• 14/12/2019 7:48 23

(IVUGURUYE) Kirehe: Intandaro y’urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore “amukanze ubugabo”

UPDATE: Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko byabayeho, ariko byabereye mu Mudugudu wa Rusumo, Akagari ka Kiyanzi mu Murenge wa Nyamugari, aho kuba mu Murenge wa Kigarama nk’uko inkuru ya mbere y’Umuseke ibivuga.

Ngo ni umuryango w’abantu babanaga mu makimbirane, bihuje batanyuze mu mategeko barabana nk’umugore n’umugabo, ariko bakaba bahoraga mu makimbirane.

CIP Hamuduni Twizerimana, ati “Ejo (ku Cyumweru) umugore yasanze umugabo ahantu mu kabari amusaba amafaranga yo guhaha, umugabo ntiyayamuha, umugore atangira kumutuka, umugabo aramuhunga yimukira ahandi ajya kureba filimi, umugore arahamusanga akomeza kumutuka, umugabo ararakara amukubita urushyi, umugore atangira kurwana na we agera n’aho amukubita itafari mu mutwe bamujyana ku Kigo Nderabuzima bahamugeza yapfuye”

 

Umugore yamukanze ubugabo kugeza apfuye?

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamuduni akomeza agira ati “Ibyo kumukanda ubugabo niba byaranabayeho bishobora kuba byarabayeho muri uko kugundagurana ariko ikintu kigaragara gikomeye ni iryo tafari yamukubise ntekereza ko ari ryo ryamugizeho ibibazo cyane.”

 

Kirehe haba amakimbirane mu ngo, ariko habaho kwigisha

Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba avuga ko Kirehe iri mu Turere tuza imbere mu makimbirane aba mu ngo, ariko ngo inzego z’umutekano n’Ubuyobozi zakoze ubukangurambaga mu baturage ku kwirinda amakimbirane, ndetse habaho kumenya ingo zirimo amakimbirane, abaturage banagirwa inama yo gusezerana byemewe n’amategeko.

Ati “Bigenda ubona ko bihinduka ntabwo biri ku rwego rukabije, nubwo hakiri abo bake bisaba urugendo rurerure kugira ngo abantu babe babireka.”

Uriya mugore akimara kwica umugabo we yagerageje gutoroka aza gufatwa n’abaturage n’inzego z’umutekano ashyikirizwa RIB.

 

Inkuru ya kare: Umugore wo mu Murenge wa Kigarama ya Kirehe akurikiranweho kwica umugabo we mu makimbirane yo mu ngo, bivugwa ko umugabo yahungaga aza kugwa umugore amusanga aho yaguye amukanda ubugabo kugera bumenetse.

Ukekwa yitwa Niyegena Jacqueline wo mu Murenge wa Kirehe, yishe Hazadi Yusufu.

Amakuru avuga ko ubwo bari batangiye kurwana umugabo yasumbirijwe ariruka, ageze imbere yikubita hasi. Umugore wari wamwirutseho yahise afata itafari arimukubita mu musaya.

Nyuma ngo yamuvanyemo ipantaro amukanda ubugabo kugeza abumennye. Umugabo abatabaye bamugejeje kwa muganga yapfuye.

Umugore akimara gukora ibyo, yagerageje gutoroka ariko abaturage bahuruza Polisi afatirwa ku mupaka Rusumo, ashyikirizwa RIB.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kirehe.

UMUSEKE.RW

13 Ibitekerezo

  • bayameneyemo nta kundi!
    Nyakwigendera niyitahire

    • Nyakwigendera aratubabaje twese.Kuba yamwishe amuhunga,nkeka ko uyu mugabo yikundiraga amahoro.Uyu mugore ntasanzwe.Reka nawe bazamufunge ubuzima bwe bwose.Nkuko bible ivuga,nta mahoro y’umunyabyaha.Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc… Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc…Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

  • Mbega umugore w’umugome!
    Nta rupfu rwiza rubaho ariko uyu mugore yamwishe urw’agashinyaguro pe!

  • Leta igomba gukuraho icyoyise ireme ry’uburinganire ku ko ibi cyera ntibyabagaho ahubwo Urwanda nirushyireho itegeko rikakaye ryihanangiriza abagore bakubita abagabo ku mwe n’abiyandarika .

  • Mbega ukuntu abagarore bagiye kujya batwica agashinyaguro!ubuc murabona amategeko yokurengera abagore atarimo kuugiraho ingaruka zikomeye ko ko ibic hari aho byari byarigeze biba?Please itegeko nirihinduke reta yimakaze kirazira bavugeko umugore yumvira umugabo kandi ko ntamugore ukubita umugabo.

  • ibaze kwel
    nubwo abagore bahohoterwa nabo barakabya p!
    uwo mugabo yishwe urwagashinyaguro kbs!

  • Igitekerezo

    mbega umugore wumugome,ese ubwo ntabantu bari bahari bo kubakiza kweri,gusa uwo mugore bazamukatire urumukwiye aho icyaha cyabereye ,nundi wese ubigerageza azabicikiyeho pe,kdi bazasobanurirwe neza ihame ryuburinganire,kuko Hari abasigaye baryitwaza ,bagasuzugura abagabo babo .

  • Uyu mugabo arambabaje. Njyewe uwanjye nzajya mujwibura nibashaka bazabimfungire. Uzi kubana numugore ugira ivogonyo kandi ntugire icyo wakora? Birutwa nogutandukana ukibana rwose.

    • aho kumujwibura se wamubishije ukigendera ukazashaka undi nawe yakunanira ukamureka ukigendera mpaka! aho kuzaborera mu munyururu ngo wishe umuntu!!!!

  • Ibaze uwo we se, ntiyashakaga kumuha Amahoro, akamwica nabi, gusa umuryango we, ukomeze wihangane, kandi nyakwigendera aruhukire mu mahiro
    Ngewe mbona Leta yahindura itegeko, hanyuma ubona atabana neza nawe akishakira undi nta mananiza

  • Babahaye Butamwa biyongereraho na Ngenda!!!!
    Ubiringanire buzatumara!!!
    Erega n`abayobozi bashyigikira ayo mategeko nabo birabareba!!!!
    Gusuzugurwa n`abagore babo!!!!!

  • Njye ndumva, mbere yo kureba ingaruka, n’ubwo zikomeye zo kwica, abantu twari dukwiye kwibaza imvano y’icyo kibazo. Kwihutira gucira urubanza uwo mugore ndumva twaba twirengagije impamvu y’ayo makimbirane.
    Birashoboka ko uwo mugabo ari amafaranga yo gutunga urugo yari arimo anywera! Umugore yamwibutsa ko ari ayo guhaha, undi akica amatwi, akihungira akajya kwirebera film. Uwo mugore bikamurakaza. Kandi yenda bihoraho atari ubwa mbere. Aho kwica Gitera, wakwica ikibimutera! Uwo mugore yakoreshejwe n’umujinya. Umujinya w’umunsi umwe ntiwagera aho, ubwo wari waramurenze! Icyo tujye tukizirikana.
    Kwica ni bibi. Umugore azahanwe uko amategeko abiteganya. Ariko abategetsi bige ku bibazo biba mu ngo bitutumba bikageza ubwo abantu bicana.

    Hari abagabo bumva ko bagomba kugorobereza mu kabari, mu mafilme, mu bitaramo,…bakinezeza, bakoresheje umutungo w’urugo, bagataha bagabuza nta n’ayo basize yo guhaha, ahubwo bayatsembye mu kabari. Ubwo se ni gute umugore ufite umugabo nk’uwo atarakara? Si ngombwa ko yaza arwana! Aje agabuza atigeze anahahira urugo, umugore ari we washakishije uko ashoboye, nta n’umwanya wo kwiyitaho ngo nawe aruhuke mu mutwe (na we ako gafilme ntakanze!)…
    Ni birebire.

    Tujye twibaza impamvu z’ibintu, tureke kureba ingaruka gusa!

  • Birababaje,kandi biteye agahinda,kihehe niho ntuye ,ariko hamaze iminsi havugwa impfu za hato na hato zitunguranye.bibaye byiza abayobozi bashyireho imboni mu midugudu zitangire amakuru kugihe Wenda byakumira izi mpfu za hato na hato.ikintu cya mbere jye mbona ari amakuru.murakoze.Nyakubahwa mayor Muzungu Gerard fata izindi ngamba dufatanye gukumira aya makimbirane mu miryango.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *