• 25/01/2020 7:02 03

Ku myaka 19 yashakanye n’umusaza w’imyaka 62

Nubwo abera bakunda guha abana babo ubwisanzure ababyeyi ba Samantha Simpson w’imyaka 19 bo ntibihanganye kuko batashyigikiye urukundo rwe n’umusaza wamubera sekuru kuko amurusha imyaka 43. Umukobwa yarabahunze ajya kwibanira na nyarisaza.

Barikundanirye ariko ngo rubanda ntiborohera
Barikundanirye ariko ngo rubanda ntiborohera

Ababyeyi ba Simpson bamwangiye gushaka n’uyu musaza maze ahita abavayo ajya kwipangira inzu muri Arkansas,USA abana n’uyu musaza mbere y’uko bimuka bajya ahitwa Wichita, Kansas mu mezi atandatu ashize.

Uyu mukobwa yahuye n’uyu musaza ubwo yari afite umyaka 18 gusa bahujwe n’umuntu ubazi bombi maze ngo nyuma y’igihe gito uyu mukobwa aba yamaze kwikundira uyu ‘sogokuru’.

Ibyabo ntibyatinze bakundanye vuba vuba, muri Mutarama umwaka ushize bahita bakora ubukwe, ndetse ubu ngo bari kugerageza gutwita.

Uyu mukobwa ukiri umunyeshuri ariko avuga ko nubwo ubwabo bikundaniye ngo ntibabura abahora babatwama kubera ikinyuranyo gikabije hagati yabo.

Avuga ko bamwe uyu musaza bamutuka ngo yahohoteye umwana, abandi bakamwita umusaza warongoye umwuzukuru.

Samantha ati “iyo twisohokeye hari abatwibeshyaho ko ari umusaza uri kumwe n’umwuzukuru we, buri gihe birambangamira.”

Uyu mugore muto avuga ko igihe bamaranye bagize ibihe bigoye kubera ko abantu batishimiye urukundo rwabo, ariko ngo yifuza ko abantu babaha amahoro bakamenya ko ari uburenganzira bwabo ntibabakorere ivangura.

Bakoze ubukwe budashyigikiwe n'imiryango
Bakoze ubukwe budashyigikiwe n’imiryango

Uyu mukobwa avuga ko yikundiye uyu musaza kuko yamweretse ibintu atabonye ku bandi bagabo.

Ati “Nakundanye n’abasore b’ikigero cyanjye mbere, ariko nabonye badakuze bihagije no kubana nabo bigoye. Kubana n’uyu biratandukanye, amfata nk’umwamikazi.”

Ubu rero ngo ubwo bamaze gushinga urwabo no kugira ubuturo bwabo bari guhozaho bashaka umwana nk’uko abivuga. Ati “yenda nitumara kubyara izo nduru batuvugiriza zizagabanuka.”

Uyu mukobwa avuga ko gutangaza iyi nkuru yabo kandi bumva bizereka abantu ko bakomeye mu rukundo rwabo nubwo ikinyuranyo k’imyaka n’imisusire y’umubiri ari kinini.

Umusaza ngo yamweretse ikinyuranyo n'insoresore
Umusaza ngo yamweretse ikinyuranyo n’insoresore
Muri iki gihe ngo ntibakuraho bashaka umwana
Muri iki gihe ngo ntibakuraho bashaka umwana

©The Sun

UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Ariko wagirango uyu mukobwa arengeje imyaka 30 mu maso.Ibyo bakoze nta kibi kirimo.Umusaza cyangwa umukecuru nabo bafite uburenganzira bwo gukora ubukwe n’uwo bashatse.Imana irabyemera.Kereka niba ari ukwibanira gusa nta gikumwe bateye.Ubu se ko Abasaza b’imyaka 90 bategeka igihugu ntihagire ubamagana?Gusaza si icyaha.No kurongora uwo uruta cyane nta kosa ririmo.Duharanire gukora icyo Imana idusaba,dushake Imana cyane,aho kujya mu bintu bitatureba.Ahubwo twamagane abasambanyi,tubereke ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli paradizo dutegereje.Niwo murimo Imana yahaye abakristu nyakuri bose.

  • @gatare. Ibi byose by’abo bashakana barutana cyane ntakibazo kirimo. Kandi no gusambana kw’abantu bakuze mugihe babisezeranye naho ni sawa. Kuko baba bari kuryoshya urukundo. Naho iyo paradizo uvuga izaza cyera reka ntakibazo kizaba gihari kuko umuntu azajya arongora uwo ashaka, umuntu azaba afite abagore batabarika. Kandi nta stress izaba ihari Na za rwaserera zose. Abantu bazaba bibereye muri swungi gusa. Illuminati seyo ntizaba ihari? Rose Croix Na Free masonnerie bo se?

    • Wowe wiyise 666,muli Paradizo ntabwo umugabo azatunga abagore benshi.Bible yerekana neza ko Imana ishaka ko Umugabo atunga Umugore umwe gusa.Yesu yabisobanuye neza ubwo yavugaga ko impamvu Imana yaretse Abayahudi bagatunga abagore benshi aruko “bali barinangiye imitima” banga kumvira Imana.Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo baba “Umubiri umwe” (one flesh).
      Mbese ni nkuko Cement ifatana n’Umucanga.Nta muntu ushobora kubitandukanya.Polygamy ntabwo Imana iyemera,kuko itera ibibazo mu bashakanye.Amategeko Imana iduha,yayashyizeho kugirango abantu babeho neza mu mahoro.Ikibazo nuko abantu nyamwinshi basuzugura Imana,bigatuma isi igira ibibazo byinshi:Intambara,gutana kw’abashakanye,ubwicanyi,ubujura,akarengane,ruswa,etc…

  • Ariko sha @ munyemana ko uvuga ngo abagore benshi Imana ntibemera ntabwo ubona ko Dawidi yari afite benshi mwa? Salomo we se ntiyari afite benshi? None se Aburahamu we ntiyari abite abarenze umwe? Kandi abo bantu bose nkubwiye bose batunganiraga Imana. Arinayo mpamvu rero muri iyi paradizo jye nakwibwira ko Imana izaha Umugabo abagore benshi. Kandi n’umugore ashobira kuzajya arongorwa n’abagabo benshi. None se wowe urumva atariko bimeze? Naho abavuga ko bazajya mu ijuru ngo ntamugabo cyangwa umugore bose bazaba bitwa abera bo sindikumwe nabo. Kuko sex iraryoha cyane ntawayihara.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *