• 11/12/2019 5:55 02

Kizito Mihigo aretse ubujurire, byemejwe n’urw’Ikirenga

Mu iburanisha rimaze iminota iri munsi ya 30 guhera saa tanu n’igice, Kizito Mihigo hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi bari baje kumva Urukiko rw’ikirenga ku busabe bwabo banditse basaba ko ubujurire batanze buhagarara. Uru rukiko ntirwabatengushye. Bombi bazakomeza ibihano bitandukanye bahawe.

Kizito Mihigo ari kuburana mu bujurire. Photo/Archives/Umuseke
Kizito Mihigo ubwi yariho aburana mu bujurire. Photo/Archives/Umuseke

Umuhanzi Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi Jean Paul bari barajuririye urw’Ikirenga ku byemezo by’Urukiko rukuru byo kubafunga, imyaka 10 Kizito na 25 Dukuzumuremyi, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka aba baburanyi baje kuburana ubu bujurire aha ku Rukiko rw’Ikirenga ariko bamenyeshwa ko ubujurire bwabo bwimuriwe igihe kitazwi kubera amavugurura yari yabayeho hagiyeho Urukiko rw’Ubujurire bwari kuburanisha ubujurire bwabo.

Tariki 26 z’uko kwezi kwa gatandatu aba bombi bandikiye Urukiko rw’ikirenga bamenyesha ko bahagaritse ubujurire bwabo, uyu munsi bari baje kumva umwanzuro.

Umucamanza yatangiye abaza Kizito niba ibaruwa yanditse kuwa 26/6/2018 asaba ko ikirego yari yaratanze cy’ubujurire cyahagarara, niba agikomeje uwo mugambi.

Kizito yasubije ko uwo mugambi uwukomeje, babaza umwunganizi we Me Antoinette Mukamusoni nawe avuga ko atabangamira ikifuzo cy’umukiriya we.

Bajya kuri Dukuzumuremyi nawe wanditse icyo gihe, asubiza ko akomeje uwo mugambi, umwunganizi we Me Ntabwoba Brandine nawe asubiza ko atabangamira ikifuzo cy’umukiriya we kuko abyemererwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe urubanza rutarapfundikirwa batabangamira ikifuzo cy’aba bombi.

Dukuzumuremyi yakatiwe imyaka 25 y'igifungo, ubu yaretse ubujurire bwe. Aha ni uyu munsi asohotse mu rukiko
Dukuzumuremyi yakatiwe imyaka 25 y’igifungo, ubu yaretse ubujurire bwe. Aha ni uyu munsi asohotse mu rukiko

Umucamanza yahise avuga ko ashingiye ku ngingo ya 186 igika cya kane mu mategeko arebana n’imanza z’inshinjabyaha yemeje ko ibirego Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi Jean Paul bari baratanze mu rw’ikirenga bajurira bihagaze.

Umucamanza ntiyigeze asobanura impamvu aba bombi banditse basaba guhagarika ubujurire bwabo, ntanubwo amabaruwa banditse yasomewe mu rukiko, gusa umucamanza yemeje ko bayabonye.

Ibi byatumye hanze y’Urukiko abantu baje mu iburanisha bahwihwisa ko aba bahamwe n’ibyaha bashobora kuba ubu ngo bafite ikizere cyo guhabwa imbabazi.

Aba bombi bafashwe kuva mu 2014, ubu bagiye gukomeza gukora ibihano bahawe n’ubutabera muri Gashyantare 2015.

Umuhanzi Kizito uzwi cyane mu ndirimbo z’Imana, izivuga urukundo, ubumwe n’ubwiyunge n’iza politiki yahamwe n’ibyaha bine(4);
– Kurema umutwe w’abagizi ba nabi,
– Ubugambanyi bwo kugirira nabi Ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu,
– Ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu
– Gucura umugambi w’ubwicanyi.

Kizito Mihigo yasohotse mu rukiko acunzwe cyane
Kizito Mihigo yasohotse mu rukiko acunzwe cyane

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ibya ba Kizito mugenzi wabo bari bafunganywe agatoroka yamaze kubishyira hanze byose turabizi. Natuze akore uburoko nta kundi. Bene ububasha aho bazumva bamugiriye impuhwe yenda bazaca inkoni izamba arekurwe. Nibitaba ibyo, arakomeza yibanire n’abakoze jenoside yakorewe abatutsi mu gihome, basangira impungure, najya yibaza aho atandukaniye nabo bimucange, atangire kwicuza iby’indirimbo zose yaririmbiye abo yari azi ko bamucunguye none bakaba baramudanangiye. Isi ntigira imbabazi, ariko Imana yo irazigira. Ajye akomeza ajye ku mavi asenge Imana, yo soko y’imabazi n’impuhwe n’urukundo rusesuye. Ubutabera bwayo nibwo bw’ibanze.

  • Ubwo wasanga hari uwabashutse ngo nimureke ubujurire bwanyu tuzabagirira imbabazi! Wapi nta mu star wundi dushaka mu Rwanda, batandatu dufite mu kibuga baraduhagije.

  • ariko mu Rwanda hajya haba impuhwe?

  • Yego mu Rwanda impuhwe zirahaba. Muri Caritas.

  • caritas se yarusha impuhwe leta yacu? impossible!

  • IMPIHWE / NGAHO NATEGEREZE NAMUBWIRA IKI?

  • Ndiwe nakwicecekera .ziriya messages Ni hatari nibamuha impuhwe bizaba Ari ukujijisha kuko simbona uko bazirengaho.

  • Barongeye bagukubise rugondihene, dore ndakureba urimo wibarangura utuguru hejuru agatwe hasi ngo piiii, uretse ubujurire wiyemerera ko urubanza rwa mbere rwaciwe neza, aho wemeraga ibyaha byose ukananyuranya na avocat ukunganira. Aba bagabo ntabwo ubazi sana !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *