• 01/11/2020 2:21 49

Kiyovu yareze APR muri FERWAFA, isaba ko yo na Keddy bahanwa

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatanze ikirego muri FERWAFA irega APR FC iyishinja ko yatwaye umukinnyi wayo Nsanzimfura Keddy akibafitiye amasezerano. Iyi kipe irifuza ko uyu mukinnyi ndetse na APR FC bahanwa.

Nsanzimfura Keddy aherutse kwerekanwa muri APR FC

Mu minsi ishize, ubuyobozi bwa  APR FC bwerekanye abakinnyi batanu bashya b’iyi kipe, barimo Nsanzimfura Keddy wakiniye Kiyovu Sport.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga, Kiyovu Sports yagejeje ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), irega APR FC ko yasinyishije umukinnyi Nsanzimfura Keddy bavuga ko yari akibafitiye amasezerano.

Kiyovu Sports ivuga ko APR FC yasinyishije umukinnyi wayo kandi akibafitiye amasezerano, bakanahakana amakuru avugwa ko uyu mukinnyi yazamukiye muri La Jeunnesse, Kiyovu ivuga ko uyu mukinnyi yazamukiye muri iyi kipe kuva mu mwaka wa 2011 ubwo yari afite imyaka umunani, bakavuga ko bamushyikirijwe n’ababyeyi be muri uwo mwaka kugira ngi imwigishe umupira.

Kiyovu irasaba FERWAFA ko yaha agaciro amasezerano yagiranye na Keddy, igafatira uyu mukinnyi na APR FC ibihano biteganywa n’amategeko.

Ubuyobozi bwa Kiyovu kandi busaba FERWAFA ikanemeza ko uyu mukinnyi yarerewe muri Kiyovu Sports nk’uko bagaragaje amasezerano yagiranye na Kiyovu Sports ahagarariwe n’ababyeyi be agifite imyaka umunani.

Si ubwa mbere  Kiyovu Sports iregeye FERWAFA ko hari ikipe yasinyishije umukinnyi utari uwayo kuko mu Ukuboza umwaka washije, iyi kipe yatanze ikirego muri FERWAFA, ishinja AS Kigali gusinyisha umukinnyi uyifitiye amasezerano bikaza kurangira yisubiyeho icyo kirego ikakireka.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Ngo Kiyovu yagize ite ????? wewe Theodole sha urarega APR nta soni????? ngo utazi ikimuhatse sha areba byabintu bya s… igitsure APR yiboneye umukinnyi none ngo ngwiki???? ngo muramushaka se mwakwishakiye abanyu sha FERWAFA se na APR ninde urusha undi imbaraga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *