• 29/01/2020 3:44 50

Knowless ati “Ntabwo turagira igitekerezo cyo gukurikiza Or”

  • Knowless ngo iyo imfura ye imubwiye iti “Je t’aime” biramurenga

Ishimwe Or Butera umwana w’imfura wa Butera Jeanne d’Arc AKA Knowless na Ishimwe Clement umaze kuzuza imyaka ibiri n’amezi ane ngo ntabwo barateganya kumukurikiza ngo kuko hari byinshi agikeneye.

Imfura ya Knowless na Clement ngo ntibaratekereza kumukurikiza

Muri Ugushyingo 2017 Butera Knowless na Ishimwe Clement babyaye umwana wabo w’imfura bamwita Ishimwe Or Butera.

Umwana wabo ubu amaze kuzuza imyaka ibiri n’amezi ane.

Knowless yaganiriye na Umuseke atubwira uko umwana we ameze ndetse niba banateganya kumukurikiza vuba.

Yavuze ko abana batangwa n’Imana kandi ko Or wabo akiri muto ngo badateganya guhita bamukurikiza vuba.

Ati “ Or aracyari muto hari ibintu byinshi agikeneye kuba twabyara undi mwana bisaba umwanya no gupanga ariko icyo nakubwira ni uko kugeza ubu akiri muto ntabwo turagira igitekerezo cyo kuba twamukurikiza.”

Umwana we ubu ngo aho ageze ni hamwe hashimisha ababyeyi ngo yajyaga yibaza niba azavuga ariko ubu ngo aravuga bikamushimisha.

Ati “ Or wanjye rwose ubu yarakuze peee ibintu byose akora biranshimisha bitewe na Etape agenda ageraho najyaga nibaza nti ubuse azamenya kumpamagara cyangwa kugenda gusa ubu arirukanka nanjye akansiga.”

Ngo ikintu umwana wa Knowless akora kikamushimisha cyane ni iyo amubwiye ngo “Je t’aime” (ndagukunda) ngo uwo munsi niyo atarya yirirwana ibyishimo.

Umwana we kandi ngo uko akubagana ni nako yitonda.

Umwana we nakura ngo yifuza ko yazamuhesha ishemo nk’umubyeyi we kandi bikazaba n’amahitamo yo gukora icyo akunda.

Ati “Sinshaka ko aba umuhanzinkanjye nifuza ko yaba umukobwa mwiza icyo nzabona akunda ni cyo nzamufashamo mwongerera imbaraga nk’umubyeyi.”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Ikibabaje nuko amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yarabitubujije.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

    • Komera cyane Munyema! Ko udusaba kubahiriza amategeko y’Imana wowe waba uyubahiriza uko yakabaye?

  • Nibyiza gukurikiza umwana amaze kumenya ubwenge mugihe ci myaka hagati 3/5IMana ibigufashije rwose uyu mubyeyi iyi ntumbero afise ninziza

  • Kweri nibyiza gukurikiza umwana ukuze not kubyara intahekana

  • Ibyo birabareba,urumva hali icyo byatumalira koko???

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *