• 15/12/2019 1:15 00

Kiyovu Sports na As Kigali bahakana ibyo kwihuza kwabo bakaba ikipe imwe

Umushinga wo kugira Kiyovu Sports na As Kigali ikipe imwe bitewe n’uko zaba zikoresha amafaranga y’Umujyi wa Kigali, ngo biri mu magambo gusa haba ku ruhande rwa Kiyovu Sports no ku ruhande rwa As Kigali, umwe mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda yemeza kwihusa kw’aya makipe bitashoboka.

Iyo ni ikipe ya As Kigali iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali

Perezida wa Kiyovu Sports Kayumba Jean Pierre mu kiganiro yagiranye na Umuseke yavuze ko atari ubwa mbere bumvise ayo magambo yo kwihuza hagati ya Kiyovu ayoboye na As Kigali.

Ati “Icyo kintu natwe tubyumva mu binyamakuru, keretse abo bantu babivuga ari bo mubajije.”

Ku ruhande rwe avuga ko kuba habaho kwihuza kw’ariya makipe ngo byafasha Siporo.

Kayumba Jean Pierre agira ati “Havaho gutatanya ingufu, haba iz’abantu n’ingufu z’umutungo, zihurijwe hamwe zabyara ikintu gifatika.”

Ikipe ya Kiyovu Sports ikoresha amafaranga ihabwa n’Akarere ka Nyarugenge n’inkunga y’abafana.

Mu gihe Amakipe yo mu Rwanda yakunze kugaragaza ikibazo cy’amikoro make cyane afashwa n’Uturere, kuri Kiyovu Sports ngo kuba inkunga yahabwaga n’Akarere yaragabanutse ngo ntabwo byabahungabanyije cyane.

Umuyobozi wayo avuga ko muri iyi Shampiyona nta birarane by’imishahara n’uduhimbazamusyi by’abakinnyi Kiyovu Sports yagize.

Kiyovu ihabwa miliyoni 30Frw ku mwaka n’Akarere ka Nyarugenge, andi mafaranga ikoresha atangwa n’abafana, bakanahabwa miliyoni 10Frw y’umusaruro w’imikino bakinira ahantu hatandukanye, ayo atangwa na FERWAFA.

Iyi kipe ariko ngo nibura ingengo y’imari yayifasha kuba ihagaze neza nk’uko byemezwa na Perezida wa Kiyovu Sports Kayumba Jean Pierre ni miliyoni 160Frw ku mwaka.

Komezusenge Danny Umunyamabanga Mukuru wa As Kigali, avuga ko guhuza ikipe ye na Kiyovu Sports byaterwa n’impamvu biramutse bibaye, ariko ngo ntibyaba bitewe n’uko imwe iterwa inkunga n’Akarere ka Nyarugenge indi igaterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali.

Ati ”Twebwe turabyumva gutyo mu itangazamakuru ariko ntabwo tuzi aho bituruka n’impamvu yabyo ariko ntabwo byaba ari igitangaza si bwo bwambere amakipe yaba yihuje nta n’ikibi cyaba kirimo ariko ibyo turimo twumva bya As Kigali na Kiyovu byo ni ibihuba nta muyobozi wari bwabivuge, haba ku ruhande rwa As Kigali na Kiyovu nta we ndumva. Ni ibihuha biri aho ntazi aho bishingiye.”

Nyuma y’umunsi wa 28 wa Shampiyona, izi kipe zombie zirakurikirana ku rutonde rw’agateganyo. Kiyovu Sports ni iya gatanu ifite amanota 42, yatsinze imikino 12, inganya imikino itandatu itsindwa 10.

As Kigali irayikurikira ku mwanya wa gatandatu n’amanota 38, yatsinze imikino 9 inganya 11 itsindwa 8.

Komezusenge Danny Umunyamabanga Mukuru wa As Kigali avuga ko iyi kipe yahuye n’ikibazo cyo kubona umutoza itinze bigorana kuba yakwitwara neza kuko ngo intego yari ukuba yatwara igikombe birangira iri mu makipe yo hagati mu gihe yemeza ko ifite abakinnyi bafite ubushobozi bwo gutwara igikombe.

Kiyovu Sports ni ikipe yashinzwe mu 1964 ikaba ari imw emu zifite abafana benshi mu Rwanda

Hemed Umufana wa Kiyovu avuga ko guhura kwa AS Kigali na Kiyovu Sports bikaba ikipe imwe, nta biriho, ababivuga ngo ni nko kubazwa ko warongoye Umuzungu kandi warabirose mu nzozi.

Ati “Ni ibintu tegenda twumva mu itangazamakuru, ni ibintu twumva ahantu hatandukanye, ariko hagati y’ubuyobozi bwa Kiyovu n’Umujyi wa Kigali cyangwa na As Kigali. Hari abumva ko bikwiye ariko si byo, imwe ni ikipe y’Umujyi indi ni ikipe isanzwe ibayeho imyaka n’imyaniko bibaye ngombwa ko bikorwa imwe yahita imira indi, bivuze ko yaba itakiriho. Kuvuga kuvanga amakipe ntibishoboka, bagombye kuvuga ngo nzasenya iyi hasigare iyi.”

Kuri Hemed avuga ko igihe ikipe imwe yasenyuka ngo singombwa kuvuga ko wavanga abakinnyi ngo ibyo byaba ari agahato, kuko umukinnyi afite uburenganzira bwo kujya mu ikipe yaba ashaka, kandi n’umufana agafana ikipe ashaka.

Ati “Nta biganiro birabaho mu buryo buzwi ku buryo abantu bavuga ngo icyo kintu kirahari, nta nama ndajyamo bavuga ngo Kiyovu Sports igiye kwivanga na As Kigali.”

Hemed  ukuriye abafana ba Kiyovu Sports avuga ko Kiyovu Sports yari yihaye intego yo kuba ku mwanya wa kane muri uyu mwaka ariko birasa n’ibidashoboka kuko Police FC iyiri imbere ifite amanota 49.

Bruno Rangira Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali avuga ko ikipe y’Umujyi wa Kigali ari As Kigali, ibindi byo kuba yahuzwa na Kiyovu Sports ngo ntazi aho biva.

Ati “Kugeza ubu nta gahunda ihari yo kuzihuza, ni amakipe atandukanye afite ubuyobozi butandukanye, uretse kuba Umujyi wa Kigali uba inkunga, amakipe afite ubuyobozi n’Inama rusange zayo zifata ibyemezo.”

Ikipe ya Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu ndetse mu mibare birashoboka ko AS Kigali yayicaho iramutse yitwaye nabi mu mikino ibiri isigaye kuko zitandukanywa n’amanota 4
Hemed ukuriye abafana ba Kiyovu Sports avuga ko kuyihuza na As Kigali ku bwe bitashoboka, ngo keretse imwe isenyutse

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Kiyovu ikwiriye gutangira kwitekerezaho mu birebana no kwirwanaho kuko umushinga urimwo gusuzumwa mu nteko uzasiga uturere tw’umujyi wa Kigali tudagicunga imari yatwo bwite. Uturere tuzasigara dutanga services gusaaa. Mutangire mujye kwa Rayons Sports ibigishe uko ibaho kuko niyo kipe imwe rudori idafashwa n’urwego rwa Leta urwarirwo rwose.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *