• 03/12/2020 9:30 08

Kirehe: Imvubu yariye umusore ibikanu, i Nasho ngo barahingura na zo zikajya kona

Umusore wo mu Murenge wa Nasho yariwe n’imvubi ibikanu ubwo yari yagiye kurinda imyaka, abatuye hariya bavuga ko izi nyamaswa ubusanzwe ziba mu mazi zikahava nijoro zigiye kurisha, ubu babana na zo imusozi kubera imvura yabaye nyinshi amazi agasaguka inkombe z’ibiyaga. Mayor wa Kirehe avuga ko abaturage bakwiye kureka gushyira ubuzima mu kaga.

Iyi nyamaswa iruta umuntu inshuro nyinshi mu bunini, kuri yo nta cyo abavuze nubwo nta cyo bahanganira na yo kubera ko yo irisha ibyatsi

Umuturage wo muri uriya Murenge witwa Theoneste yabwiye Umuseke ko mugenzi we imvubu yamuriye ibikanu yenda gushiramo umwuka, “ngo ntibazi ko akira.”

Byabereye mu Mudugudu wa Kagamba, Akagari ka Cyambwe mu Murenge wa Nasho, yari yagiye kurinda imyaka ahagana sa kenda z’igicuku, ateye urwamo imvubu iramusatira imutera amenyo mu gikanu.

Uyu musore yajyanywe ku Bitaro bya Kirehe.

Ati “Imvubu zaraje n’imizi n’imiganda n’ibyana byazo ntabwo tuzi niba tuva mu murima zikadusimbura, kandi ntabwo tuzi ko twabona aho twimukira.”

Hariya i Nasho ngo bakoresha ibikorwa remezo byo kuhira imyaka kugira ngo beze neza, ariko ngo abishyuza amafaranga ntibareba ko uwahinze yonewe n’imvubu, cyangwa yagize ibyago nka kuriya ikamugirira nabi, ngo¬† bakomeza kwishyuza amafaranga yo kuhira.

Kubera ko amazi yabaye menshi hakurya y’inkombe z’ibiyaga, imvubu na zo zabonye akanya ko kwirirwa igasozi zitemberana n’ibyana byazo.

Mayor w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard avuga ko amakuru y’umuturage wariwe n’imvubu ari yo.

Yavuze ko kubera imvura yaguye ari nyinshi, imvubu zazamutse igasozi kandi ngo ntibiri muri Kirehe gusa. Ubuyobozi bw’Akarere, Intara y’Iburasirazuba n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) bakoranye inama kuri uyu wa kane tariki 7 gicurasi bemeranya ko habarurwa ibyangijwe n’inyamaswa, kandi bagashaka umuti w’izo mvubu.

Kuri Mayor Muzungu Gerard avuga ko abaturage bakwiye kurinda ubuzima bwabo, kuko ngo kujya kurinda imyaka nijoro bibashyira mu kaga, aho kwishora ku nyamaswa y’inkazi ngo bategereza Leta ikazabaha ingurane.

 

Imvubu ni inyamaswa ikunda umudendezo, ntishaka uyisakuriza ayitera ubwoba

Iyi nyamaswa y’inyamabere ni imwe mu nini ku isi ziba mu mazi n’igasozi. Imvubu ishobora gupima Toni ebyiri (Kg 2000).

Yitondere igihe ugeze ku ruzi cyangwa ku kiyaga. Ni Umwami w’agace irimo, ntikunda uyisakuriza cyangwa ayegera ashaka kuyitera ubwoba.

Igira amenyo manini asa n’imikaka y’intare, nako amaze nk’amasuka ya tingatinga, amwe arahagaze andi aza imbere ni yo ikoresha irwana n’ikiyisagarariye.

Niba uzi ko ahantu ugiye hari imvubu itwararike cyane, gerageza kumenya aho iri niza igusatira wiruke cyane, uhunge.

Wikangisha imvubu urusaku rw’akajerekani uyegereye, gerageza kwitaza cyane. Igihe cya nijoro, yigendere kure kuko yo irabona kandi wowe igukanze ntumenya aho wiruka ugana, ni yo mpamvu ukwiye kuyitaza cyane.

BBC ivuga ko imvubu ku mwaka umwe zica abasaga 500 cyane muri Africa.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uwo musore ahubwo araswe kuko yabujije amahoro n’umutuzo izo ngufu.

    • Nkuko umunyamakuru avuze,IMVUBU ni inyamaswa ikunda umudendezo, ntishaka uyisakuriza ayitera ubwoba.Ikindi nuko ugomba kwirinda kwegera icyana cyayo.Statistics zerekana ko Imvubu zica abantu bagera kuli 300 buri mwaka.Ese mwaba muzi agakoko kica abantu benshi kurusha izindi?Ni UMUBU w’ingore witwa Anopheles.Utera Malaria abantu bagera kuli miliyoni 500 buri mwaka,hagapfa abagera kuli 400 000.Amaherezo azaba ayahe?Nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,inyamaswa zizabana mu mahoro n’abantu.Icyo Imana idusaba kugirango tuzabe muli iyo paradizo cyangwa tukajya mu ijuru,ni ugushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka ibyisi.Muli 1 Yohana 2:15-17,havuga ko abibera mu gushaka ibyisi gusa batazabona ubuzima bw’iteka.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nicyo gihano.

  • Ariko se BANYENASHO, murinda mwicwa n’izo mvubu, ntabwo muziko RDB iyo wonewe kuburyo bufitiwe ibimenyetso mwishyurwa. Murazira iki? Ntabwo ubuyobozi bwabibabwiye? NTIMUZONGERE GUSHYIRA UBUZIMA BWANYU MUKAGA. MUSIGEHO. ZIBUKIRA, ejo uzahinga ibindi. Ubundi RDB ijye yihutisha ingurane, kugira ABATISHWE NI IMVUBU BADAHITANWA N’INZARA KUBERA KUBURA ICYO BARYA.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *