• 11/12/2019 11:04 58

Kirehe: Uregwa gucuruza urumogi yararashwe arapfa

Ubuyobozi buvuga ko yarashwe arwanya abamufashe
Abaturage bavuga ko yakubiswe  

Kuwa mbere tariki 18 Werurwe 2019 Simbayobewe Jean Baptiste utuye mu mudugudu w’Urugwiro Akagari ka Kagasa Umurenge wa Nyamugari yarashwe n’abashinzwe umutekano arapfa. Bivugwa ko yari amaze gufatirwa mu bucuruzi bw’urumogi akarwanya abamufashe, abaturage bavuga ko yabanje gukubitwa cyane.

Umuturanyi wa Simbayobewe bakundaga kwita Simba, yabwiye Umuseke ko abasirikare binjiye kwa Simba ahagana saa moya z’umugoroba wo kuwa mbere ngo batangira kumubaza iby’urumogi acuruza.

Uyu ngo yarabihakanye ariko ngo aza kubyemezwa no gukubitwa bikomeye nk’uko uwo muturanyi we abivuga, ndetse abereka rumwe mu rwo yari afite ariko ngo ababwira ko ari urwo anywa gusa atarucuruza. Bahise bamutwara.

Nyuma y’umwanya muto abaturaye hafi hano ngo bumvise havuze amasasu atatu. Bamenya ko ari Simba bari bajyanye urashwe ndetse ngo yahise agwa aho yarasiwe.

Bukeye kuwa kabiri umurambo we wajyanywe ku bitaro bikozwe n’ubuyobozi bw’Umurenge, nyuma bahita bawuha umuryango we maze Simbayobowe ashyingurwa uwo munsi.

Umwe mu bo mu muryango wa Simbikangwa wabonye umurambo we yabwiye Umuseke ko yarashwe isasu rimwe mu mugongo n’andi abiri mu mutwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane tariki 21 Werurwe 2019, umyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko aka Karere nka kamwe mu kegereye umupaka gakunze kunyuzwamo ibiyobyabwenge cyane urumogi rujyanwa no mu tundi turere, ngo hashyizweho ingamba zo kubirwanya.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Simbayobewe yarashwe agerageza kurwanya abamufashe.

Ati “Ubundi abashinzwe kubahiriza amategeko iyo bagufashe unywa ibiyobyabwenge baba bagomba kuguhana hakurikijwe amategeko, ariko hari abashaka kurwanya abashinzwe umutekano kandi iyo ushaka kubagirira nabi bashobora gufata ingamba mu buryo bwo kwirinda na Simbayobowe niko byagenze, nk’umuturage wacu twarakurikiranye dusanga yashatse kwambura imbunda abasirikare”.

Simbayobewe Jean Baptiste yasize umugore n’umwana umwe.

Iburasirazuba mu karere ka Kirehe
Iburasirazuba mu karere ka Kirehe
Mu murenge wa Nyamugari aho iri shuri riherereye
Mu murenge wa Nyamugari

UM– USEKE.RW

18 Ibitekerezo

  • Kuki kurasa? kuki kwica?
    Kuki abasirikare? Aba bashinzwe gufata abantu? Kirehe nta Police ihaba?

    Kubera iki? Mwibaza icyo uyu mwana usigaye azaba cyo namenya ibi byose. Ibaze Rwanda

  • Njye ibibera muri iki gihugu bisigaye binshisha,nimutwice ntakundi gusa aba ba mecontents mukomeza kugwiza mu gihugu hari igihe bazaberekako burya atari buno.

  • Turambiwe ububwicanyi mugihugu cyacu.

  • All thieves must be killed!! ngirango iyi rapport yatumye twirukana Human rights watch tumaze kubona ko icyo bavugaga! mukwezi kumwe mumbwire abishwe bakekwaho kwiba nta rukiko banyuzemo?

  • Ni uku bitangira abasenga musenge cyane .

  • Ibi bintu birimo urujijo ariko. Na Mayor ibyo avuga ntabyo yabonye!

  • Ibi bintu birababaje rwose ESE iyo batuma pilisi ikaba ariyo imufata koko

  • Uwicisha inkota azicishwa inkota .U Rwanda nabanyarwanda mwarabisanze kandi muzabisiga kimwe nabandi.

  • ariko njyewe abanyarwanda muransetsa pe!simwe mwirirwa musakuza ngo reta ifata ibisambo igahita ibirekura?none abashinzwe umutekano barakora akazi kabo neza nabwo mugasakuza ngo ni abicanyi,Ubu se Niki reta izakora ngo munyurwe koko?

  • Ubanza kwica biryohera abanyarwanda, niyo umuntu yaba asha kukurwanya urashe isasu rimwe mugituza, urongeye ushyize abiri mumutwe, ngo nuko afite urumogi!?
    upfuye aba agiye ariko mujye mutekereza no kumitima mibi muba muri gushyira mubasigaye!!

  • Narabivuze bamwe barambwira ngo ninkure igipasiteri aho, ntabwo kwica umunyacyaha aribyo bizatuma nta byaha bikorwa, ikibabaza ahubwo bica ngo abibye bibiliya 3, abanyweye urumogi ariko ntawica abanyabyaha bakomeye cyane twibitsemo muri kino gihugu kandi bo rimwe na rimwe banabyiyemerera ku mugaragaro! Ese abasirikare bacu babaye n’abapolisi ntitwabiemenya? Naherutse hafatwa uwashyiriweho urupapuro rumuhagarika kandi agafatwa na police, none abasirikare baraza no mu nzu ngo ba, bati zana urumogi niwanga tugutere tuguhate igiti kugeza uruzanye, mu kanya tukumva urusasu ngo tatatata, ese mutekerezako ari abantu nkamwe mwica? Mutekerezako amaherezo ibi mutazabibazwa ugasanga mukanja amanwa mubeshya ngp ni order mwari mwahawe? Bapolisi, basirikare bacu, mureke kwica abaturage, ukoze icyaha ashyikirizwe abashinzwe kumuhana! Hari igihe abakora nkibi bibwirako bari guhabura abantu kandi bari kubamara ubwoba kandi ubwoba iyo bushize muzi igikurikiraho, mbiswa ma.

  • Amateka ntacyo yigisha abanyrda ubu hari abantu barimo kuborera mumagereza bitewe nibintu nkibi bakoze mbere yindege none ubu aba nabo baririrwa barasa abantu ku manywa yihangu bakumva bari fier nyamara mbona ingoma nyarda zihinduka buri munsi hari igihe amateka azihorera.

  • ARIKO MURANSETSA. Abatobora amazu baba banyweye urumogi. Iyo agusanze mu nzu araguhitana. Abashikuza amasakoshi na téléphone baba barugotomeye. Abafata ku ngufu ni uko. Abiba ibintu bitandukanye nta kindi kibaha akanyabugabo, ni urumogi. Ibyaha byinshi usanga mu bashinzwe umutekano, biterwa n’ibiyobyabwenge. Nari nibagiwe abicana mu miryango. None ibyihebe barabidukiza bitaraduhekura hanyuma mukazana amasantima. Uriya yashoboraga kwicisha abantu barenga 10 kubera izo mogi. Tugize Imana aragiye. None? Icyinyobwa kirabujijwe. Mukireke. Utazaraswa azafungwa kuburyo GEREZA izaba ubizama bwe bwose. Ndabona abanywarumogi bagiye gusimbura ABAGENOSIDERI muri za GEREZA. Ubwo ni ibyo bahisemo. NTACYO WABAKORAHO, ariko RIB bamenye ko iri maso. MURIRIWE NTIMURAYE. AGAPFA KABURIWE NI IMPONGO. BYE et bon WEEK END.

  • Ubanza gereza zacu zaruzuye peee!! abajura bose barashwe barapfa,uwurumogi yarashwe arapfa, bose intero nimwe ni uko bashatse kurwanya ababafashe, ahubwo numva Police yasohora itangazo ko umunyabyaha wese agomba kujya araswa kdo akaraswa yaba adapfuye bakamwongeza irindi kugira apfe, Police yacu murakabije, musubizwe ku ikosi babigishe no kurasa amaguru, kuki mudakoresha nizindi ngufu mwatojwe ikosi mukora niyo kurasa gusa???

    • wowe CYAHUZAMIRYANGO, uzi abarunywa bari munzego zo hejuru uko bangana?? ese utekereza ko rwinjira mugihugu ruzanywe na RUBYOGO uvuka iyo hirya murutoki, harurwo duhinga mu Rda??? imodoka zidakumirwa sizo zirugemura i Kigal nahandi hose, izambaye plaque za leta cg POLICE cg RDF, simbifitiye gihamya ariko biravugwa kdi ntakabura imvano, kuba HRW twarayirukanye reba ingaruka, izo za Transparency zireba gusa abambaye ubusa ubwo nibyo biduhangayikishije?? iyi politique yo kurasa bica bakatubeshya babona 13M zabanyaRda tuberewe no guhora tubeshywa kumanywa yihangu?? Afande IGP Munyuza rwose police yawe irarambiranye, ndibuka umutwe wa LOCAL DEFENSE ugihari nibwo birirwaga barasa abantu, none ndabona na Police yacu ntaho batandukaniye!! abanyarwanda turyoherwa namaraso kweli, amateka ntacyo atwigisha. #BIRABABAJE

  • Ariko ntimukavuge Ngo aba nyarwanda turyoherwa nnp kumena amaraso! Ubuse nikihe gihugu mwumvise kitica kuri iyi Si Kokandi akenshi baziza nubusa. Ubuse America birirwa bica abirabura bakabarisha imbwa kuko HRW itabimenya. Gusa sinshyigikiye kwica ariko niba koko baba bakoze amakosa nkayo aho kugirango bagende bice inzirakarengane kubera ibyo biyobyabwenge nubujura, bakwicwa aribo. Naho gereza erega buriya zitwara ingengo yimari nyinshi Kandi abenshi ntibanazitinya kuko baba bavuga Ngo ndagenda ndye impungure

    • Nkawe ugitangaho urugero USA mu byerekeye u Rwanda urababaje nakwibutsako abayobozi bacu bakoze amafunzo muri USA ko babayo ko bafiteyo imiryango, bafite akaguru kamwe mu Rwanda akandi bagafite muri America mbese wowe banza urebe icyo isi itekereza kuri USA ino myaka noneho ubone kuyitangaho urugero kubibera mu Rwanda.

    • Ariko CADETTE reference yu Rwanda ni America ko mbona ariho ufatira urugero??? Niba bica abirabura urumva ari fact igutera kuvuga ngo abantu baraswe bicwe kdi hari option yindi yo kubafata bagahanwa nitegeko!! Dirty mindset, ndabona uri numushinyaguzi ngo hari abifuza kujya kurya impungure muri gereza babibuze!!! bazakujyaneyo iminsi irindwi ubanze urebe aho hantu uvuga uve mumagambo!!Amategeko ninkiko bibereyeho iki niba solution ari ukurasa ukica?? ese kuki utibaza impamvu abarashwe bose bapfa ko aricyo kibazo, ntawe ushyigikiye abajura, ariko hari itegeko ribahana, kdi police yacu ntabwo iri weak kuburyo bananirwa gufata umuntu umwe udafite n’intwaro!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *