• 15/12/2019 12:12 55

Kiyovu na Bugesera umukino wabonetsemo ibitego 7, Police na Mukura VC zatsinze

Ni imikino yo ku munsi wa 10 yakomezaga, Umuseke wakurikiye umukino wa Kiyovu yari yakiriye Bugesera FC kuri Stade ya Mumena, itsinda 5-2, Mukura VS yo yatsinze Etincelles 3-1 naho bigoranye Police FC itsinda Marines FC 1-0.

Umukinnyi Armel wa Kiyovu agerageza gufunga umupira uturutse hejuru

Kiyovu Sports na Bugesera zatangiye gukina saa kenda, Kiyovu isatira cyane, ku munota wa 2’ yashoboraga gutsinda igitego nyuma y’umupira watewe na Twishime Benjamin unyura hejuru y’izamu gato.

Ku munota wa 22’ Bugesera FC yashoboraga kubona igitego nyuma y’umupira watewe neza na Tchabalala, ariko umunyezamu wa Kiyovu Sports, Bwanakweri awukuramo.

Kiyovu Sports yatsinze ibitego bitatu bya Benjamin na Faisam watsinze bibi mu gice cya mbere, kirangira iri imbere n’ibitego 3-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, ikipe zombi zahise zisimbuza, Kiyovu ikuramo Ishimwe Saleh, asimburwa na Kedd, Bugesera FC ikurammo Jacques na Ngarambe Ibrahim basimburwa na Ruberwa Emmanuel, na Nzabanita David.

Ku munota wa 57’ Keddy yatsinze igitego cya kane cya Kiyovu Sports nyuma yo gutera Coup-Franc ijya mu izamu.

Ku munota wa 61’ Kiyovu Sports yatsinze penaliti yatewe na myugariro wa Bugesera FC  wakoze umupira, yatewe na Armel biba ibitego 5-0.

Ku munota wa 73’ Bugesera FC yatsinze igitego k’impzamarira kuri Coup-Franc yatewe neza na Tchabalala umupira wijyana mu izamu.

Ku munota wa 86’ Bugesera FC yunzemo kuri penaliti yabonetse ubwo Fiston Munezero yakoreraga ikosa Kibengo Jimmy, nabwo Tachabalala aboneza umupira mu izamu Bugesera igabanya ibitego yari imaze gutsindwa biba 5-2.

Imvura y’ibitego, yahuye n’imvura isanzwe yahise igwa, ariko kuri Stade Mumena ntibyahagarika umukino, abakinnyi bakomeza gukina umukino urangira ari Kiyovu SC itsinze Bugesera FC 5-2.

Kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, Etincelles FC idafite umutoza mukuru nyuma yo gutandukana na Seninga Innocent, yahahuriye n’akaga, Mukura VS iyinyabika ibitego 3-1.

Undi mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC yatsinze bigoranye Marines FC (1-0) cya rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique.

Imikino yose y’umunsi wa 10:

Ku wa kabiri tariki 26, Ugushyingo 2019:

Heroes FC 3-2 Musanze FC
Sunrise FC 2-4 APR FC
Gasogi United 1-0 Gasogi United

Ku wa gatatu tariki 27, Ugushyingo 2019:

Kiyovu Sports 5-2 Bugesera FC
Police FC 1-0 Marines FC
Mukura VS&L 3-1 Etincelles FC

Ku wa kane tariki 28, Ugushyingo 2019:

Rayon Sports vs AS Muhanga
Espoir FC vs AS Kigali

Abafana ba Kiyovu bari bafite akanyamuneza bafana
Masudi uyu munsi ntiwamuhiriye
Kuri Kiyovu bo bishimiraga igitego buri kanya

AMAFOTO@KUBWAYO Adrien

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Bugesera harageze ko Komite yegura iyobowe na Gahigi j Claude abayoboZi ba Karere bazabirebeho bararambiranye

  • Kiyovu izakomeza guhana ikipe izahura nazo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *