• 12/12/2019 3:00 42

Kuki iyo umugabo arize mumwita intwari, umugore yarira mukibaza impamvu?- PM May

Harabura ibyumweru bibiri ngo Theresa May wari usanzwe ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yegure ku mugaragaro. Mu kiganiro yaraye ahaye kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza yibajije impamvu umuryango mugari w’Abongereza watangajwe n’uko yarize ubwo yavugaga ko azegura kandi ngo iyo bikorwa na Minisitiri w’Intebe w’umugabo yari bwitwe intwari.

Theresa May asanga kunenga ko umugore yarize ariko umugabo yarira bakamwita intwari bidakwiye. Ngo amarangamutima ntawe atabaho.

Tariki 24, Gicurasi, 2019 Theresa May w’imyaka 62 y’amavuko yabwiye Abongereza n’Isi ko azegura kuko yananiwe gusohoza umugambi wo gukura Ubwongereza mu muryango w’Ibihugu by’Uburayi (EU).

Yagize ati: “Ndemera ko ngomba kuva kuri aka kazi kandi nzegura nta mbereka ku mutima, nzagenda {arira…} mfite ishema ryo kuba narakoreye iki gihugu nkunda…”

Abajijwe uko yumvaga ameze ubwo yavugaga ririya jambo, May yasubije ati: “Iyo Minisitiri w’Intebe w’umugabo ijwi rye rijemo ikiniga mugira muti: ‘mbega umugabo ukunda igihugu, kugeza n’ubwo arira?!!’ ariko iyo umugore bimubayeho mwibaza ikimuriza, mukibaza icyo abaye…ibyo ntibikwiye…”

Theresa May avuga ko amarangamutima ari ibintu byaba kuri buri wese kandi ko amagambo yavuze yari ayavanye ku mutima, ngo ntacyo atakoze mu byo yagombaga gukora byose Abongereza bangana na 52% bari bahisemo (byo kuva muri EU) ngo bikorwe.

Kuba atarabyumvikanyeho na bagenzi be bo mu Nteko avuga ko ari ibintu bisanzwe muri Politiki.

Abajijwe icyo avuga kuri Angela Merkel uyobora Ubudage uherutse kugaragara inshuro zirenga eshatu ikiganza cye k’iburyo gisusumira, May yongeye kwibaza niba gususumira ari umwihariko w’abagore, yibaza impamvu ibyabaye kuri Merkel byahindutse iciro ry’imigani nk’aho nta wundi byabaho!

Kurira kwa May asezera ku Bongereza hari bamwe muri bo byakoze ku mutima cyane.

Mu rwego rwo kumwereka ko bababajwe n’ibyamubayeho, bamwe bamwoherereje indabo  n’ubutumwa bwo kumukomeza, abandi bamuha impano zirimo ibikomo bihenze, bamwifuriza kuzagira ishya n’ihirwe mu yindi mirimo azakora nyuma yo kuva mu ngoro ya Minisiteri y’Intebe iba ahitwa Downing Street mu murwa mukuru London.

Ibikomo bihenze ngo yabihawe n’abagore bacururiza mu iduka riri ahitwa Marlborough muri Wiltshire.

May kandi yavuze ko nta munyapolitiki usinzira neza igihe cyose.

Ati: “Burya hari igihe iyo uri umunyapolitiki wicura ugafata umwanya ugatekereza ku biri kuba mu gihugu no mu mahanga ndetse no ku byemezo ugomba gufata bukeye. Hari igihe umara ijoro udasinziriye, ibyo biba kuri benshi muri twe.”

Avuga ko n’ubwo abanyamateka bazandika ko yabaye Minisitiri w’Intebe wananiwe kugeza igihugu ku mugambi wacyo, ariko ngo bazibuke no kureba uko ibintu byari biteye ubwo yatsindwaga ku mugambi we.

Theresa May yabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza wa kabiri w’umugore nyuma ya Margaret Thatcher.

Abakurikiranira hafi Politiki y’Ubwongereza bavuga ko ashobora kuzasimburwa na Borris Johnson.

Video: Theresa May atangaza ko azegura…

Daily Mail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Nibyo koko impano nk’ibikomo bihenze yarabikwiye. Inigi yambaraga abanyamakuru b’abafaransa bali baraziciye amazi. Ngo ntizigera no ku ma Euros 20.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *