• 15/12/2019 9:19 57

Ku nshuro ya kabiri Ubuhinde, bwohereje ku kwezi icyogajuru Chandrayaan-2

Nta nkomyi, Ubuhindi bwabashije kohereza icyogajuru cya kabiri ku kwezi nyuma y’icyumweru gahunda ijyanye na byo isubitswe ku mpamvu za tekiniki.

Ubuhinde bubashije kohereza icyogajuru cya kabiri ku Kwezi

Chandrayaan-2 ni icyogajuru cyoherejwe mu isanzure ku masaha ya saa 11h13 i Kigali hari saa 14h43 mu Buhinde (09h13 GMT) kuri uyu wa mbere, ahitwa Sriharikota hagenewe igerageza rijyanye n’ibyogajuru.

Iki gikorwa cyanyuze Live kuri Televiziyo, ndetse imbuga nkoranyambaga z’ikigo gishinzwe ibyogajuru mu Buhinde zatambutsaga amakuru y’iki gikorwa.

Uyu mushinga watwaye Ubuhinde agera kuri miliyoni 150 z’Amadolari ya America (Asaga miliyari 120Frw) buwitezeho kubufasha gutanga abandi kugera ku mpembe y’epfo y’Ukwezi.

Iki kigojuru cyari koherezwa mu isanzure tariki 15 Nyakanga, gusa habura iminota 56 byabaye bihagaritswe kubera ikibazo tekiniki basanze mu byuma bikoreshwa mu gusunika icyogajuru.

Hashize imyaka 11 Ubuhinde bwohereje ikindi cyogajuru mu Kwezi, Chandrayaan-1 cyoherejwe muri 2008.

Iki cyogajuru nticyabashije kugera ku kwezi gusa cyabashije gukusanya amakuru ya ngombwa ajyanye n’amazi ku Kwezi gikoresheje ikoranabuhanga rya radars.

Chandrayaan-2 ni icyogajuru cya kabiri Ubuhinde bwohereje mu Kwezi, kizagera ku nkengero z’Ukwezi gishakishe amakuru ku mpembe yako y’Epfo.

Abacyohereje bavuga ko iki cyogajuru kizagera ku Kwezi kigashakisha amakuru ajyanye no kuba hari amazi, amabuye yaho, ndetse n’imitingito ishobora kuba ihabera.

Ubuhinde bwakoresheje imashini kabuhariwe bufite mu kohereza ibyogajuru yitwa, Geosynchronous Satellite Launch Vehicle Mark III (GSLV Mk-III). Ipima toni 640 ikagira uburebure bwa m 44.

Iki cyogajuru kizamara umwaka ku Kwezi, gifata amafoto.

BBC

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Kohereza Ibyogajuru mu kirere ni Technology ihambaye kandi ihenze.Nubwo bifite akamaro gakomeye mu buzima bwacu,iyi technology niyo bakoresha mu gukora Intercontinental Ballistic Missiles (IBM) zijyana atomic bombs aho ariho hose ku isi.Usanga technology zihambaye akenshi zikoreshwa cyanecyane mu gisirikare.Urundi rugero ni itumanaho.Umuhanga Einstein avumbura formula E=MC2 (Energy =Mass times speed of light squared),ntabwo yari azi ko izakoreshwa mu gukora atomic bombs.Birababaje kubona abantu dukoresha Science and technology mu gukora ibintu bitwica,byarimbura isi n’abantu bayituye,nyamara Imana yaraturemye ishaka ko dukundana,aho kurwana no kwicana.Ibihugu 9 bifite atomic bombs zirenga 16 000,byarimbura isi inshuro nyinshi.Nta kabuza abantu bazarwana bazikoreshe.Chance tugira nuko bible ivuga ko aho kugirango abantu bazarwane barimbure isi yiremeye,izabatanga itwike biriya bitwaro,hamwe n’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,harimo n’abarwana mu ntambara.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma bible yita Armageddon.Nkuko umunyekongo Casimir Zao Zoba yaririmbye,dukundane aho kurwana.

  • Ntawatumenyera aho icyaci kigeze ubu?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *