• 12/12/2019 2:17 30

Kuba Kapiteni wa Rayon byoroha gusa iyo itsinda – Manzi Thierry

Nyuma y’uko Rayon Sports itsinze igatwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka, Umuseke waganiriya na Kapiteni wayo Thierry Manzi. Uyu musore wavutse muri 1996 avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza ifite abafana bayikunda n’umutoza bafata nk’umubyeyi wabo. Gusa ngo iyo itsinzwe kenshi kuyibera Kapiteni biba umutwaro uremereye…

Manzi Thierry avuga ko Rayon Sports ari ikipe nziza ariko iyo itsindwa kuyibera Kapiteni biba ihurizo

Umuseke: Uri Kapiteni wa Rayon Sports kuva ryari?

Manzi Thierry: Ndiwe kuva muri Kanama, 2018.

Umuseke: Ejo hazaza hawe  muri Rayon Sports wumva hateye hate?

 Manzi Thierry: Umukinnyi wese ab’abafite aho ashaka kwerekeza aba yumva hari urwego ashaka kugera ho ariko muri aka kanya ndacyafitiye Rayon Sports amasezerano agera ku kwezi n’iminsi ine, amasezerano narangira tuzicarana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports turebe niba naguma muri Rayon Sports cyangwa byakwanga nkerekeza mu makipe yo hanze y’igihugu

Umuseke:Nta makipe yo hanze se aratangira kukubwira ko ashaka kuzagusinyisha cyane cyane ko  amasezerano yawe muri Rayon Sports ari hafi kurangira?

 Manzi Thierry: Oya nta kipe iratangira kunganiriza. Ntabwo ziraza kuko nkifite amasezerano muri Rayon Sports.

Umuseke: Shampiona Rayon Sports yegukanye ni ibihe bihe bibi Rayon Sports yagize?

Manzi Thierry: Twagize ibihe bibi mu ntangiriro tugira akanya ko kwisuzuma kugira ngo tubashe kuva muri ibyo bihe bibi mu ntangiriro Kiyovu Sports yaradutsinze, APR FC iradutsinda na Police Fc nayo iradutsinda urumva ko ari ibihe bibi twanyuzemo

Umuseke: Ibihe byiza Rayon Sports yagize muri Shampiyona ni ibihe?

 Manzi Thierry: Ibihe byiza twagize ni uko kuva Police FC yadutsinda nta yindi kipe yigeze idutsinda kandi twatangiye twari twatangiye imikino yo kwishyura kandi dufite gahunda yo  kudatsindwa umukino uwo ariwo wose. Kandi twabigezeho kugira ngo dutware igikombe byasabyeimbaraga nyinshi.

Umuseke: Uramutse uvuye muri Rayon Sports ni iki cyazajya gituma uyikumbura?

 Manzi Thierry: Nakumbura abafana ba Rayon Sports. Ni benshi kandi ni beza

Umuseke: Kuba Kapiteni wa Rayon Sports wabonye ari ibintu byoroshye?

Manzi Thierry: Kuba Kapiteni wa Rayon ntabwo ari ibintu byoshye. Kuyobora Rayon nka Kapiteni wayo byoroha gusa iyo ifite abakinnyi beza ihora itsinda ariko iyo itabafite igatsindwa urabyumva nawe ko bigoye cyane!

Umuseke: Gira icyo uvuga ku mutoza wawe Robertinho

 Manzi Thierry: Icyo navuga kuri nge ndetse n’abakinnyi nyoboye umutoza Roberthio ni umubyeyi wacu kandi namwe mwarabibonye ashoboye

Manzi Thierry avuga ko umutoza wabo bamufata nk’umubyeyi ubagira inama kandi agatuma bakorera hamwe nk’ikipe

Umuseke: Umupira wawe wawuhereye hehe Profile yawe ni iyihe muri Sports?

 Manzi Thierry: Natangiye nkinira ku kibuga cyo ku Mburabuturo nkomereza mu ikipe yo mu kiciro cya kabiri yitwa A Sports Isonga SC Academy  nkomereza muri Marine FC nza muri Rayon Sports mvuye aho hose.

Umuseke: Inzozi zawe n’izihe mu mupira w’amaguru?

 Manzi Thierry: Inzozi zange zimwe nabashije kuzigeraho kuko kwari ugukina muri Rayon Sports ikaba ariyo ingeza mu ikipe y’igihugu kandi ibyo byo namaze kubigeraho.  Ikindi nshaka ni uko nazamura imikinire yanjye nkava mu Rwanda nkajya gukina mu mahanga aho Shampiyona zikomeje kurushaho.

Umuseke: Abakinnyi batatu ukunda bakina ku mwanya nk’uwo ukinaho ku rwego rw’Isi ni abahe?

 Manzi Thierry: 1. Ramos 2. Tiago Sirva 3  na Virgire

Umuseke: Ufana iyihe kipe y’igihugu ku isi?

 Manzi Thierry: Mfana Amavubi y’u Rwanda, ikipe y’igihugu y’u Bufaransa n’iya  Espagne

Umuseke: Ikipe zo hanze ukunda n’izihe?

 Manzi Tierry: Mfana Ikipe ya Barcelona

Umuseke : Turagushimiye

 Manzi Thierry : Namwe murakoze.

Manzi Thierry akina kuri kane

Jean Paul NKUNDINEZA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *