Kirehe: ‘Commandant’ wa Polisi yasabye ‘ruswa’ ngo akurikirane uwasambanyije umwana

Umubyeyi abuze amafaranga, ‘Commandant’ ngo yarekuye uwakekwagaho gusambanya umwana,
Minisitiri Shyaka Anastase yategetse abayobozi ba Kirehe kongera gukurikirana iki kibazo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asura Akarere ka Kirehe ku wa gatanu yagarutse ku kibazo cy’abasambanya abana yihanangiriza ababakingira ikibaba avuga ko Leta itazigera yihanganira abayobozi babikora, nyuma yo kumenya ko hari umwana w’imyaka 7 wasambanyijwe ariko ukekwaho kubikora ntiyakurikiranwa.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase yiyamye abayobozi bakingira ikibaba abasambanya abana

Ibi yabihereye ku kibazo giherutse kugaragara mu murenge wa Kigina aho umugabo yasambanyije umwana w’imyaka irindwi birangira ukekwaho kubikora atabihaniwe.

Prof. Shyaka Anastase yibanze cyane kuri iki cyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa, ati “Ndashaka ngo Gitifu ambwire ku kibazo cy’akana k’imyaka 7 kasambanyijwe…. Ibyo bintu biraba bikabera ahantu hari akagali, hari umurenge hari izindi nzego hari abaganga…Birababaje kubona bazana umwana kwa muganga ngo apimwe barebe niba yasambanyijwe muganga yarangiza akavuga ngo bazamugarure nyuma y’amezi atatu. Ndashaka ngo mumbwire iby’icyo kibazo.”

Macumu Josepf uyobora akagali ka Ruhanga yasobanuye iby’iki kibazo. Yemeza ko cyabaye, ngo uwabikoze arafatwa agezwa kuri Polisi ariko Polisi itegeka ko umwana na we arara kuri Polisi, bukeye ajyanwa kwamuganga ku wundi munsi nyina w’umwana ngo azakubwira Gitifu ko hari nomero ya telefoni ya Commandant  wa Polisi yamuhamagaye amusaba amafaranga ngo amukurikiranire ikibazo.

Ati “Commandant ngo yaramubwiye ngo niba abyanze, ejo bazamurekura (ukekwa gusambanya umwana), niko byagenze koko bahise bamufungura…”

Uyu muyobozi w’Akagari yakomeje avuga ko we ntacyo yari kurenzaho kuko ngo na muganga wapimye umwana yagaragaje ko atasambanyijwe ariko urwo rupapuro rwa muganga nta zina ry’urukoze n’umukono we biriho.

Dr. Ngamije Patient uyobora ibitaro bya Kirehe yasobanuriye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko umuganga yakoze akazi ke neza.

Ati “Muganga yakoze akazi ke nk’uko yagombaga kugakora, yavuze ko yasanze akarangabusugi katigeze kangirika, ariko hafi y’igitsina hari hakomeretse, ibi nibyo muganga yagaragaje.”

Minisitiri Shyaka Anastase yahise ategeka abayobozi bo muri Kirehe kongera gukurikirana bushya iki kibazo cy’umwana bikekwa ko yasambanyijwe.

Uretse aba bana bato basambanywa n’abantu bakuru, mu Karere ka Kirehe haranavugwa abana b’abakobwa muri rusange baterwa inda bakiri bato ariko imiryango yabo ikabizimangatanya bikarangira uwakoze icyaha adakurikiranwe.

Macumu Joseph uyobora akagari ka Ruhanga yavuze ko yatunguwe no kubona ukekwaho gusambyanya umwana w’aho ayobora arekurwa na Polisi
Dr Ngamije Patient uyobora ibitaro bya Kirehe yavuze ko umuganga we yakoze akazi neza nkuko bikwiye
Abayobozi mu karere ka Kirehe basabwe kwirinda guhishira abasambyanya abana

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe

0 Igitekerezo

  • Please!!!! Biteye isoni kubona umubare munini w’abana batwara inda muri Kirehe.
    Ariko se byakemuka gute nyine wumva abakabarengeye aribo mizi y’ibibazo.

  • Uyu mugabo Shyaka siwe watubwiraga ko imiyoborere myiza igeze kuri 98% Iyo mibare yayivanagahe?

    • Niko sebishyimbo we
      Ntiwunva se nyine yavuze ko ari 98/100
      Hari ubwo yavuze 100/100
      2 /100 nyine ni ibibazo nkibyo
      Ariko muvandimwe mwagiye mushimA
      Ibyiza

    • Si nkibyo byose c?

  • Niba ariko bimeze ni akumiro. Uwo komanda wa polisi se ubwo arakidegembya koko? Kandi ibi nibikomeza muzatuma rubanda ifata icyemezo kibi cyo kwihanira izi nkozi z’amahano!

  • Police nayo ndayizera irakora akazi kuko Afande Munyuza ntiyakwihanganira umupolisi wakoze amahano nkaya

  • Nugukurikirana icyo kibazo mubushishozi hatiyibagijwe ko hari nabatekamutwe bamenya ko umuntu afite ikibazo bagahamagara biyita ba commendant abantu rero basabwe kuba maso bakirinda gupfa kwizera ubuhamagaye wese biyitirira abantu runaka

    • @MK
      Yego, reka twemere ko uwahamagaye umwana ari umutekamutwe atari komanda.
      NONESE UWAREKUYE UWASAMBANYIJE UMWANA NA WE NI UMUTEKAMUTWE???

      • @Gaston si umutekamutwe ariko twese ntawuzi ukuri kwa Dossier kuko ntitwayisomye nibwo bushishozi navugaga bugomba gukorwa mu kureba uko yarekuwe kuko hari mpanzu nyinshi zatuma umuntu afungurwa.

  • @MK, none se uwo muntu wahamagaye yiyita commandant niwe wari ufunze n,umwana kuburyo yahise anamurekura?!

    Ikizakurikiraho ni uko muzasanga uwari ufunze yaramaze kumvikana na se w’umwana asigaye amushinjura cyangwa yaramaze gucaho.

  • Uwabikoze abaye yaratorotse byo birumvikana. Ariko aramutse yarumvikanye n’ababyeyi b’umwana icyo gihe bo bashinjwa guhishira umunyacyaha bakabihanirwa bikaze.

  • Ibyo birihose kurekura abo bafata abana kungufu birihose ntumenya igihe babarekurira na Nyagatare nuko urumva reroko ntagacyiro baba bahaye uwo mwana wumukoba

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *