• 25/01/2020 10:37 13

Kirehe: Baributswa ko inka yishwe na ‘Rift Valley Fever’ itaribwa

Ubuyobozi buributsa abaturage bo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza ko inka ziri kwicwa n’icyorezo cya ‘Rift Valley Fever’ batagomba kuzirya kuko mu bihe byashize hari abacaga ruhinganyuma bakajya gutaburura izatabwe bakazibaga bakazirya.

Dr Ngamije avuga ko kugeza ubu nta muntu barasangana iriya ndwara
Dr Ngamije avuga ko kugeza ubu nta muntu barasangana iriya ndwara

Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Kirehe, Frank Mugabo avuga ko hari imyitwarire ikwiye kuranga abaturage muri kariya gace kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kubungwabungwa.

Yibukije abaturage ko inka yishwe na Rift Valley Fever itaribwa kuko kuyibaga ubwabyo bihagije kugira ngo umuntu yandure kuko yandurira mu maraso n’amatembabuzi.

Ati Mu byukuri iyo nka zishwe n’indwara ntabwo ziribwa, ahubwo barayitaba, ariko hari pratique ziba zibaho ugasanga baciye inyuma (abaturage) bakajya gutaburura iyo nka bakajya kuyirya mu byukuri bibaho. Ingamba zihari abaturage babishira mu bikorwa kugira ngo hakumirwe icyo cyorezo (Rift Valley Fever).

Umuyobozi w’ibitaro bya Kirehe, Ngamije Patient avuga ko amahirwe bafite ari uko kugeza uyu munsi nta muntu barasangana iyi ndwara.

Dr. Ngamije Patient ati “Iyo ni inkuru nziza twagashimira kandi tunizera ko bizakomeza gutyo.

Mu kwezi kumwe, indwara ya Rift Valley Fever yahitanye inka zisaga 100 mu karere ka Kirehe na Ngoma.

Dr Patient asaba abaturage kutumva ubukana bw’iki cyorezo ngo bumve ko byacitse kuko iyi ndwara kuyirinda bishoboka.

Muri turiya turere hamaze iminsi hakorwa ubukangurambaga bw’uko bakwirinda iyi ndwara n’uburyo bakwitwara mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso byayo.

Ngo uzagaragaza ibimenyetso byayo, bazihutire kumugeza kwa muganga ariko ntibahite bumva ko ari yo arwaye kuko ibimenyetso byayo ibihuriyeho n’izindi ndwara.

Mu minsi ishize Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko ihagaritse ingendo z’amatungo muri Ngoma, Kirehe na Kayonza kubera iriya ndwara ya Rift Valley Fever ikomeje guhitana amatungo menshi, izihaka zikarambura.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Mr ntabwo wize ko mbere yo kuzitaba bazisukaho petrol kuburyo atawabasha kuyirya? Mugomba kumenya ko abaturage bose badafite imyumvire ingana. Nkawe rero urebera umuturage ugomba kimurinda uko bihagije. Where are RARDA vets though?

  • Mr ntabwo wize ko mbere yo kuzitaba bazisukaho petrol kuburyo atawabasha kuyirya? Mugomba kumenya ko abaturage bose badafite imyumvire ingana. Nkawe rero urebera umuturage ugomba kimurinda uko bihagije. Ibaze hagize uyitaburura akajya kugurisha inyama? Hari abafite imyumvire miźima babigwamo. Where are RARDA vets though?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *