• 02/12/2020 10:32 56

(VIDEO) Kuba Sheikh yafungwa ni ibisanzwe, nta we uri hejuru y’amategeko- Mufti w’u Rwanda

*Nta bantu bafite imbunda bandinda;
*Aba Sheikh 6 bafunzwe bari bigometse ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19;
*Perezida Kagame yasubije Abasiramu ubuzima nyuma ya Jenoside;
*Ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside bwafataga Abayisiramu nk’Abaswayire;

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim kuri uyu wa Mbere taliki 03 Kanama, 2020 yabwiye UMUSEKE ko Abisilamu bo mu Rwanda muri iki gihe bafite umudendezo wose kuko batagifatwa nk’abaswayire…

 

Ikiganiro kirambuye yagiranye na UMUSEKE…

UMUSEKE: Turabakiriye mu kiganiro

Sheikh Hitimana Salim: Mwakoze cyane kuntumira.

UMUSEKE: Mu myaka ine murangije muri ku buyobozi bw’Umuryango mugari w’Abisilamu ni iki mwishimira mwawugejejeho, ko nta gihe kirekire gisigaye ngo murangiza manda?

Sheikh Hitimana Salim: Yewe ni byinshi cyane!  Ninjiye mu buyobozi hari bintu byinshi bitameze neza ariko ibyinshi maze kubishyira ku murongo.

UMUSEKE: Muza kuyobora umuryango w’Abisiramu mu Rwanda ni ibihe bibazo mwasanze bibategereje cyane kurushaa ibindi mu Idini?

Sheikh Hitimana Salim: Naje kuyobora Isilamu harimo ibintu bikomeye, harimo amacakubiri akomeye. Harimo kutavuga rumwe kandi biri mu byamfashe umwanya munini cyane kugira ngo mbigereho ariko kugeza uyu munsi ubumwe bw’Abayisiramu buri kuri 90% ugereranyije na mbere uko bwari bumeze.

Ikindi cyankomereye gukemura ariko nyuma nza kubigeraho ni ugusubiza mu buryo urubyiruko rwacu rwari rwagaragayemo bamwe bayobotse imitwe y’Iterabwoba. Abenshi muri bo bitwazaga Idini yacu kandi tutari kumwe.

UMUSEKE: Mu yandi magambo kuyobora Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ni akazi katoroshye!

Sheikh Hitimana Salim: Kuyobora uyu muryango bisaba kwihangana cyane, ubushishozi bukomeye, ubufatanye ndetse n’ubunyangamugayo bwinshi, rero ntabwo ari umurimo woroshye.

UMUSEKE: Ubwo se mu muryango w’Abisilamu ishyamba ni ryeru?

Sheikh Hitimana Salim: Cyane! Ni ryeru ibintu bimeze neza. Ariko nanone nta byera ngo de! Hashobora kuboneka utuntu duto tw’abantu batumvikana kandi mwese muzi ko ahari abantu hatabura uruntu runtu.

UMUSEKE: Mugire  icyo uvuga ku ifungwa rya ba Sheikh 6 baherutse gutabwa muri yombi bivugwa ko bafungiwe ahantu hatazwi.

Sheikh Hitimana Salim: Icya mbere ni uko mu Rwanda ‘nta hantu abantu bafungirwa hatazwi’. Icyo kibanze kiveho. Ni byo muri iki gihe hari aba Sheikh basanze mu Biryogo batubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Polisi yarabajyanye ijya kubabaza nk’uko yabaza n’abandi Banyarwanda bose batubahiriza amabwiriza yo kurwanya kiriya cyorezo.

‘Nta byacitse iwacu’ ni ibisanzwe kandi nta muntu uri hejuru y’amategeko. Mu gihe cya COVID-19 nta nama zemewe mu Idini ryacu. Inama dukora tuzikora mu buryo bw’ikoranabuhanga.

UMUSEKE: Ko ahari abemeza ko mufite abashinzwe umutekano wanyu bitwaza imbunda, mwe mubivugaho iki?

Sheikh Hitimana Salim: Ni nde watangaje ko mfite abantu bandinda bafite imbunda? Jye ntabyo nzi pee! Uwabikubwiye yazanasobanura neza aho yabikuye! Njye ndi umusiviri mubisi! Nkora imirimo isanzwe, kandi ntisaba ibyo byose byo kurindirwa umutekano.

Ko mwansanze hano hari abantu bafite imbunda mwabonye bandinze? Abo babivuga bazajya kubaza n’izindi nzego bumve ko hari abarinzi bampaye.

UMUSEKE: Nyuma y’uko Leta ikomoreye amadini akongera gusenga, ariko akubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19 hano mwabigezeho gute? Ubu murasenga nta kibazo?

Sheikh Hitimana Salim: Yego turasenga rwose kandi amabwiriza ya Leta turayubahiriza mu Musigiti twashyizemo metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ikindi ni uko twagabanyije abantu baza gusenga mu gihiriri ku buryo bugaragara. Ubu hano hasigaye haza abantu batarenze 50 kandi mbere twasengaga turi 400 cyangwa 500 ku munsi wa Ijuma.

UMUSEKE: Umuryango w’abayisiramu mu Rwanda ufite Imisigiti ingahe?

Sheikh Hitimana Salim: Dufite Imisigiti 675 mu gihugu hose ariko muri Kigali honyine hari imisigiti 94.

UMUSEKE: Turabashimiye!

Sheikh Hitimana Salim: Mwakoze namwe kuntumira nka UMUSEKE. Nkunda imyandikire y’Ikinyamakuru cyanyu.

Mu musigiti bahana intera ihagije kugira ngo birinde COVID-19

Photos@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uti nta hantu hafungirwa abantu hatazwi mu Rwanda habayho…..Hahahaaaaa…Hohohohhhhoooo. Igihe uzahagezwa nibwo uzabimenya.

    • @ Kumiro,mwihorere.Jya umenya ko Abakuru b’amadini banga kuvuga nabi Leta,ahubwo bakayisingiza buri gihe,kubera ko baba bishakira Umugati nabo,bitwaje Bible ba Korowani.Ntabwo se uzi ko uwo yasimbuye,Mufti Habimana Saleh,yaje kuba Depite wa FPR,nyuma akaba ambassador??? Imana yabo ni amafaranga n’ibyubahiro.Nibo ba mbere bazabura ijuru.

  • ISLAM ni rimwe mu madini afite abayobozi bakunda gushwana,bigatuma Rwanda Governance Board (RGB) ariyo ishyiraho MUFTI.Ikindi kandi,nayo usanga yivanga muli politike cyane.Urugero,uwahoze ari Mufti wayo,Habimana Saleh,yahoze ari Depite wa FPR mu nteko.Ubu ni Ambassador muli Egypt.Nubwo Abaslamu bavuga ko batakoze genocide,barabeshya.Muli Gereza ya Arusha honyine hari Abaslamu 5 nibuze,mu bantu bahafungiwe 76.No muli gereza ya 1930 huzuye Abaslamu benshi kubera genocide.Balimo uwahoze ari Caonseiller wa Biryogo,Karekezi Amri.Ikindi babeshya,nuko bavuga ko mbere ya 1994 nta myanya bari bafite muli Leta.Barimo benshi rwose.Urugero ni Ambassador Amri Sued Ismail wari counselor wa president Habyarimana.Bali bafite n’indi myanya ikomeye,n’abantu benshi bize Kaminuza.Usanga buri dini ryiyemera.

    • Ikindi gitangaje kurushaho, abantu biyitirira ko babaye nyambere kutijandika muri Genocide, bakirirwa bamamaza amafoto , video,.. abantu batanga ntabwo baba mumuryango bayobora ,ntan’ubwo babaga muri uwo muryango.
      Abayobora RMC bemerere leta ko badahagarariye abaslam bose, ariko icyo bashoboye ni ukuyikorera maze abaslam batekereza hafi bakibwira ko bavuganirwa. Nzi neza ko leta IZI UKURI.
      Ariko kandi nabo kubera ari akazi , bagomba kugakora ,gusa bibagiwe inama ya Yesu , aho yavugaga ko Kayizali ahabwa ibye mukuri kwe, n’Imana igahabwa ibyayo mukuri kwayo. Uzasoma quran muri bo azagere aho Imana itubuza kuvanga ukuri n’ikinyoma tubizi.

      Allahumma ihdihim ilaa swiratwakal mustaqiim (Manan ubayobore inzira yawe igororotse). Uwabakurikira bamugeza mu ijuru ryabo da!!

  • Haraho nasomye ngo ibi byose bishobora kuba bigamije gukumira abo bafunzwe mukuziyayamamaza kuyobora ngo abayoboke benshi haruwo biyumvagamo cyane.Akaba rero ari mubafunzwe.

  • “Naje kuyobora Isilamu harimo ibintu bikomeye muri byo harimo amacakubiri akomeye. Harimo kutavuga rumwe kandi biri mubyamfashe umwanya munini cyane kugira ngo mbigereho ariko kugeza uyu munsi ubumwe bw’abayisiramu buri kuri 90% ugereranije na mbere uko bwari bumeze”
    Aka ni akumiro mba ndoga umwami!!! Ni gute wahuza abantu kandi utabafite bose? Ese mufuti ko yiyibagije kubabwira ko akuriye kandi avugira ababa mu muryango ayobora? Wahoze witwa Association des Musulmans Au Rwanda (AMUR) , wiyise RMC washatse kugira ingaruzwamuheto abatawurimo n’abatashyigikiye amatwara yawo. Cyakora yashoboye kubateza inzego z’umutekano , arabacecekesha, ibyo byo yabigezeho. Sinavuga ubwiyunge yakoze mubo ayobora , ariko naho nzi ko atari shyashya.
    Ni byiza ko umuntu avuga ukuri iyo ahagarariye iby’Imana. Ese twibuka ko ubuyobozi ari inshingano(Masuuliya) kandi y=tuzabazwa n’Imana? Iyo byabaye politics, nshimwe, bita icyerekezo.

  • Turazana mu gihugu intagondwa z’abayislamu zifunguwe muri Amerika, twarangiza tugafunga ba Sheikh!! Ni umuti turiho dukora, cyangwa ni bombe ishobora kuduturikana?

  • Nibajye ku mavi bariya bayislamu, inkongoro Mugemangango yanywereyeho ibanyure kure.

  • Twatangiye tubivuga uyu avuga ngo abantu barabeshya ngo nta barinzi babiri bamugenda kuruhande. Ngo barenze kumabwiriza ya Covid ngo nta hantu hafungirwa abantu ahantu hatazwi haba mu Rwanda. Abanyarwanda twaragowe imana niyo izadutabara nta kindi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *