• 11/12/2019 4:53 18

Knowless yizeye kwegukana ‘AFRIMMA’ ngo bizaba ari ishema ku muziki Nyarwanda

Umuhanzi nyarwanda Butera Knowless uri mu bahatanira igihembo muri AFRIMMA Awards, avuga ko afite ikizere cyo guhigika abo bari mu kiciro kimwe barimo Sheebah Karungi. Knowless avuga ko niyegukana iri rushanwa bizaba ari ishema ku gihugu.

Butera Knowless ngo yizeye guhigika ba Sheebah na Juliana Kanyomoza

Ikiciro Knowless arimo ahatanye n’abandi bahanzikazi icyenda bo muri Afurika y’Iburasirazuba barimo abakomeye nka Sheebah Karungi, Vanessa Mdee, Juliana Kanyomozi n’abandi.

Knowless avuga ko nafatanya n’abakunzi be hamwe n’Abanyarwanda muri rusange mu matora bizamuha ikizere cyo kwegukana iki gihembo.

Kuba baramugiriye ikizere agashyirwa mu bahanzi bahatana ngo bimwereka ko ibikorwa bye babishima.

Ati “Mu kumpitamo sinzi icyo bakurikiza gusa buriya bahitamo bagendeye ku bakoze neza.”

Avuga ko kuba yaragize amahirwe yo gutoranywa mu bahanzi benshi b’abagore bari mu Africa y’Iburasirazuba, ngo no kwegukana iri rushanwa birashoboka.

Ati “Byaba akarusho ndetse bikaba n’ishema kuri njye ku muziki w’u Rwanda ndetse no ku gihugu muri rusange.”

Iri rushanwa ritegurwa ku rwego rwa Afurika hakaba harimo Abanyarwanda bagera kuri batatu ngo byereka Knowless ko hari intambwe nziza bari gutera.

Ati “Binyereka ko amarembo twahoze twifuza gufungurirwa ari kugenda afunguka gahoro gahoro Kandi bikampamiriza ko gushaka ariko gushobora.”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *