• 20/01/2020 2:35 40

Knowless yasohoye amashusho ya ‘Day to day’ yafatiwe ku Nyanja y’Abahinde

Umuhanzikazi Butera Knowless yasohoye amashusho y’indirimbo Day to day yakoreye mu mujyi wa Mombasa ku Nyanja y’Abahinde muri Kenya.

Indirimbo ya Knowless yakorewe i Mombasa muri Kenya

Amashusho y’indirimbo day to day avuga ko yayakoreye muri Kenya mu rwego rwo gushimisha abakunzi be.

Amashusho y’iyo ndirimbo yakozwe na Pose Films y’Abanyakenya ikunze gukorera abahanzi bakomeye bo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Aganira na Umuseke yavuze ko indirimbo yakoreye mu mujyi wa Mombasa ahari inyanja y’Abahinde.

Ati “ Kujya gukorera Mombasa ni uguhindura aho umuntu asanzwe akorera no kuzana ibishya kuko nta kindi tuba dukorera uretse ibyishimo by’abakunzi bacu baba bakeneye ibintu byiza bibanyura.”

Ngo kujya gukorera ahantu kure bigatwara n’amafaranga menshi ni ukugirango nawe azabone umusaruro mwiza ngo kuko icyo ashyira imbere ni ugukora ibintu byiza yirengagije uko bizamuhenda.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yari yarasohotse mu mpera za Gashyantare 2019.

Inkuru yayo ngo aba avuga amateka y’ abakundana umwe ababaza undi bigatuma we aho agiye ku wundi bimugora kongera gukundana nk’uko byahoze.

Muri iyo ndirimbo harimo amagambo avuga ngo “Nari nzi ko njye n’ urukundo ibyacu byarangiye ntaho tugihuriye kuko rwarambabaje. Amateka yanjye narwo sinkishaka kuyibuka…Uzihangane nubona ngukunda uko bidakwiye umutima nturakira.”

Avuga ko iyo ndirimbo yayise ‘Day to day’ mu Kinyarwanda ngo ni ‘Umunsi ku munsi’ kandi ngo ibyo aririmbamo ntabwo ariwe byabayeho ahubwo ni ugutekereza ibishobora kugera ku bandi.

Ibyo aririmba ngo ntabwo ariwe byabayeho ni igitekerezo yagize bitewe n’uko aricyo cyamukoze ku mutima.

Amashusho y’indirimbo Day to Day yafatiwe ku nyanja y’Abahinde

Bonaventure KUBWIMANA

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ni nziza cyane pee uruwambere mama butera ukanikurikira. Nkunze ukuntu wambayemo.

  • Iyo nyanja ni iy abanyafurika si iy abahinde,tugomba guhindura ibi bizina by abanyamahanga tugasubizaho amazina abasogokuruza bacu bitaga ibyabo,ntabyo gukurikiza iby abanyamahanga babyiyitirira ngo basibanganye amateka y Afrika.

    Iyi nyanja abatanzaniya ndizera bafite izina ry umwimerere bayitaga rero tugomba kurikoresha,yewe nta nubwo igice kinini kiri ku buhinde ngi ibe yabwitirirwa rero bigomba guhinduka kandi nitwe tugomba kubihindura;

    Nka kiriya kiyaga cya rwicanzinge ubu wumva bakita ngo lac albert albert se ni igiki ni gati ki ko ntacyo dupfana nawe,uwo muzungu ni gute aza akiyitirira ikiyaga cyacu?ngo lac victoria hari iyo yakuye iwabo mu bwongereza se ayijyana Buganda?ibyo bitwe twenyine tugomba gutangira kubikoresha tugasubira ku isoko kuko ibi biri muri bimwe biyobya amateka ya Afrika abazungu bagashaka kuyiyitirira,nkuwo vigitwari ko yaje ayisanga kandi ari iy abirabura ni gutr tumwererera kuyiyitirira?umunsi tufasha umwanzuro wo gusubira ku mazina ayo abakurambere babyise niwo munsi tuzaba tubahaye icyubahiro gikwiye natwe ubwacu tugomba kwita abana bacu amazina y ikinyarwanda gusa kuko abo nibo turi bo,amazina y abazungu ni ah uburetwa/ubukoroni,uzi ubwenge rero abikore ,njyr niko bimeze abana banjye bose ni uko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *