• 24/01/2020 12:23 21

Ku isi buri masogonda 40 hari umuntu wiyahura, Leta zirasabwa kubikumira- WHO

Kuri uyu wa Kabiri taliki 10, Nzeri, 2019 ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira ko abantu bagera ku rwego rwo kwiyahura. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ritangaza ko ku isi hari umuntu wiyahura buri masogonda 40. Mu Rwanda hari abantu ‘benshi’ baherutse kwiyahura cyangwa kubigerageza mu minsi ibiri. Abo mu Rwanda bamenyekanye ngo  ‘babitewe n’ishavu bakuye mu gutenguhwa n’abo bihebeye.’

Abenshi biyahura bimanika mu kagozi!

N’ubwo imibare y’abiyahura yagabanutse ku isi muri rusange, ngo hari ibihugu abantu bakiyahura cyangwa bakabigerageza bikanga.

Ikibabaje ngo ni uko kugeza ubu ibihugu 38 ku isi aribyo bishyira imbaraga mu gukumira ibitera abaturage kwiyahura hashingiwe ku mabwiriza yasohowe na WHO, ubu hashize imyaka itanu.

Umuyobozi mukuru wa WHO, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus avuga ko kuba buri masogonda 40 hari umuntu wiyahura ari akaga ku batuye isi.

Ngo bikenesha imiryango  n’ibihugu kuko iyo umuntu apfuye yiyahuye hari ababura ibyaturukaga ku mbaraga ze, yaba yari afite umuryango ugasigarana ubukene n’agahinda.

Ati: “ Ndasaba za Leta gukanguka zikumva ko kuba zifite abaturage biyahura bizihombya bityo zigashyiraho  politiki zikumira iki kintu.”

Hari abavuga ko igitangaje ari uko abenshi mu biyahura ku isi ari abafite amikoro kandi abagabo biyahura bakubye inshuro eshatu abagore.

Kimwe mu byerekana ko abagabo biyahura cyane kurusha abagore ni ibiherutse kuba mu Rwanda mu turere twa Gasabo, Kayonza na Kamonyi .

Muri Gasabo hari umugabo wo mu murenge wa Kinyinya uherutse kwiyahura nyuma yo kutumvikana n’umugore we kubyerekeye imibonano mpuzabitsina.

Mu murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza naho hari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha uburezi wiyahuye biranga nyuma yo kumva ko umukunzi we yatwawe n’undi.

Muri Kamonyi naho ngo hari umugabo wiyahuye mu ruzi rwa Nyabarongo nyuma yo gusanga umugore we ari kumuca inyuma. Ibi ni amakuru make ku bagabo biyahuye yamenyekanye.

Mu bihugu bikize kwiyahura biza ku mwanya wa kabiri mu bitera impfu zidaturutse ku burwayi nyuma y’impanuka zo mu muhanda.

Abenshi mu biyahura ku isi baba bafite hagati y’imyaka 15 na 29 y’amavuko.

Kwiyahura kandi ni impamvu ya kabiri itera urupfu mu bakobwa bafite hagati y’imyaka 15 na 19 nyuma y’impfu zituruka ku ngaruka zo gushaka gukuramo inda.

Kwiyahura biri kandi ku mwanya wa gatatu utera impfu z’abahungu bafite hagati y’imyaka 15 na 19 nyuma y’amakimbirane atera uburakari bukomeye, ndetse n’impanuka zo mu muhanda.

Ku isi yose byagaragaye ko abiyahura bakoresha uburyo butatu: Kwimanika mu kagozi, kunywa imiti yica no kwitwika.

WHO ivuga ko zimwe mu ngamba zagaragaje umusaruro mu kugabanya umubare w’abiyahura harimo kubakira urubyiruko ubushobozi kugira ngo rubashe guhangana n’ibibazo by’ubuzima.

Ubu bushobozi buvugwa ngo bukubiyemo byinshi ariko cyane cyane ubumenyi bwatuma rushobora kubona amikoro atuma rudahorana ikibazo kigira kiti: “ Ejo nzamera nte?”

Ikindi ngo ni ugukomeza guhugura itangazamakuru ku byerekeye kwandika no gutangaza inkuru zivuga ku bwiyahuzi no kurifasha kwigisha abantu akamaro k’ubuzima bwiza ndetse rikababwira ko nyuma y’ibibazo barimo bashobora kwishakamo ibisubizo.

Ikindi cy’ingenzi cyane ni ukubwira umuryango rusange abantu babamo ko ugomba kujya ushishoza ukabona mbere umwe mu bawugize ufite ibimenyetso by’ubwigunge, kwiyahuza ibiyobyabwenge n’ibindi biganisha ku rupfu, bityo ukamwegera ukamutabara bikiri mu maguru mashya!

Urubyiruko rukeneye guhabwa ikizere cy’ejo hazaza

Leta kandi ngo zikwiye kwirinda ko abaturage bazo batunga imiti yica ibikoko mu ngo zabo kandi batabikwiriye.

Umunyeshuri wo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi muri Rukara ngo yakoresheje umuti wica imbeba ubwo yageragezaga kwiyahura bikanga.

Amahirwe yagize ni uko hari ibitaro hafi aho kandi bagenzi be bagatabara vuba na bwangu!

Gukumira ko imiti yica ibikoko igera kuri benshi byagize umusaruro mu bihugu byinshi. Urugero ni muri Sri Lanka.

Umubare w’abatuye iki gihugu biyahuraga wagabanutseho 70% hagati y’umwaka wa 1995 kugeza  2015.

Nubwo mu Rwanda nta mibare iratangazwa ishingiye ku bushakashatsi yerekana abiyahura uko bangana ariko ingero ziherutse kuba mu mujyi wa Kigali no mu Ntara zirerekana ko iki kibazo gishobora kuba gifite ubukana cyane cyane mu gihugu cyabayemo Jenoside kigatakaza benshi mu gihe gito.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *