• 25/01/2020 11:00 30

Ku ishuri rikuru KIM naho bafashwe biba amashanyarazi

Mu igenzura rikomeje gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), ishuri rikuru ryigisha Icungamutungo, Kigali Institute of Management (KIM), mu ijoro ryo kuwa kabiri ryatahuweho ko kwiba amashanyarazi, REG ihita irikuriraho umuriro, abaryigamo n’abakozi barara mu kizima.

Kuri KIM bakoresha amashanyarazi y’ibihumbi 200 ku kwezi ariko bacanaga batishyura

Umukozi w’iri shuri witwa Mukeshimana yemereye abagenzuzi ba REG mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 18 ko yakuyeho insinga zijyana umuriro muri mubazi (Cash Power) bagakoresha umuriro bibye kuko ngo amafaranga yo kuwugura yari yayakemuje ibibazo bye bwite kuko hashize igihe ikigo kidahemba abakozi.

Yagize ati “Insinga nazicomoye ku itariki 12 Ugushyingo. Nabikoze kubera ikibazo, kuko nari nabuze amafaranga yo kwishyura inzu, nyiri inzu yanyishyuzaga amezi abiri kandi hano hari ikibazo cyo kudahemba abakozi.”

Yavuze ko gufasha KIM kwiba amashanyarazi yabikoze ku giti cye ndetse ngo ntiyabibabwiye.

Ngo ishuri ryari ryamuhaye amafaranga ibihumbi 200 y’umuriro bakoresha ku kwezi maze we ayashyira mu kibazo cye nk’uko abivuga.

Dr Jean Baptiste Mugabe umuyobozi w’agateganyo wa KIM yavuze ko umukozi yabagaragarije inyemezabwishyu ko yishyuye amashanyarazi, bityo ngo uwo mukozi ni we wabisobanura uko yagiye kwiba.

Yavuze ko uriya mukozi yari yasigariye ku kazi umutekinisiye usanzwe ukora amazi n’amashanyarazi mu kigo.

Dr Mugabe yavuze ko amategeko n’ubutabera bikwiye kubahirizwa uwakoze icyaha agahanwa.

Karegeya Wilson umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri REG, yavuze ko bitari ngombwa ko umuntu yiba amashanyarazi kuko amafaranga ayavamo Leta iyakoresha igeza ku bandi Banyarwanda amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo bifasha iterambere ry’igihugu.

Ati “Birababaza kubona ikigo nk’iki k’ishuri cyakabaye kiba intangarugero ku bakiliya dufite kiba umuriro, byadutangaje, si byiza. Turashishikariza Abanyarwanda bose ko iki gikorwa cyo kwiba amashanyarazi bakirinda, ni kibi kuko kirasenya ntabwo cyubaka.”

Abagenzuzi ba REG basanze insinga zijya muri mubazi zaraciwe

REG ivuga ko kwiba amashanyarazi ari ubujura nk’ubundi bwose, ngo igisigaye ni uko amategeko ari bukurikizwe.

Mu bihano byihuse, REG yaraye ikupye umuriro w’amashanyarazi yajyaga muri KIM, ku buryo ishuri ryaraye mu kizima.

Karegeya Wilson ati “Amashanyarazi tuyatanga ku kizere, turayakuzanira tukayageza ku nzu yawe, tukaguha cash-power nk’umunzani ngo ujye wipimira ayo ukeneye gukoresha natwe ukadushyirira amafaranga wakoresheje kuri konti, iyo byabaye nk’ibi ikizere kiba cyatakaye tukaba twisubije serivisi yacu kugera igihe ibintu bitunganiye.”

REG ivuga ko ihombywa miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka binyuze mu kuyiba amashanyarazi, bityo ngo iki gikorwa cyo kugenzura kizakomeza mu gihugu hose.

HATANGIMANA Ange  – Eric
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ayo bibaga se bayakoresha iki ? Simbona na kiriya cyapa cyabo kitakigaragaza inyuguti zose (cyiraka imbusane). Ndabona gusa KMU hanyuma RSY. Ariko nabo bisebeje cyane pe!! Ikigo kirereye igihugu abazatuyobora? Ubwo se abo bigisha babaha ubuhe burere mboneragihugu ?

  • Ni danger!

  • Ibi byo kwiba amashanyarazi ki biji cyane kandi bikaba n’icyaha gikwiye guhanwa hagakurikiza amategeko. Ku rundi ruhande REG ikwiriye kwiga ku mpamvu amashanyarazi yibwa ku rwego rwa 2 milliard?? Zimwe mu mpamvu zishoboka ni igiciro gihanitse cy’amashanyarazi ugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda. Ikindi nuko ibigo by’amashuri n’ibitaro biba bikwiriye gusonerwa kugura amazi n’amashanyarazi nkuko bigenda mu bihugu byinshi cyane ko nabo batishyuza ababagana ikiguzi nyacyo cya services batanga

  • Ubukene burahahanze burarikora

  • IBIBAZO BY’UBUKENE NDABONA BIGIRA INGARUKA HOSE. Umubyeyi ariyahura akajyana umwana mu ishuri. Kwanga ko amuririra mu maso. Mbese byo guteka umutwe ngo kama mbaya mbaya, akabona ayo ku mwandikisha no kuriha igihembwe cya1. Ubundi ku ishyura ikigo umwana yigamo bikaba ingarabahize. Umunyeshuri yishyuye nabi, Université cg ikindi kigo nacyo kikagira ikibazo cyo gukemura ibikireba harimo no guhemba abarimu n’abandi bakozi. Ingaruka rero , ngizo. Niba ibyo uyu mukozi avuga aribyo, bimuviriyemo gufungwa, ikigo gucibwa miliyoni kidafite, igisebo kuri KIM, uyu mukozi we bigararagaye ko iyo facture yerekanye ari impimbano wasanga bibaye birebire etc…. HASHORWE AMAFARANGA MENSHI MU CYARO, imirimo itanga akazi, ubuhinzi n’ubworozi bufite isoko imbere ndetse no hanze, cyakora nabonye gahunda nzinza MINAGRI Izifite, bakomereze aho kuko ntayindi nzira yo kuva mu bukene. Ubundi uburezi buganisha mu kwihangira akazi, ariko bukozwe neza.

  • Big up to REG ltd, uyu numusaruro wubuyobozi bwiza ikigo gifite naho WASAC yo abakozi nibo bijandika mu bikorwa bibi kubera ubuyobozi bubi bafite dore ko batahabwa incitives bemerewe namategeko

  • Nta mukire ugira amakosa! Kwa NYIRANGARAMA ngo ni umukozi wafashe initiative yo kwiba amashanyarazi nta ruhare Entreprise ibigizemo, uyu munsi ni kuri KIM naho umukozi yibiye Kaminuza umuriro nta ruhare ikigo kibifitemo! Izi mpuhwe zifitiwe ibigo n’abakozi nyamara byo bitabitayeho ni ibyo kwibazwaho!

  • Nanjye muzambwire uko biba amashanyarazi. Amashanyarazi yo mungo nta kibazo ariko ayo twishyura munzu z’ubucuruzi arenze kwihanganirwa usibye kuyiha… Apana kuyiba nibyo byatuma REG igabanya ibiciro.

    Hagire unsobanurira uko wayiha nanjye nzaze nyapakira. Uzi umuntu Ku kwima ibyo uri kureba? Naho turi abarokore pe. Njye nanjye ngiye kwiga uko naza nyacomora fagitire y’umuriro irandenze.

  • Ariko abanyarwanda we! Kugeza ubwo umuntu yiyemeza ko ariwe wakoze icyaha abiziranyeho na shebuja?! Ngiye nakumva bamwe bajya biyaturiraho ko bari mu mitwe igamije guhirika ubutegetsi bw’igihugu. Kuko hashira nk’umwaka ukazamusqnga yibereye mu mirima yo mu karere runaka arimo kwihingira?!

    N’aba biyemerera ko aribo bakoze icyaha cyo kwiba umuriro wa REG, burya baba bagira ngo ibigo bakorera bidaseba!

  • Ariko abanyamakuru namwe mujye mwandika inkuru neza kuko kuvugango KIM yafashwe yiba umuriro ibyo nugusebya ukigo kuko uwawibaga yarabyiyemereye akandi avugako ikigo ntaruahre rubifitemo kandi ikigo cyamuhaga amafaranga uko ayasabye ikigo ntaruhare ntarumwe kirufitemo plsease mujye mwandika inkuru iko iri.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *