• 10/12/2019 4:06 21

Kirehe: Hari abakecuru izabukuru zaziyemo n’imibereho mibi

Abakecuru batatu bo mu mudugudu wa Akabungo, akagali ka Cyunuzi, umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe baravuga ko babayeho mu buzima bugoye kubera inzu barimo zangiritse bikabije bakaba batanahabwa n’inkunga zihabwa abageze mu zabukuru batishoboye.

Patricia Ntungayinshuti avuga ko iznu ye iva cyane ku buryo ajya gucumbika mu baturanyi

Mukagahima Anna Maria, Patriciya Ntugayinshuti, na Kirisensia Mukantabana bose n’incike (zitari iza Jenoside) bose bahurije ku kuba inzu zabo zarangiritse cyane kuko zidafite inzugi n’isakaro rikaba ryarashaje.

Ntungayinshuti Patirisiya nawe ati “Inzu irava cyane ni ku gasozi nta buzima mbayemo, hejuru aha rwose ibiti birenda kugwa umuswa warabimaze, iyo imvura iguye ngera aho nkumva ubwoba buranyishe nkahunga nkajya mu baturanyi.”

Aba bakecuru bose bari mu kiciro cya Gatatu cy’ubudehe, bavuga ko inkunga ihabwa abageze mu zabukuru bumva itajya ibageraho.

Ngo nubwo kubona icyo gufungura ari ingume ariko icyo bakeneye kurusha ibindi ni aho kwikinga hazima.

Kirisensiya Mukantabana ati “Aho ndyama ni cyo kintu nkeneye cyane, wenda ibindi bikaza nyuma.”

Abaturanyi b’aba bakecuru na bo babona ubuzima bw’aba bakecuru bubabaje.

Muhawenimana Vestine uturanye n’umwe muri aba bakecuru ati “Hari nk’igihe imvura igwa nkarebera mu idirishya ngo ndebe ko inzu itamuguyeho.”

Umunyamabnga nshingwabikorwa, w’umurenge wa Gatore, Iyamuremye Antoine, avuga ko iki kibazo cy’aba bageze mu zabukuru atari akizi gusa yizeza ko agiye kugikurikirana.

Ati “Ntabwo bigeze babigaragariza ubuyobozi, iyo dusanze umuryango nta bana bafite bo kubafasha duhita tureba uko tubafasha.”

Mukagahima Annemarie na we ngo ubuzima buramugoye
Inzu zabo zarangiritse cyane

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *