• 08/12/2019 12:50 42

Kirehe: ‘Vuba aha’ imirenge yose izaba ifite Ikigo Nderabuzima

Akarere ka Kirehe kavuga ko nyuma yo kuzura kw’ikigo Nderabuzima cya Kigina, imirenge yose 12 ikagize izaba igezweho 100% n’ibigo Nderabuzima, gusa haracyari inzitizi mu bijyanye n’abakozi bakenewe kuko muri 336 bifuzwa, abakora ni 249 muri bo abafite ibaruwa yaba iya Minisiteri y’Ubuzima cyangwa iy’Akarere zibemerera gukora ni 98 gusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe arashyikiriza igihembo cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Ikigo Nderabuzima cya Gashongora cyahize ibindi muri gahunda ya Race to the Top iterwa inkunga na PIH

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane tariki 21 Werurwe, Mayor wa Kirehe Muzungu Gerard yavuze ko ikigo Nderabuzima cya Kigina cyuzuye ndetse kizatangira gutanga serivisi mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka.

Yavuze ko inyubako z’icyo kigo nderabuzima zihagaze agaciro ka miliyoni 700Frw hatabazwe agaciro k’ibikoresho birimo.

Aka karere gatuwe n’abaturage ibihumbi 340 birenga, gafite Ibitaro bya Kirehe biri ku rwego rw’Akarere.

Ubuyobozi bushinzwe ubuzima buvuga ko hari intambwe yatewe muri iki gice haba mu bijyanye no kuvura Malaria, gushishikariza ababyeyi kubyarira kwa mu ganga n’ibindi birimo gusuzuma no kuvura indwara zitandura byasabaga ko abazirwaye bajya kwivuriza i Kigali.

Muri Kirehe ubu barashima ko imirenge yose iza kuba ifite Ikigo Nderabuzima, nyuma y’uko umurenge wa Kigina kihuzuye, ni wo wonyine utagiraga Ikigo Nderabuzima ku mirenge 12.

Aka karere gafite ibigo by’ubuzima (health post) 19 ariko ibikora neza ni 15 ibindi 4 biri kubakwa, nibura utugari 36 dufite ikigo nderbuzima cyangwa health post, bikaba bivuga ko utugari 24 kuri 60 abahatuye bajya gushakira serivisi z’ubuvuzi ahandi habegereye.

Gusa, abashinzwe ubuvuzi bavuga ko hari icyuho mu bakozi aho ibigo nderabuzima bya Gatore, Gahara na Kirehe bifite umubare muto cyane w’abakozi.

Mu gihe hakenewe abakozi 336 mu by’ubuzima bafite amasezerano y’akazi, abakozi bakora ni 249 muri bo 98 gusa ni bo bafite amabaruwa y’akazi abemerera gukora, abandi bakorera ku masezerano bigatuma ababakoresha batizeye ko bazahaguma.

Ku kibazo cy’abakozi bake, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kirehe, Dr Ngamije Patien avuga ko kireba Minisiteri y’Ubuzima n’Akarere ka Kirehe, ariko akizeza ko vuba aha buri Kigo Nderabuzima kizaba gifite abakozi bahagije.

Dr Ngamije Patient uyobora Ibitaro bya Kirehe yemeza ko ikibazo cy'abakozi bake mu bigo nderabuzima kizakemuka vuba
Dr Ngamije Patient uyobora Ibitaro bya Kirehe yemeza ko ikibazo cy’abakozi bake mu bigo nderabuzima kizakemuka vuba

Ati “Ikibazo cy’abakozi cyakemukira hombi, hari abahabwa ibaruwa n’Akarere, hari abashakwa bakorera ku masezerano binyuze mu bizamini bitangwa n’Akarere, hari n’abatangwa na Minisiteri y’Ubuzima bitewe n’urwego barimo. Twumva byaratangiye, mu mezi abiri ashize Minisitiri yaradusuye, duteganya ko mu minsi mike hari amabaruwa azahabwa bamwe mu bakozi, hari n’ibizamini bikorwa ku buryo twumva kizakemuka mu gihe kitarambiranye.”

Akarere ka Kirehe gafite amahirwe yo kugira amafaranga yinjira mu rwego rw’ubuzima aturutse muri Ministeri y’Ubuzima no ku muterankunga uhamaze imyaka 13 akora muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane, gufasha abafite ubwandu bwa Virus itera SIDA, no kuzamura serivisi z’ubuzima muri rusange.

Ku mafaranga ava muri Ministeri y’Ubuzima nk’ishimwe ryahawe ibigo nderabuzima ku mitangire ya serivise inoze hagendewe ku isuzuma (PBF), mu gihe cya mbere cya 2018, hatanzwe miliyoni 72 Frw, mu gihembwe cya kabiri ishimwe rya Minisante ryaragabanutse bitewe no kugabanuka kw’amanota rigera kuri miliyoni 47,2Frw, mu gihe cya gatatu bahawe miliyoni 51,9Frw naho mu gihembwe cya kane bahabwa miliyoni 77,8Frw.

Partners In Health Inshuti mu Buzima (PIH), yo nibura buri mwaka nk’uko bisobanurwa Daniella Kayitesi uyihagarariye muri Kirehe ngo ihatanga hagati ya miliyoni 1,5 -2$ buri mwaka.

Mu bikorwa byamuritswe ku wa kane tariki 21 Werurwe 2019 harimo uruganda rutanga umwuka abarwayi bahumeka (Oxygen Plant) rwatwaye miliyoni 140Frw yatanzwe na Partners In Health rukaba ruzatanga L 1 250 ku munsi.  Nibura ngo ruzagabanya ikiguzi cya miliyoni 5 Frw yatangwaga buri kwezi n’ibitaro bigura uyu mwuka, bityo bikazorohera abarwayi kubona iyo serivisi.

Mu bindi byakozwe na Partners In Health ku wa kane tariki 21 Werurwe, habayeho kureba uko ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi biranabihemberwa muri gahunda yiswe Race to the Top.

Habazwe amanota yose, Ikigo Nderabuzima cya Gashongora cyahize ibindi gihabwa ibihumbi 500Frw, cyakurikiwe na Kigarama yahawe ibihumbi 300Frw, naho Rwantonde yahawe ibihumbi 200Frw. Habazwe kuri buri ngingo mu zarebwaga, ibigo Nderabuzima bya Kigarama (yahembwe 2), Gahara, Kabuye, na Rwantonde, byagiye bihabwa ibihumbi 100Frw kuri serivise byahizemo ibindi.

Mayor wa Kirehe Muzungu Gerard na Visi Mayor ushinzwe imibereho myiza n’uhagarariye Partners In Health muri Kirehe, Daniella Kayitesi baganira n’abanyamakuru
Ibigo nderabuzima byahize ibindi muri Race to the Top iheterwa inkunga na PIH byarahembwe

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW   

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *