• 14/12/2019 10:02 51

Ku isegonda rya nyuma Rayon Sports itsinze Kiyovu SC 1-0 ifata umwanya wa 2

Kuri iki cyumweru umukino usoza umunsi wa 11 wa Shampiyona y’u Rwanda wakiniwe kuri Stade ya Kigali, Kiyovu SC itsinzwe ku isegonda rya nyuma na Rayon Sports. Ikipe y’Ubururu n’Umweru ihise ifata umwanya wa kabiri irarushwa na APR FC amanota atatu.

Igitego cya Rutannga ku isegonda rya nyuma ry’umukino kiraje aba Rayon mu byishimo

Amagambo  yari yabanje kuvugwa n’Umuyobozi wa Kiyovu SC mbere y’umukino, avuga ko ‘badodeye ikanyu Perezida wa Rayon Sports’.

Mbere y’uko shampiyona itangira kandi Umuyobozi wa Kiyovu yari yasabye abakinnyi b’iyi kipe ngo aho kugira ngo Rayon Sports izabatsinde bazacike “amaguru”.

Rayon Sports yari yasuye Kiyovu mbere y’umukino yari ku mwanya wa 3 n’amanota 21, naho Kiyovu SC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 19.

Kiyovu yashakaga gutsinda kugira ngo inyure kuri Rayon.

Umukino wabanjirijwe no kumva ubutumwa bw’Umwuvunyi bwo kurwanya Ruswa ndetse no gufata umunota wo kwibuka Uwashinze Kiyovu SC witabye Imana.

Imbere y’anbakunzi b’izi kipe zimaze igihe kirekire muri Shampiyona, benshi bari kuri Stade yuzuye.

Umukino watangiye, wari unogeye ijisho aho ikipe zombi zakinaga zisatira buri munota abari kuri Stade ya Kigali bahaguruka. Ku munota wa 7’ Rayon Sports yabonye uburyo bubiri bwiza bwavamo igitego ariko ntacyo bwatanze.

Bwa mbere umupira w’umuterekano watewe na Radu, ukurwaho na Mutangana Derrick, mu gihe kandi Nizeyimana Mirafa yagerageje ishoti rikomeye, umupira ukurwamo na Bwanakweri mu buryo bugoranye.

Rayon Sports yarushaga cyane Kiyovu Sports, igice cya mbere amakosa yari menshi ku ruhande rw’ikipe y’Abanyamugi (b’i Nyamirambo), yeretswe amakarita abiri y’umuhondo, imwe yahawe Ishimwe Saleh indi ihabwa Ghislain Armel.

Muri iki gice cya mbere Rayon Sports yabonye Koroneli ebyiri.

Igice cya Kabiri Kiyovu yagitangiye ikina neza ku munota wa 50’ Armel yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, ufatwa na Luhachimba uwusubije inyuma, Twizeyimana Martin Fabrice awutera hejuru y’izamu.

Kiyovu yashoboraga kubona igitego ku munota wa 54’ nyuma y’umupira Luhachimba yahawe, na we awutanga kuri Armel Ghislain ashaka gushota mu izamu ariko Kimenyi Yves wa Rayon Sports asohoka neza, awukuraho.

Ku munota wa 64’ Rayon Sports yashoboraga kubona igitego nyuma y’ikosa ’Emmanuel Onyacha yakoreye Oumar Sidibe bakunda kwita Mwarimu imbere y’urubuga rwa nyezamu nko muri m 24, Rutanga ateye umupira unyura hejuru y’izamu gato.

Iminota 90’ yarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Umusifuzi yongeyeho iminota 5’ ku munota wa 95’ Rayon Sports ibona Coup-Franc ahagana muri Koroneli, Rutanga ayitera neza umupira ujya mu izamu.

Umukino urangiye Rayon Sports itsinze Kiyovu SC 1-0.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Kiyovu SC Xl: Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally (c), Dusingizimana Gilbert, Mutangana Derrick, Tubane James, Onyacha Emmanuel, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, Ghislain Armel, Tuyishime Benjamin na Faisam Luhachimba.

Rayon Sports Xl: Kimenyi Yves, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Iragire Saidi, Rugwiro Hervé, Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa, Oumar Sidibé, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Michael Sarpong.

Muri rusange dore uko imikino yo ku munsi wa 11 yagenze:

Etincelles FC 2-1 Gasogi United FC
Gicumbi FC 2-2 Heroes FC
APR FC 5-0 Musanze FC
SC Kiyovu 0-1 Rayon Sports FC
Bugesera FC 2-0 Espoir FC
As Muhanga 1-0 Police FC
Marines FC 0-0 Mukura VS

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Rayon mwakoze guhana abirirwa mu magambo aho gukina umupira!

  • ibi babyita kwinyuramo kwa sadate??!! ngo ntabwo wasubizanya n’abakuru??!! nonese ibyo ukoze byitwa iki??!!! njye mbona wari wagize ubwoba ugatinya kuvuga match itararangira??!!!!!!

  • Umva Monsier Nkotanyi Si Ubwoba Ahubwo Useka Neza N’useka Nyuma.Umupira Si Ukumenya Kuvuga Ubu Se Amaguru Y’abayovu Agiye Gucika?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *