• 15/12/2019 10:18 05

Ku Isi u Rwanda ni Leta ishingira ku mibare mu gufata ibyemezo- Murangwa

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ibururishamibare rikusanya amakuru menshi yo ku rwego rw’igihugu. Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare (NISR), Murangwa Yusuf avuga ko Leta y’u Rwanda igeze ku rwego ruhanitse mu guha agaciro ibarurishamibare kuko mu kugena imirongo migari yose, igendera ku byavuye mu bushakashatsi.

Abayitabiriye bari kugirana ibiganiro

Murangwa Yusuf avuga ko ibarurishamibare ari urufunguzo rwo kugena imirongo migari igamije gukemura ibibazo biba biri mu gihugu kuko imibare iva mu bushakashatsi ari yo igaragaza ishusho y’ibibazo.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yamaze kumenya akamaro k’ibarurishamibare kuko imirongo yose ishyirwaho iba ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe.

Ati “Muri Africa ariko ni no ku Isi hose, niba hari Leta ishingira ku mibare mu gufata ibyemezo ni Leta y’u Rwanda…”

Avuga ko izi mbaraga zigaragarira mu byemezo bifatwa mu kuzamura inzego zifatiye runini ubuzima bw’igihugu nk’Ubuhinzi n’ubuzima.

Ati “Nk’ubu urugero rwiza ejobundi tumaze gutangaza amakuru ajyanye n’imirire, murabona gahunda zahite zifatwa ku bijyanye no guteza imbere imirire myiza.”

Murangwa avuga ko inzego z’ibarurishamibare zotswa igitutu n’abaturage bahora bifuza amakuru mashya kandi uru rwego rwo mu Rwanda rudafite ubushobozi bwatuma rukusanya rukanashyira hanze amakuru mu buryo bwifuzwa.

Ati “Abantu iyo ubahaye amakuru uyu munsi, mu kwezi gutaha baba bifuza andi, mbere twakoraga imibare tukongera gutanga indi nyuma y’amezi atatu, atandatu cyangwa umwaka, mu by’ukuri ubu ntabwo bikigezweho.”

Murangwa uvuga ko Ikoranabuhanga ari yo ntwaro izatuma bakemura iki kibazo, avuga ko umubare w’abafite ubumenyi mu ibarurishamibare mu Rwanda ukiri hasi ugereranyije n’ibigomba gukorwa ariko ko abahari bakora akazi kanoze.

Uyu kandi hanafunguwe ku mugaragaro ikigo kizajya gihugura abantu bo mu nzego zitandukanye uburyo bagomba kwifashisha imibare iva mu bushakashatsi bunyuranye.

Murangwa avuga ko kiriya kigo kizakuraho imbogamizi zajyaga zigaragara mu gusobanukirwa imibare yabaga yashyizwe hanze bigatuma hari inzego zimwe na zimwe zafataga ibyemezo bidakwiye kuko byabaga bishingiye ku mibare zitasobanukiwe neza.

Min Ngirente yatangije ku mugaragaro iyi nama y’iminsi itanu

 

Ibarurishamibare rinoze, Politiki zihamye…

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wafunguye ku mugaragaro iyi nama yatangiye ku wa Mbere w’iki cyumweru, yagarutse ku gitutu cyotswa inzego zikora iby’ibarurishamibare.

Yavuze ko inzobere zahuriye muri iyi nama zisasangizanya ubunararibonye bwatuma amakuru n’imibare bizajya bibonekera igihe kandi bikaba birimo ibikenewe byose kugira ngo ibyemezo bibishingiraho bibe binoze.

Dr Ngirente yavuze ko igihe kigeze ngo inzego zitandukanye zirimo abashyiraho imirongo migari, abikorera, imiryango itari iya Leta, abakora mu b’ibarurishamibare, imiryango mpuzamahanga n’abarimu mu mashuri makuru zishyire hamwe mu gukoresha amakuru y’ibarurishamibare mu gukemura ibibazo biri mu gihugu.

Yagarutse ku kamaro k’ibarurishamibare mu kugena politiki ziba zigamije kuzamura imibereho y’Abanyarwanda, avuga ko na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yashyizwe hanze muri Nzeri 2017 ishingiye ku makuru y’ibarurishamire.

Iyi nama ya Mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya Gatanu, yitabiriwe n’inzobere mu by’ibarurishamibare ziturutse mu bihugu 72 bitandukanye byo ku Isi yose.

Inyubako ya kiriya kigo cyafunguwe kizajya gitanga amahugurwa ku ibarurishamibare, yuzuye itwaye miliyari 9 Frw.

Dr Ngirente yanafunguye ku mugaragaro ikigo kizatanga amahugurwa ku ibarurishamibare
Iyi nama ihuje inzobere zitandukanye ziturutse mu bihugu 72
Abitabiriye iyi nama bagize n’umwanya wo kungurana ubumenyi
Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro uyu munsi

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

13 Ibitekerezo

  • Buriya no gufunga imipaka n’ibihugu by’abaturanyi twashingiye ku mibare? Tujya kubwira abanyabutare ngo basenye amazu bafite bubake amagorofa utabikoze afungirwe, byari bishingiye ku mibare? Buriya Leta iha Rwandair miliyoni 50 z’amadolari buri mwaka kandi ikanga igakorera mu gihombo, mu gihe nta mikoro yo kubaka ibyumba by’amashuri bihagije ngo abana bige badacucitse nk’uko bimeze ubu, tuba turi mu mibare bwoko ki?

    • Rwandair irabarya basi ! Ahubwo bazayongerere amafaranga turebe niba hari uwimanika mu kagozi.

  • Baba bari mu mibare icuritse!
    Naho se guhimba ibyiciro by’ubudehe bamwe mubana b’u Rwanda bakisanga badashobora gukomeza amashuri yabo kandi ari abahanga byo bishingira kuyihe mibare?! Abasigajwe inyuma n’imibare icuritse cyangwa itekinitse ya Guverinoma bazakomeza kubera igihugu umuzigo.

  • Iyi mibare nabayitangazaga basanze ibyo mumaze imyaka mubaha bidasobanutse. Uko mubishaka siko bimeze kuko ubu bavuzeko bazajya bagendera ku bipimo babanje gusuzuma ubwabo. Ikigibwaho impaka nikivugako mu myaka 10 ubukene bwavuye kuri 44% bikagera kuri 39% niho abantu batangiye kubona ko niyo 44% batangaje itagaragara mu buzima bwa buri munsi ku munyarwanda.

  • Nyokweee…kocooo
    Buriya kubuza abaturage guhinga ibihingwa ngandurarugo muduhaga(udushanga duto)byari bashingiye kumibare? Guca caguwa knd inganda zukora ibyiwacu zitaragwira ngo ibiciro byigire hasi ubushobozi bwumunyarwanda utunze ducye butume yambara byashingiye kumibare? Guhuza kaminuza zikabyara imwe knd I butare hagahabwa agaciro gacye Huye igacyena tureba byari byashingiye kumibare? Nubwo yaba imihiriko ntiyateza ingaruka tubona kubyemezo bimwe na bimwe…

  • Imibare yanyu yuzuyemo itekinika. Natangajwe no kumenya ko ugendeye kumibare yatanzwe na leta umubare wabashomeri mu rwanda ungana nuwo muri Espagne🤔😂 None mwabayobozi mwe muzabeshya amahanga kugeza ryari?

  • Nimwihatire gufata ibyemezo bishingiye ku rukundo, mugabanye imibare yo kudushushanya.

  • Ibya Yusufu ni uguswayira abanyarwanda, ntabwo ari imibare nyayo! Urugero ni ibyavuye mu budehe aho umushoferi ajya mu cyiciro kiri hejuru y’icya shebuja. Abahinzi bari mu cyiciro cya 3 ni benshi kandi abana babo ntibashobora kwiga kaminuza! Ngibyo ibyemezo ibarurishamibare lyegereje Leta! Nguko uko ibyemezo bikemangwa byafashwe ku masambu no ku bishanga, ndetse no mu guca caguwa maze abaturage bakahagwa. Yusufu abaye umugabo rero yatanga ibihoho!

  • Yussuf Munyakazi ni “umutekinitsi” kurusha ko ari statisticien. Nyamara ingaruka z’itekinika rye abanyarwanda bazazimubaza amaherezo. Niwe uri ku isonga mu kuyobya systeme yose, abayobozi bafata ibyemezo bishingiye ku mibare abaha itandukanye n’ukuri k’uburyo igihugu gihagaze.

  • Ibintu bihora bitumbagira gusa kumuvuduko udasanzwe burya akenshi haba hari ikibyihishe inyuma.Amategeko rimwe na rimwe agahonyorwa uburenganzira bw’umuntu bugaribatwa. Urugero: Bannyahe.

  • Abaturage baturwaho ibyemezo akenshi ngo leta igaragare neza murwego mpuzamahanga maze bakomeze kuyiguriza cg kuyiha amafaranga ijya mumishinga ihomba. Umuyobozi agahagurika akabeshya ibi byabaye umuco nyarwanda. Ikindi tuba duahaka kwakira amanama ngo dukoreremo amafaranga twishyure amadeni turimo ariko ayo manama ugasanga turabeahyamo biteye isoni. Ntamuturage warashwe na police azira kujya uganda ejo ra

  • Urwanda ni rwo rwa rwa mbere mu kugira imibare icuramye. mujya gusubira mu byiciro by’ubudehe mwari mwakoze imibare bwoko ki bahungu. cyokozi muzi kwivuga ibigwi mudafite.

  • Imibare ishobora kuba ari mibi cyangwa myiza igasomwa nabi cyangwa ukananirwa kuyishyira mu bikorwa cg ukamera nkawawundi wusa ikivi mbere yabandi wajya kureba ugasanga yaģiye arenza ku rwiri gusa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *