• 19/01/2020 3:30 48

Kuki wareka ibindi ukajya gukama amafaranga mu bworozi bw’amagweja?

*Guhera tariki 1 Ukwakira Ikilo cy’ubudodo kizaba ari Frw 3250

Nyuma y’inkuru twabagejejeho ku buryo amagweja yatangiye gutanga umusaruro ku bahinzi ba boberi n’aborozi bayo mu karere ka Nyanza, inzobere muri uyu mwuga ikora mu Kigo NEAB gishinzwe kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi woherezwa hanze, ivuga ko korora amagweja ari umushinga mwiza ubyara inyungu ku wubaha amabwiriza.

Amagweja bita silk worms ni yo atanga ubudodo

Munyaneza Jean Marie Vianney ni we ushinzwe gukwirakwiza ubu bworozi bw’amagweja n’iterambere ry’umusaruro butanga (Diversification &Products Development Division Manager) mu kigo NAEB, yatangarije Umuseke amwe mu mabanga yafasha ushaka kujya muri ubu bworozi n’icyo bimusaba.

Ati “Ni umushinga wakunguka igihe umuhinzi akoze ibisabwa byose kandi ikiza cyawo umuntu asarura inshuro nyinshi mu mwaka.”

Izi nshuro nyinshi zo gukama amafaranga mu magweja ngo ntabwo zipfa kuza, umworozi w’amagweja asabwa gukorera neza ‘Iboberi’ (ni ibimera byera amababi atunga amagweja, mbese ni bwo bwatsi bw’amagweja) kandi akayishyiramo ifumbire.

Ibindi asabwa ni ukugirira isuku ikiraro no kugaburira ariya matungo (amagweja) ku gihe kuko umusaruro mwiza ngo uva ku kuba amagweja yariye cyane agatanga ubudodo nk’uko Munyaneza abivuga.

Avuga ko umusaruro kandi uterwa n’umubare w’ibiti by’ibobere umuhinzi afite ndetse n’ingano y’ikiraro cy’amagweja yoroye.

Munyaneza ushinzwe ubu bworozi mu kigo NAEB avuga ko ibiti 6 500 by’ibobere bihingwa mu murima ungana na 0.5 Ha, bikaba byafasha umworozi kugira boxes hagati ya 12 -16.

Box imwe, itangwa n’ikigo NAEB ku mworozi iba irimo amagi y’amagweja 20, 000 ayo magweja ashobora gutanga umusaruro wa Kg 30 kugeza kuri Kg 40 ku mwaka bitewe n’uko umworozi yitaye ku magweja ye nk’uko bisobanurwa.

Munyaneza Jean Marie Vianney avuga ko bitewe n’uko amagweja agaburirwa umworozi ngo ashobora gusarura inshuro ziri hagati y’esheshatu (6) kugeza ku nshuro umunani (8) mu mwaka.

Aho ubu bworozi bw’amagweja bukorerwa mu karere ka Nyanza, ikigo Nyanza Sericulture Centre ni cyo gifite inshingano zazo gukusanya umusaruro abahinzi babonye mu bworozi bw’amagweja kikawumisha, hanyuma ukagemurirwa umuguzi/Umushoramari witwa HEworks Rwanda Silk Ltd, iki kigo ngo ni umufatanyabikorwa wa Leta mu guteza imbere Sericulture, kikaba ari na we muguzi wenyine uhari ku isoko ryo mu Rwanda.

Munyaneza Jean Marie Vianney agira ati “Turiho turubaka uruganda muri Kigali Special Economic Zone rukaba ruzuzura mu Ukwakira 2018, rugatangira gutunganya umusaruro wa “cocoons” riwubyazamo ubudodo.”

Avuga ko igiciro cya Kg 1 ya cocoon kizazamuka kikava kuri Frw 2 900 kikagera kuri Frw 3,250 guhera ku wa 1 Ukwakira 2018.

Ku bahinzi basinyana amasezerano na HEworks Rwanda Silk Ltd bagenda bongererwa amafaranga yo kubafasha mu buhinzi bwabo bitewe n’imyaka basinyanye.

Munyaneza avuga ko uwasinye gukorana na bo mu gihe k’imyaka 20, kuri buri kilo cy’umusaruro yongererwaho Frw 200, uwasinye imyaka 10, yongererwaho Frw 100 naho uwasinye amasezerano yo gukorana na bo imyaka itanu yongererwa Frw  50 kuri buri Kg 1 y’umusaruro.

Bivuze ko amafaranga ashoboka menshi kuri kg 1 y’umusaruro umuhinzi mworozi w’amagweja azafata ari Frw 3450/Kg guhera tariki ya 1 Ukwakira.

Munyaneza avuga ko imbogamizi Umuhinzi yahura na zo ubu atari nyinshi, ngo izaboneka zaterwa n’ibihe (weather) bitabaye byiza cyangwa indwara z’amagweja igihe umworozi atagiriye isuku ikiraro cye.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Niba atari za tekiniki zanyu tumenyereye, nimubanze mutubwire impamvu ubwo mwabiduhatiraga mu myaka yashize mwageze aho mukabivamo tugasigara turiria mu myotsi, hanyuma mutubwire aho ubu ngubu mukura icyizere ko mutazongera kuduhombya ngo banques ziteze ibyacu cyamunara kubera kubeshywa. Abagifite icyizere nababwira iki, nibajye mu magweja, njye hashize imyaka 8 mbisezeye.

  • Aya magweja agira ibyonnyi byinshi cyane. Ibimonyo, intozi n’inshishi, injangwe n’imbwa, inyoni, imiserebanya na za geckos, amavubi, inzoka…. Kubaka inzu zayo ku buryo ibi byose bitageramo ni ikibazo gikomeye. Ikindi nuko ibobere biriya binyabwoya birya nayo irwara virus ya mosaique kimwe n’imyumbati. Ngaho mukomeze mwuzuze ubu bworozi mu gihugu busimbura mu mirima ibihingwa biribwa, muzaba mumbwira. Ababitangiye mbere za Bugesera, Nyarugunga, iyo za Karongi n’ahandi, bose barahombye. Dore ko nta n’undi muguzi bagiraga utari UTEXRWA, yabahaga igiciro yishyiriyeho. None umva ko n’ubu hari umuguzi umwe gusa. Icyahindutse ni iki hagati aho? Buriya kiriya gishanga cyo hepfo yo ku Gatsinsino cyavanywemo ingandurago kigahingwamo ibobere mwibwira ko abaturage bagikoreshaga batabihombeyemo? Gushyira imbere guhinga no korora ibitaribwa n’abanyarwanda byoherezwa mu mahanga bigasimbuzwa ingandurarugo, nka ririya bobere, icyayi n’ibindi, muzaba mumbwira ingaruka zabyo nibitigwaho neza.

    • Nkunda analyses za Mwanaichi ziza zuzuye ubushishozi bwinshi cyane, abanjye batemye urutoki ngo bari guhinga za Makadamia..ntumbaze uko byagenze.Ese duhinze ibyo turya gusa tukihaza ntibyaba bihagije ibindi tukazabireba nyuma icyo kimaze gukemuka? Ngo leta izatera inkunga Hoteli Mariyoti? Iyo Hoteli niba yarakoze nabi businessplan yayo abanyarwanda babihomberamo gute? Biri mu byinshi abantu bashaka ko bikosorwa zikigendwa.

  • Iby’iwacu bipfira muri monopole, umuntu atabura kwita “itonesha”rihanwa n,amategeko!
    Monopole muri Bralirwa,cimerwa,transport en commun,communication,ubu noneho byageze no mu maduka aranguza hirya no hino mu gihugu,n,ahandi henshi ntarondoye,….None,aba nabo,ngo nibo bonyine mu gihugu bagenga iby,amagweja n,ibiciro byabyo.

    Jyewe, ibintu byajemo icyo cyorezo cya monopole, mba namaze kubitera ikizere!
    Mureke hakore ipiganwa risesuye ku isoko(concurrance loyale),nibyo byongera imisoro n,igihugu kigatera imbere.

  • Iby’iwacu bipfira muri monopole, umuntu atabura kwita “itonesha”rihanwa n,amategeko!
    Monopole muri Bralirwa,cimerwa,transport en commun,communication,ubu noneho byageze no mu maduka aranguza hirya no hino mu gihugu,n,ahandi henshi ntarondoye,….None,aba nabo,ngo nibo bonyine mu gihugu bagenga iby,amagweja n,ibiciro byabyo.

    Jyewe, ibintu byajemo icyo cyorezo cya monopole, mba namaze kubitera ikizere!
    Mureke hakore ipiganwa risesuye ku isoko(concurrance loyale),nibyo byongera imisoro n,igihugu kigatera imbere.

    • Antimonopole urabeshya itonesha nironda koko/karere twararisezereye ku ngoma ya Habyarimana na Kayibanda.Ubu turi muri leta ikora neza 100%.Imihanda yose isa neza irakubuye, ndavuga iy’i Kigali. Twa duhanda twa kera umuganda wakoraga ubu n’Igare ntiryanyurayo. Amasoko yaba kanyamigezi bahoraga basukura bayitaho ubu yahindutse amateka. Abagira inama abayobozi bacu benshi bivanzemo za rutuku batujyanye mu bukoloni buteye ubwoba.Urugero nkubu turizihiza imyaka 53 UNR ivutse. Birababaje kongera kumva ngo uyikuriye numuzungu kandi ibyo twari twarabisezereye dushyiraho Nsanzimana Sylvestre.Turatera imbere cyangwa turatera inyuma? Kubaka amazu i Kigali ni byiza, ariko se twubaka iki mu mutwe w’abanyarwanda?

  • Jye akabazo nifitiye nuko ntinya ikinyabwoya

  • Logique yo guhinga ibyoherezwa mu mahanga bikaba ari byo bishyirwa imbere nk’uko NAEB ari cyo yashyiriweho ikaba isa n’irusha ingufu RAB ishinzwe ingandyrarugo, ni iy’ubukoloni. N’ibyo bihingwa twohereza hanze hafi ya byose ni abo bakoloni babizanye. Ngo baba bashaka ko tubona amadovize yo kwishyura imyenda baba baduhaye, itarafasha abenshi mu baturage kuva mu bukene, ahubwo ibwongera kubera imisoro ihanitse yo kwishyura iyo myenda n’ikibazo bijyana cy’ifaranga ridahwema guta agaciro. None mu gihe tubeshya abaturage ko twigenga, economy y’ubukoloni niyo ikomeza gushyirwa imbere. Ahubwo tukabahamagara ngo nibaze tubahe facilities abenegihugu batagira. Abayobozi ba Afrika ni ryari bazahumuka ngo bashyire imbere inyungu z’abaturage babo aho kuhashyira iza ba Mpatsibuhugu?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *