• 29/01/2020 1:08 56

Kiyovu ishinja Rayon ubutekamutwe, yayisabiye ingando

Ati
*Uzumva ngo amarozi ni Rayon sports
*Abapfuye ni Rayon sports,
*Abajura ni Rayon sports

Nyuma yo guterwa mpaga na Kirehe FC mu mukino wa shampiyona kuko habuze imbangukiragutabara ku kibuga, Kiyovu sports yareze Rayon sports muri FERWAFA iyishinja ubugambanyi bwatumye iyi ‘Ambulance’ ibura. 

Ntarindwa Theodor abona Rayon sports yose ikwiye ingando, aha ari kumwe n'umunyamabanga wa Kiyovu Rachid ubona Rayon yarakoze ubutekamutwe muri iki kibazo
Ntarindwa Theodor abona Rayon sports yose ikwiye ingando, aha ari kumwe n’umunyamabanga wa Kiyovu Rachid ubona Rayon yarakoze ubutekamutwe muri iki kibazo

Mu kiganiro n’abanyamakuru  ubuyobozi bwa Kiyovu sports bwateguye, bwashinje Rayon, bita umwanzi, ubutekamutwe kandi buyisabira ingando.

Kuwa mbere tariki 18 Kamena 2018 hari hateganyijwe umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona wagombaga guhuza Kiyovu sports na Kirehe FC kuri stade Mumena.

Umukino ntabwo wabaye nubwo amakipe yombi yari yageze ku kibuga yanishyuhije kuko kuri stade habuze imbangukiragutabara nkuko amategeko ya FERWAFA abitegeka.

Kiyovu sports yatewe mpaga ariko ntiyanyurwa kuko yari yishyuye imbangukiragutabara muri ‘Polyclinic la medicale kwa Kanimba’ iminsi ibiri mbere y’itariki y’umukino kandi ifite n’inyemezabwishyu yerekanywe mu kiganiro n’abanyamakuru.

Gusa ngo Team manager wa Rayon sports Adrien Nkubana yayiciye inyuma abeshya abakozi b’ibi bitaro ko Kiyovu  idakeneye Ambulance kuko ari yo izasura Kirehe i Nyakarambi aho kuyakira i Kigali.

Ibi ngo byatumye iyi mbangukiragutabara ihita ikodeshwa Rayon sports yari igiye kwakira Gicumbi FC.

Ibi byafashwe nk’ubutekamutwe Rayon sports yakoreye Polyclinic la medicale nkuko umunyamabanga wa Kiyovu sports Habinshuti Rachid.

Ati “Havuzwe byinshi bitandukanye ariko ubuyobozi bwa Kiyovu bwanze kugira icyo butangaza butararangiza gukurikirana ikibazo. Ambulance yarakodeshejwe ku gihe ariko ntiyaza. Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’ibitaro bwari bwadukodesheje iyo modoka twasanze harabayemo akagambane.

Ntabwo ari ibanga kuko ibihamya birahari, Team Manager wa Rayon sports yabeshye ibitaro ko Kiyovu sports idakinira i Kigali. Byatumye ikipe yabo yari gukina 18h ifata imodoka kuva saa 14h bigaragaza ko byakozwe ku bushake. Ibyo badukoreye ntabwo ari sports, si umupira w’amaguru rwose ahubwo hajemo n’ikintu cy’ubutekamutwe.”

Abayobozi ba Kiyovu sports babajwe cyane n’ibyababayeho bitewe n’akagambane ka Rayon sports bituma basabira iyi kipe bita ‘Umwanzi’ ingando nk’uko byemejwe na Theodore Ntarindwa ushinzwe amarushanwa muri Kiyovu sports.

Ntalindwa ati “Ntacyo dupfa na Rayon  ariko ibintu byayo bimaze kuturenga urugero mu mupira w’amaguru. Ntekereza ko nibura abayobozi ba Rayon  n’abafana bayo muri za Fan Clubs zayo bakwiye ingando.  Uzumva ngo amarozi ni Rayon sports, abapfuye ni Rayon sports, abajura ni Rayon sports. Numva ari igihiriri abantu bakwiye kwiga uko bakwiye kukirwanya.”

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyasojwe abayobora Kiyovu Sports basaba abafana b’iyi kipe gukomeza kuyiba hafi mu gihe hagitegerejwe umwanzuro uzafatwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ku busabe bwo gukuraho mpaga batewe na Kirehe FC.

Technical Director wa Kiyovu sports Omar Munyengabe wishyuye afite ibihamya bifatika byerekana ko Rayon yagambaniye Kiyovu
Technical Director wa Kiyovu sports Omar Munyengabe wishyuye afite ibihamya bifatika byerekana ko Rayon yagambaniye Kiyovu

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ngaho d’à !!!!président wa Rayon sport narebe uko yashyira kumurongo iyi kipe kuko abafana bayo na bamwe mubayiyobora wagirango ni abanyamusozi rwose kubera guhora équipe mubibazo n’amatiku ya buri kanya bizarangirana yanzwe urunuka rwose !!!! Mwarangiza ngo rayon abayobozi ba FERWAFA ngo barayanga muzumve ko amatiku abafana ba rayon bagira harahandi aba.

    • Erega yanzwe kuva kera, ariko ntibiyibuza kua ariyo ya mbere ikunzwe.

    • Rayon ni iyacu, turayikunda cyaneeeee! Ibindi muvuga ni ishyari muyifitiye

  • Hhhhh!Mbega abayovu,mbega Rayon yagowe.Murabura kurega abo mwakodeshe ambulance ntibayibahe mukavuga rayon!Abantu muzi ubwenge n’amategeko koko!

  • buriya rero no kutemera ni ubugwari,harya kuki uwo muvuga ko mwishyuye niba yari afite bordereau yanyu atagize amakenga ngo ahite ababaza ukuri k’uwo waje avuga ibitandukanye n’ibyo mwari mwaraye mwemeranijwe,ubu uwintege nke wese azajya ajya gushakiriza kuri rayon!!!! mushakire ahandi naho ubundi murayongerera abakunzi mutabizi,
    ko hashize imyaka 5 mutayitsinda
    yaba ibashakaho iki,ko mutanaba mubo musimburana ku gikombe,mwasambiye ahandi.umugabo nyawe iyo ahuye n’ikibazo afata ingamba ntabwo yiriza nk’abana.

  • Ariko nanjye ndumva ibi bintu bidasobanutse!!!Kuki c abo mwakodesheje imodoka batayibahaye ahubwo bakemera kwishyurwa kabiri???Aahubwo c ubwo sibo b’abanyamitwe??

  • Nimureba nabi tuzanabasubiza mu cyiciro cya kabiri twari twaboherejemo mugakizwa nde Degoli wanyu.

  • Nanjy ku bwanjye ndumva Kiyovu ikwiye kurega abo bakodesheje ambulance kuki naho Rayon Sports yaba yarabyivanzemo Clinique bakodeshejeho ambulance kuva yari yishyuwe ntiyagombaga gutanga ambulance ahandi itabajije Kiyovu.

  • @ Byamungu. Iyo urebye ibyo wanditse usanga ahubwo amaraso yawe atarinjiwe n’amatiku yuzuyemo urwango rwa Rayon rwatumye ubwonko bwawe buba Amazi. Ese Theodore uramuzi, kuko iyaba wari umuzi amagambo ye wari kuyaha agaciro. Ese ko Rayon yabeshye ko Kiyovu itacyakiriye i Kigali, kwa Kanimba baba barahise bahamagara Kiyovu ngo bayisubize amafaranga yayo? Mu mategeko, amasezerano agira agaciro k’itegeko Ku bayasezeranye. So, ndumva nta muntu ufite ubwenge wazana Rayon muri contrat ya Kiyovu na La Médicale. Ahubwo Kiyovu yagakwiye gusobanura impamvu idagurikirana La Medicale igasarira Ku Rayon. Bitumye nibaza niba iriya receipt atari impimbano igambiriye guharabika Rayon kuko ibayo ariy’ukuri ni ikimenyetso gifatika Kiyovu yakagombye guheraho iryoza ingaruka yagize La Medicale yayihemukiye

  • burya urugendo mwiterambere ?????ambulance nimwe rukumbi ikodeshwa kwa Kanimba?iyo yafashwe bigenda bite?hagati aho hagize ukenera iyo service kwa muganga bayitanze mumipira bigenda bite?

  • Ukurikije iyi nkuru KIYOVU SPORT ntiyakabaye ibyegeka kuri Rayon Sport. Yakabaye ikurikirana uwo bagiranye Amasezerano(clinic bavuganye ku ambukance)
    Rayon sport yakabaye ikurikirana Kiyovu sport kuri ibyo byaha ishinjwe mu binyamakuru bikagaragarizwa gihamya ko atari isabanya kugezaho ikipe ijya kukarubanda igashinja indi ibyaha bikomeye nkibyo iyita umwanzi ibi bikaba biganisha ku macakubiri akomey aho inzego z umutekano zisabwa gukurikirana ibi amazi atararwnga inkombe( amarozi, impfu na ubujura) ibi nibyaha byakabaye bijya munkiko atari aha gusa byababyo Rayon ikabiryozwa byaba isabenya uyu wabivuza na Kiyovu bakisobanura

    Uko mbibon ibi sibyo gukiniswa bitangiye kurenzwa ikibuga bikaba byashyira umutekano waburi wese ahatari heza

    • icyo se hano bavuze kitaricyo ni ikihe?? imfu se ntuzizi??!!urwo katawuti yapfuye nturuzi urwo evaliste yapfuye se urarwibagiwe aba ni abantu bagiye bapfa amarabira. hanyuma se ubujura urabwirengagije aka kanya?! visi president Gacinya ubu ari hehe??? theodore ahubwo yibagiwe na ruswa yasize i hagarikishije ba Shaffi nabagenzi be muri activites zose z’umupira. nari nibagiwe amarozi uwahoze ari umuzamu wanyu yavuze ko mukoresha none yabavuyemo musigaye mutsindwa umusubizo. nyamara ibyo thodole yavuze ni ukuri mukwiriye ibitari cg ingando

  • Hahahaa!

    Ariko se ahubwo aba bayobozi ba Kiyovu ni bazima? Ibi bintu bahamagariye abanyamakuru bari kubivugira mu Biryogo n’ahandi nkahongaho ariko ntibabigire official kuko birasekeje!
    None se Rayon Sports igira ambulance? None se kuki uwari wabakodesheje atababajije mbere yo kuyitanga? None uriya Theodore ari kuvanga ibintu akagera n’aho akinisha abantu bapfuye akita n’abantu abanzi! Niba atari ubujiji bukabije, aba bagabo banga Rayon Sports ku buryo byabateye uburwayi bakaba bakeneye kuvurwa kuko ingando ntacyo yabamarira rwose.

  • @ Byamungu

    Ubwo se wowe utaniye he n’abo ba Theodore na Hemedi niba wumva ikibazo ari Rayon Sports aho kuba ba nyiri ambulance na Kiyovu?

  • Ndisabira FERWAFA n’inzego za Leta bireba gukurikirana ibyo bariya bayobozi ba Kiyovu bavuze kuko bishobora gukurura ibindi bibazo bikomeye. Impamvu ni uko n’ubwo abantu bazi neza ba Theodore na Hemedi abo bazi niveau, ubufana n’ubuhubutsi bibitseho, biriya byo kwihunza ikibazo ahubwo bagahitamo kuvangavanga ibintu bazanamo Rayon Sports bita Umwanzi, impfu n’ibindi ntabwo ari gusa.

    Cyakora ku rundi ruhande bariya bagabo bihaye amenyo y’abasetsi. .

  • Erega ndabona harabiha kurengera rayon kandi ibyoyakoze ar’ubunyamusozi . Kandi kiyovu ntago yarikurega ibitaro boy kwa Kanimba muri FERWAFA Kandi ibitaro Atari umunyamuryango wa FERWAFA , ahubwo kiyovu niyiyemeza kubijyana munkiko nibwo izarega ibitaro byo kwa Kanimba mujye muvana amarangamutima ahongaho uwahemutse tumugaye

  • @ Paul

    Ubwo se uwahemutse ninde? Yahemutse ate? Ufite ibihe bimenyetso? Ahubwo ni wowe ukwiye kuvana amarangamutima aho kuko ikibazo cya Kiyovu ntaho gihuriye na FERWAFA. Nibagane inkiko barege Kanimba hanyuma urukiko nirusanga Rayon Spoets yaragize ubufatanyacyaha ibihanirwe!

  • Ariko ubwo mwumva wahindura gahunda y’umuntu wakwishyuye services mbere ,ukayihindura ukayikorera undi wawundi wa mbere utamubwiye ?!!!!!!

  • ariko c kwikibazo cyabaye rayon gusa mironko yo uwo munsi sibabahaye ambulance??? umuntu muzima arifara agakinira kubantu bapfuye ashinyagura gusa ngo nuko babateye mpaga,yaba ariyambere batewese ngo tuvugeko harinka yacitse amabere??? icyo nakwisabira ubuyobozi bwa rayon nuko barega abo bayobozi ba kiyovu koko burighe bararengera,hatagizwe igikorwa ibi byazabyara byinshi bibi.nahubundi rayon ntiyabangiye ingata iyo ambulance gwiyizane regional iyikoreye kugirango bigaragare ko bibye so kiyovu ikibazo nimwe mwishyiramo rayon,kuko ntanimpamvu nimwe mufite yabahanganisha na rayon kuko ibyiciro byubudehe biratandukanye.

  • You p.ple u should call a spoon a spoon not a spoon a spade leave alone ghosiping thx.

  • njye ndumva ibyo Theodole yavuze ari ukuri Iyi kipe ubanza irimo umuzimu?! ninde utazi u rupfu katawuti yapfuye??? ninde utazi u rupfu evaliste yapfuye?? amarozi uwahoze ari umuzamu wanyu yivugiye ko ubwo umuzungu yanze kuyakoresha ubu mugiye gutangira kujya mutsindwa ku kugaragara bakame yigaramiye?!!none nibyo biri kuba espoire ikozeho aho amagaju yabakomerekeje??!!iki ni ikimenyetso k’ibyo bakame yavuze . ibyerekeranye n’ubujura!? niba mudashinyagura ubu visi president wanyu Gacinya ari hehe?! tubyihorere.??! ahubwo theodole yibagiwe kuvuga na ruswa yakozeho ba Shaffi . Sha iyi kipe rwose ikwiriye ibitaro

    • nkwise stupid nabwo naba ntarakubonera izina rigukwiriye!! ntukage ushinyagurira abantu babauze ababo bigezaho. erega uratinyuka ukabyandika ntasoni nkaho haruwishimiye gupfusha
      niba uje gufana jyucunga amagambo yawe . ubu ngubu uwagukurikirana munkiko ntiwakwerekana uwomurozi uvuga? imbesille gusa. umunsi wapfushije nawe uzumva uburemere bwi cyaha wakoze . niyo waba ufite ubwenge buke cyane ntiwagakwiye kwandika ibyo wanditse.

      • nta wakurenganya gutukana biterwa naho wavukiye kandi ntibinantangaje uburere mufite muri iriya kipe burazwi. icyo gushinyagura uvuga ni ukuhe se abo twavuze se ntibizwi ko bitabye Imana?! ku bivuga se ni ugushinyagura???? ibi nibyo bituma muhora mu dutiku tutajya dushira muri gasenyi yanyu.

  • Ntabwo nari nzi ko Ntarindwa ari Injiji bigeze hariya, none se ko Mwari mwishyuye ibitaro mukaba mufite gihamya mi gute ibitaro R
    ayon Sport yabibeshya bikayiha imbangukiragutabara bitabanje kubaza Kiyovu kandi byarakiriye amafaranga yayo?

  • Kiyovu yaretse kuba Equipe Muvala Valensi ayivuyemo.Bazamuhamagare aze arebe icyo yakora.

  • Ahubwo ntangajwe nikinyabupfura gike yakoresheje ngo abajura ni rayon abapfuye ni rayon? ahaaaaaa amakipe yaccu afite ibibbazo kbsa tekereza nukuri ngo rayon yarabagambaniye pe uziko iyomvugo ntahandi wayivuga muruhando rwa football uretse murwanda

  • Abantu barapfa icyo si icyaha cyeretse niba ubivuga atazapfa kubera kuba assistant bourgmestre wa gatete naho se ko wumva mwishyuye kwa kanimba mwebwe iyo mubanza mukishyura samu mwambuye mwarangiza kuli match ya kirehe mukajya kw

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *