• 28/11/2020 12:10 51

KOMMTRACE: Ikarita izifashishwa mu kumenya abahuye n’uwanduye COVID izatangira mu Rwanda

Ikigo Nyafurika Gishinzwe Iterambere ry’Ikoranabuhanga ‘Smart Africa’ cyagiranye amasezerano y’imikoranire na KOMMLABS Pte Ltd, agamije gukwirakwiza amakarita (KOMMTRACE) azifashishwa mu kumenya abantu bose bahuye n’undi ku buryo kumenya abahuye n’uwo basanzemo ubwandu bwa COVID-19, bizaba byoroshye.

Smart Africa na KOMMLABS Pte Ltd basinye amasezerano

Iri koranabuhanga rya Smart Africa ku bufatanye na KOMMLABS Pte Ltd, rije mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje koreka imbaga mu bihugu binyuranye ndetse no mu Rwanda.

Ibi bigo bivuga ko iri koranabuhanga rigiye kwifashishwa muri Africa nk’Umugabane ukomeje kwitwara neza mu guhangana n’iki cyorezo kimaze umwaka cyadutse ku Isi.

Guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo cya COVID-19 cyandura mu buryo bwihuse kandi bworoshye, bisanzwe bikorwa hashakishwa abantu bahuye n’uwo basanzemo ubwandu bwacyo.

Iyi karita ya ‘KOMMTRACE’ izifashishwa mu kumenya abantu bose bahuye n’umuntu runaka, izajya ishyirwa kuri mudasobwa ubundi ihite igaragaza andi makarita y’abantu bose bahuye n’uwo basanzemo COVID-19.

 

U Rwanda ruzatangirizwamo iri koranabuhanga

Umuyobozi wa KOMMLABS, Karanvir Singh, avuga ko KOMMTRACE izatangira gukoreshwa mu Rwanda guhera mu kwezi gutaha k’Ukuboza.

Avuga ko nta mpungenge ko iyi karita izajya ituma amakuru bwite y’umuntu ajya hanze kuko izajya igaragaza gusa ibirango bizahabwa iyo karita aho kuba amazina cyangwa indi myirongoro bwite y’umuntu.

Ati “Ntituzashyira hanze ubuzima bwite bw’abantu, ntabwo iyi karita ikoresha WiFi, cyangwa SIM Card ya telefone cyangwa internet cyangwa GPS, icyakora ikora nka Bluetooth ariko ntabwo wamenya ngo nyirayo ni nde (ni anonymous).”

Karanvir avuga ko mu kwezi gutaha k’Ukuboza 2020 bazaba bazanye amakarita ya KOMMTRACE angana n’ibihumbi bitandatu yo gutangiza umushinga, ariko ko bafite ubushobozi bwo gukora izihagije Abanyarwanda bose kuri ubu bakabakaba miliyoni 13.

Avuga ko kandi ibigo bimwe na bimwe byo mu Mujyi wa Kigali byatangiye kugaragaza ko byifuza iyi Karita kugira ngo biyihe abakozi babyo.

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné yavuze ko bwa mbere iyi gahunda izagezwa mu bihugu umunani bya Africa.

Lacina Koné uvuga ko iri koranabuhanga rije gufasha Leta guhangana n’ikwirakwira rya COVID-19, avuga ko hari uburyo iriya karita yagera ku bantu.

Ati “Leta ishobora kubunganira binyuze mu baterankunga, cyane ko ishobora kubigereranya n’igihombo cyabonekaga mu kurwanya COVID-19 bisanzwe.”

Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina yavuze ko agiye kumenyesha Leta z’ibihugu bya Afurika iyi nkuru nziza y’uburyo bw’ikoranabuhanga buzanye kimwe mu bisubizo byo kurandura icyorezo cya COVID-19.

Iyi karita izaba ifite agaciro ka 12 000 Frw, ikazaba ishobora kumara imyaka itatu kuko ikozwe mu buryo ifite ubudahangarwa bwo kutangirika mu gihe iguye mu mazi cyangwa uyambaye anyagiwe ifite ibyo bita ‘Waterproof’ bituma itakwangirika mu gihe yaguye mu mazi.

Iyi karita kandi yihanganira ubukonje bukabije bitewe n’aho umuntu ari cyangwa ubushyuhe bitewe n’uko ikirere kimeze.

Ni ikarita itagira aho ifungurirwa cyangwa ifungirwa, ndetse nta n’ubwo abantu bagomba kwiga kuyikoresha, ikaba ihabwa umuntu wese yaba uwo mu cyaro cyangwa mu mujyi, ikaba idashobora kwangirika cyangwa kwangiza ubuzima bw’abantu.

Abayobozi ba Smart Africa na KOMMLABS bavuga ko ibihugu bya Afurika birimo guhomba amafaranga menshi cyane mu gufata ibipimo byinshi bya COVID-19 kuko mu bipimo ibihumbi hashobora kubonekamo 5% by’abanduye, ariko ubu ngo hazajya hapimwa bake bashoboka kandi badashidikanywaho kubera iriya karita.

Umuyobozi wa KOMMLABS, Karanvir Singh avugako iyi karita izatangira gukoreshwa mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Smart Africa, Lacina Koné avuga ko ubu buryo buzafasha Leta guhangana na COVID-19
Mu muhango wo gushyira umukono kuri ariya masezerano

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuki mu Rwanda ? Kuki badahera iwabo ?

    • Bahagize urubuga rw’igerageza, bahagira ikigega basaruramo amafaranga. Izo carte iyo leta yishyurira abantu bakajya kwiga iryo koranabuhanga,uretse ko mpamya ko hatabura abanyarwanda bafite ubwo bwenge ariko babura ubushobozi,leta ikabafasha bakabikora,byari kunanirana? Amafaranga 12,000 ku ikarita imwe gusa? Indangamuntu yacu igura 500!!!

      Ntandukire inkuru; inzego za leta zikwiye gufatira ingamba abayobozi b’ibanze bamwe na bamwe. Induru iriho yo kuba hari abasenyerwa iteye inkeke. Minisitiri ntuzaza kureba uri kubaka mu manegeka, kandi muri ayo manegeka hafite abahayobora baguhagarariye. Ntuzemera kwirengera ingaruka z’ibibazo abanyarwanda bahuye nabyo kubera ibiza. Waduhamagariye abayobozi b’ibyo bice birimo gusenywa, ukaduhamagarira ibigo bya leta byashyizeyo ibikorwa remezo(amazi, umuriro n’imihanda) bakaryozwa ibyo bakoze bituma leta yambara icyasha cyo gusenyera abantu no kubangaza.

      Ikindi, inzego zibiahinzwe,turabizi ko bihenze ariko natwe turasora,kandi hari uburyo mwakora,mwashatse ibice mugenera rubanda rugufi, ko abantu bajya gushakisha ubuzima buciriritse mubazi intonde zabo zihari,mukabegeranya,mugashaka imihanda yihariye y’imodoka zitwara abantu,bakajya gutura ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga,ariko bakanabasha kubona uburyo buhendutse bwabageza kuri ya macumbi atari mu manegeka?

  • Tayari ubwo bagiye kudukoramo akazi. Ubwo se mu Rwanda nuho hari COVID-19 nyinshi kurusha ahandi

  • Eeeh aha hari umuntu tutazi ufitemo akunyu di

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *