• 07/12/2019 10:01 07

Korea zombi zateye intambwe ya mbere mu mushinga wa gari ya moshi uzihuza

Gari ya moshi itwaye aba Enjeniyeri bo muri Korea y’Epfo yambutse umupaka ijya muri Korea ya Ruguru kuri uyu wa gatanu bagiye gutangira gukusanya amakuru ajyanye n’inzira za gari ya moshi zizahuza biriya bihugu bimaze igihe bidacana uwaka.

Gari ya moshi yahagurutse ahitwa Dorasan muri Korea y’Epfo yerekeza muri Korea ya Ruguru

Kuba habaho gari ya moshi ihuza Korea zombi ni kimwe mu byemeranyijweho hagati y’abayobozi, Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru na Moon Jae-in wa Korea y’Epfo.

Ni bwo bwa mbere nyuma y’imyaka 10 ishize gari ya moshi ivuye muri Korea y’Epfo yakojeje iminyururu ku butaka bwa Korea ya Ruguru.

Amashusho yafashwe ku wa gatanu yerekana gari ya moshi itatse amabara y’umweru, umutuku n’ubururu, inabambitseho igitambaro cyaditseho amagambo ashimagiza intambwe imaze guterwa mu gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Krea y’Epfo,  Kim Hyun-mee yagize ati “Ibi biragaragaza intambwe y’iterambere kuri Korea y’Epfo n’iya Ruguru kandi ibihugu byombi bigize uruhare mu gushyiraho gari ya moshi ibihuza.”

Uyu mugore yavuze ko kuba Korea y’Epfo itari yemerewe gukora ingendo za gari ya moshi muri Korea ya Ruguru ngo byari byaratumye igihugu kiguma mu bwigunge, ariko ngo iriya nzira ya gari ya moshi izagifasha kugera mu bihugu byinshi byo muri kariya karere.

Iyi gari ya moshi yari itwaye ba Enjeniyeri 28 barimo n’abazobereye mu bya gari ya moshi n’abandi bashobora kubafasha, irimo toni 55 za mazutu n’imashini nini ikoreshwa n’amashanyarazi.

Ni gari ya moshi irimo ahantu hagenewe abagenzi, aho kuryama, ibiro n’ahandi hagenewe gukorerwa isuku.

Byari biteganyijwe ko nigera ahitwa Panmun muri Korea ya Ruguru bimwe bice by’iyo gari ya moshi bihuzwa na gari ya moshi ya Korea ya Ruguru agatwe kagasubira muri Korea y’Epfo.

Ibihugu byombi bigiye gufatanya gushaka amakuru, aho mu minsi 18 bazagenzura inzira za gari ya moshi, imwe ihuza agace ka Kaesong City na Sinuiju City hafi y’urubibi n’Ubushinwa, n’indi ihuza Mount Kumgang ku rubibi Korea zombi zihuriyeho ikagera ku ruzi rwa Tumen ruri ku rubibi n’Uburusiya.

Minisitiri Kim Hyun-mee yavuze ko ba Enjeniyeri ba biriya bihugu bazakora urugendo rwa Km 2,600 bari hamwe muri gari ya moshi.

France24

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Erega nuko abantu batabishaka,naho ubundi babishatse isi yose yagira amahoro.Imana idusaba gukundana,nyamara abantu bagahitamo kwangana,kwicana,kurwana,gusambana,etc…Ababikora bose,imana izabakura mu isi isigaze abantu bayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21,22.Tujye dukundana,dukore ibyo imana idusaba,niba dushaka kuzarokoka ku munsi w’imperuka wegereje.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *