihe bazaba batozwa na Ndayikengurukiye Jean Luc.
Mukamurenzi Providence umubitsi wa w’iri shyirahamwe ni we wagiye ayoboye aya makipe.
U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri Afurika mu mukino wa Beach Volleyball mu bagabo mu gihe abagore bari ku mwanya wa gatatu.
U Rwanda rwabonye itike yo kwitabira iyi mikino y’igikombe cy’isi muri Mata 2019 mu mikino y’igikombe cya Afurika ubwo abagabo basozaga ku mwanya wa kabiri abagore bagatahana umwanya wa gatatu,imikino yari yabereye muri Nigeria.


Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW