• 07/12/2019 11:13 55

Kuri Stade i Nyamirambo Amavubi yanditse amateka atsinda 7- 0 Seychelles

Mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu matsinda azavamo amakipe azitabira Igikombe k’Isi, Ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye n’iy’Ibirwa bya Seychelles, umukino urangiye muri rusange u Rwanda rutsinze 7-0, igiteranyo k’ibitego mu mikino ibiri ni (10-0).

Abakinnyi b’Amavubi batangiye basatira cyane Seychelles ndetse mu minota 15 ya mbere batsinda igitego

Umukkino urimo ishyaka ku ruhande rw’Amavubi, abakinnyi batangiye basatira izamu rya Seychelles bashaka igitego mu minota ya mbere ariko ba myugariro b’iyi kipe bayibera ibamba.

Ku munota wa 15 Amavubi yahise abona igitego cyatsinzwe na Bizimana Djihad wari wagerageje gusatira cyane.

Ntibyatinze kuko ku munota wa 28 rutahizamu Kagere Meddie yongeye kureba mu izamu rya Seychelles atsinda igitego cya Kabiri cy’amavubi.

Nyuma y’umunota umwe gusa, rutahizamu Tuyisenge Jacques yahise yongera kunyeganyeza inshundura z’ikipe ya Seychelles biba 3-0.

Uyu kapiteni w’Amavubi kandi yongeye kureba mu izamu rya Seychelles ku munota wa 32 atsinda igitego cya kane cyanaje kurangiza igice cya mbere ari 4-0.

Abakinnyi b’Amavubi wabonaga bashaka ibitego byinshi mu gice cya kabiri bongeye gutsinda ibindi bitatu biba 7-0.

Ku munota wa 50’ KAGERI Medie yaje kutsinda igitego cya gatanu, cyari icya kabiri kuri we. Ku munota wa 56’ Mukunzi Yannick yatsinze igitego cya gatandatu. Ikipe ya Seychelles yarushwaga cyane mu kibuga ku buryo umunyezamu w’Amavubi atigeze aterwa umupira umwerekeraho mu gice cya kabiri.

Hakizimana Muhadjiri wari wakinnye neza yaje gutsindira Amavubi igitego cya karindwi biba (7-0), umukino urangira gutyo.

Mu mukino ubanza Amavubi yatsindiye Seychelles iwayo 3-0.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje mu cyiciro cya kabiri k’ijonjora mu gushaka itike yo kuzerekeza mu Gikombe k’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

Rwanda: Kimenyi Yves (GK.18), Ombolenga Fitina 13, Emery Bayisenge 15, Rwatubyaye Abdul 22, Imanishimwe Emmanuel 2, Mukunzi Yannick 19, Bizimana Djihad 4, Muhire Kevin 11, Tuyisenge Jaques (C,9), Meddie Kagere 5 na Hakizimana Muhadjiri 10.

Seychelles: Bara Romeo (GK.18), Olivier Bonte 17, Constance Adrian 6, Souriss Michel 4, Esther Stan 3, Sinon Keren 12, Vidot Sennky (C.8), Mothe Dean 20, Vioot Gerick 21, Emile Rendy 11 na Dando Darrel 7.

Amavubi basohoka mu modoka, umunyezamu Kimenyi Yves yari yiyizeye kubera ko ubushize atatsinze igitego mu mukino ubanza
Seychelles bishyushya ngo baze kwishyura 3-0 batsindiwe iwabo ariko ntibyabakundiye ahubwo banyagiwe ibindi 7-0
Rwatubyaye ari mu bitwaye neza muri uyu mukino nubwo nta kazi gakomeye ba myugariro b’Amavubi bahuye na ko
Umwe mu biyemeje kugwa inyuma y’Amavubi arasiganwa n’ifirimbi itangiza umukino ngo hatagira ikimucika mu kibuga
Abasore b’Amavubi mbere gato y’umukino na bo bishyuhije
Abasifuzi b’umukino
Abo ni 11 b’Amavubi babanje mu kibuga
Uretse ubwo u Rwanda rwatsindaga Djibouti ibitego 9-0, mu marushanwa ya FIFA rukoze andi mateka yo gutsinda ibitego 7-0 mu mukino umwe
Seychelles ni ikipe y’abakiri bato bigaragara ko itari ku rwego rwo gukina n’Amavubi
Abatoza b’u Rwanda bayobowe na Vincent Mashami
Sugira Ernest yinjie asimbura ariko ntiyahiriwe no kubona igitego

AMAFOTO@KUBWAYO Adrien/UMUSEKE

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Amakipe aragwira! Nari nzi ko amavubi ariyo byayobeye none ndabona aba barenze!

  • Ntabareshya ni umwana w’umunyarwanda.Buri wese kuri iyi si agira uwo aruta koko ndabyemeye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *