• 22/01/2020 10:14 27

Kunywa ibiyobyabwenge ni uguhemukira igihugu- Hon Ereneste Kamanzi

Umudepite uhagarariye urubyiruko mu Nteko ishinga amategeko  Hon Ereneste Kamanzi  kuri iki Cyumweru yabwiye urubyiruko rw’aba scouts ko iyo umuntu anywa ibiyobyabwenge aba arimo ahemukira igihugu kuko kiba kiri gutakaza amaboko. Kandi ngo nawe ntaba yiretse, abasaba kutabinywa.

Hon Kamanzi avuga ko gukoresha ibiyobyabwenge byangiza umuntu n’igihugu cye

Yabivugiye mu muhango wo gutora abuzuza Komite iyobora aba scouts mu Rwanda wabereye mu kagari ka Mbare mu murenge wa Shyogwe. Ukaba warasoje Inteko rusange y’Umuryango w’Aba scouts mu Rwanda iba buri mwaka.

Hon Kamanzi  yabwiye abari muri uriya muhango ko ibiyobyebwenge bimunga igihugu binyuze mu kwica ubuzima bw’urubyiruko rwacyo.

Ngo hari ababikoresha bakishora mu busambanyi bikaba byabavuramo gutwara inda zitateguwe cyangwa uburwayi cyangwa byombi.

Ati:“Mudufashe gukangurira abo bana kumva ingaruka z’ibiyobyabwenge, ubusinzi n’inda ziterwa abangavu. Bumve ko bishobora gutuma bishora mu byaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda bityo babizibukire.”

Avuga kandi ko urubyiruko rugomba gukorana n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze hakabaho gukumira ko abantu bacuruzwa.

Yemeza ko imikoranire hagati y’urubyiruko n’inzego yatanga umusanzu mu gukumira ibyaha kuko urubyiruko ari rwo rwinshi kandi rufite ikonabuhanga mu gutara no gusakaza amakuru.

Komiseri Mukuru wa Rwanda Scout Association, Virgile Uzabumugabo yavuze zimwe mu ntego uyu muryango ufite ko ari ugutanga uburere k’urubyiruko, rukagira indangagaciro rugenderaho bityo rukagira aho rushingira imibereho myiza.

Iyi nama nkuru y’umuryango w’aba ‘scouts’ mu Rwanda iterana bisanzwe buri mwaka cyangwa igihe cyose bibaye ngombwa.

Yitabirwa n’abayobozi b’aba scouts baturutse muri buri Karere, abagize Inama y’ubutegetsi ku rwego rw’igihugu, Komite y’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abaskuti (Youth Forum), uhagarariye aba scouts bafite ubumuga n’abandi baba bayitumiwemo kubw’impamvu runaka.

Antoine Mutware usanzwe ari umuhuza bikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Bugesera yatorewe kuba umunyamabanga mukuru
Aba scouts bahagarariye abandi bari mu nama ngarukamwaka ibahuza
Ifoto rusange yahuje abatabiriye iriya nama

UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nubwo IBIYOBYABWENGE byica abantu benshi cyane buri mwaka,kimwe n’inzoga,ababinywa ni benshi millions and millions.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *