Korea&Rwanda: Nyuma y’inguzanyo ya Miliyari 64Frw, hanasinywe amasezerano y’iby’indege | UMUSEKE
Kwamamaza

Korea&Rwanda: Nyuma y’inguzanyo ya Miliyari 64Frw, hanasinywe amasezerano y’iby’indege

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Korea zashyize umukono ku masezerano arebana n’ubwikorezi bwo mu kirere agamije korohereza abikorera ku mpande z’ibihugu byombi.

U Rwanda na Korea basinye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere

Aya masezerano yashyizweho umukono muri iki gitondo, yasinywe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete ku ruhande rw’u Rwanda n’uhagarariye Korea mu Rwanda, Jin-weon CHAE.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ivuga ko aya masezerano asinywe mu rwego rwo gukomeza guha imbaraga imikoranire y’ibihugu byombi no korohereza abikorera mu kubyaza umusaruro ubukungu n’ubucuruzi binyuze muri iyi mikoranire y’iby’ubwikorezi bwo mu kirere.

Aya masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere, ashyizweho umukono nyuma y’amasaha macye ibihugu byombi bisinye andi masezerano y’inguzanyo Korea yahaye u Rwanda.

Ejo ku wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2020, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Korea zasinye amasezerano y’iyi nguzanyo ya Miliyoni 66,2 USD (Miliyari 64 Frw) agamije kongera ingufu z’amashanyarazi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndahijimana ejo yavuze ko iyi nguzanyo izafasha Guverinoma y’u Rwanda kugera ku ntego z’iterambere rirambye yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose 100% muri 2024 mu gihe ubu abayafite ari 56%.

Igihugu cya Korea gisanzwe gitera inkunga u Rwanda mu bikorwa by’amajyambere no kuzamura imibereho y’abaturage, cyo cyavuze ko amashanyarazi ari imwe mu nkingi ifasha abaturage kugera ku majyambere bifuza bityo ko ari yo mpamvu cyahaye u Rwanda iriya nguzanyo izatangira kwishyurwa mu myaka 15.

Minisitiri Claver Gatete ashyira umukono kuri aya masezerano
Ambasaderi Jin-weon CHAE wa Korea asinya
Ambasaderi Jin-weon CHAE wa Korea

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Eh izi nguzanyo zizadukiza tu

  • @ Nunu,mu bo zizakiza nturimo.Ntabwo zizabuza Mwarimu wa primary guhembwa 42 000 ku kwezi,mu gihe Nyakubahwa biganye ahembwa za millions ku kwezi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *