• 30/10/2020 12:39 04

Kirehe: Imvubu yakandaguye umuturage imusiga ari indembe

Mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, imvubu zikomeje gukomeretsa bikomeye abahinzi zibasanze mu mirima yabo bagiye kuzirinda kona, kuri uyu wa Gatatu hari umugabo yakandagiye ndetse imukomeretsa ahantu hatandukanye ku mubiri asigara ari intere.

Abaturage baratakamba ngo imvubu zirabasagarira

Hitimana yari yagiye kurinda imyaka ye, imvubu aramusatira imuruma ku gakanu, imukandagira no mu mbavu nk’uko mubyara we yabibwiye Umuseke.

Uyu mugabo yajyanywe ku ivuriro rya Murindi mu Murenge wa Nasho.

Mubyara wa Hitimana witwa Joyeuse Twizerimana avuga ko imvubu yamurumye ahagana saa munani z’amanywa imuruma aho yise ku kajyori (ni hejuru gato yo mu irugu).

Ati: “ Yamurumye inyuma ku kajyori mu mutwe, imuruma no ku kuboko mu kizigira imukandagira no ku mpfundiko no mu mbavu.”

Joyeuse  Twizerimana avuga ko mubyara we imvubu yamuriye agiye kureba ibisheke umugore yari yararanguye.

Avuga ko agezeyo imvubu yamwirutseho iramufata, iramukandagira imugirira ibya mfura mbi.

Twizerimana avuga ko n’ubwo ibikomere mubyara we yatewe n’iriya mvubu bitamuhitana, ariko bizamusiga ari igisenzegeri. Avuga ko nta kintu azabafasha, kuko asa n’uwangiritse.

Yemeza ko imvubu zamaze kuba ikibazo kuko n’ejo bundi hari undi mugore yirukankanye agira amahirwe, arayicika.

Kuri we ngo ni icyorezo kuko nta muhinzi upfa kumanuka ku isambu ye.

Hitimana arwajwe na mukuru we ku ivuriro rya Murindi, mu Murenge wa Nasho, muri Kirehe.

Abaturage bo muri kiriya gace bavuga ko imvubu zabaye nyinshi ku buryo zambuka zikona ndetse bamwe zikabasagararire bakabivanamo ubumuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerard Muzungu yigeze kubwira Umuseke ko byaba byiza ku baturage birinze gushyira ubuzima bwabo mu kaga, icyo gihe ni muri Gicurasi 2020, na bwo imvubu yari yakomerekeje umugabo waraye izamu arinze imyaka ye.

Muzungu Gerard yizezaga abaturage ko Akarere kazakorana n’inzego zishinzwe kwita ku bidukikije kugira ngo harebwe igisubizo kirambye kuri kiriya kibazo.

Hari amakuru avuga ko hari itsinda riri buturuke ku Biro by’Akarere ka Kirehe rijye gusura abatuye Umudugudu wa Kagamba aho imirima ziriya mvubu zona iri, ndetse zikaba ari na ho ziba.

 

Imvubu ni inyamaswa ikunda umudendezo, ntishaka uyisakuriza ayitera ubwoba

Iyi nyamaswa y’inyamabere ni imwe mu nini ku isi ziba mu mazi n’igasozi. Imvubu ishobora gupima Toni ebyiri (Kg 2000).

Yitondere igihe ugeze ku ruzi cyangwa ku kiyaga. Ni Umwami w’agace irimo, ntikunda uyisakuriza cyangwa ayegera ashaka kuyitera ubwoba.

Igira amenyo manini asa n’imikaka y’intare, nako amaze nk’amasuka ya tingatinga, amwe arahagaze andi aza imbere ni yo ikoresha irwana n’ikiyisagarariye.

Niba uzi ko ahantu ugiye hari imvubu itwararike cyane, gerageza kumenya aho iri niza igusatira wiruke cyane, uhunge.

Wikangisha imvubu urusaku rw’akajerekani uyegereye, gerageza kwitaza cyane. Igihe cya nijoro, yigendere kure kuko yo irabona kandi wowe igukanze ntumenya aho wiruka ugana, ni yo mpamvu ukwiye kuyitaza cyane.

BBC ivuga ko imvubu ku mwaka umwe zica abasaga 500 cyane muri Africa.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Report ya World Health Organization yerekana ko igikoko (big mammal) kica abantu benshi kurusha ibindi ari IMVUBU.Yica abantu bagera ku 1000 buri mwaka.Agakoko kica abantu benshi ku mwaka ni “UMUBU” wica abarenga 400 000 buri mwaka,kubera ko utera Malaria.Gusa mumenye ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,inyamaswa zose zizabana amahoro n’abantu nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,imana igusaba “kuyishaka cyane”,ntiwibere mu byisi gusa (Zefaniya 2:3).

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *