• 03/12/2020 10:03 20

Kirehe: Bagize amakenga k’uwiyitiriraga RIB, babibwira inzego arafatwa

Mu murenge wa Nasho hari  umugabo ufunzwe azira kwiyitirira RIB no kwiyitirira kuba umukozi w’urukiko rwisumbuye  akaka ruswa. Hari abo yayatse bagira amakenga babibwira RIB isuzumye isanga ateka imitwe, iramufata.

Afungiwe kwiyitirira RIB n’urukiko

Umugabo witwa Jean Pierre Mbonyumugenzi  w’imyaka 34 yafashwe akekwaho kwiyita umukozi wa RIB ndetse n’umukozi w’Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge wa Nasho muri Kirehe Modeste Nzirabatinya  yabwiye UMUSEKE ko ufunzwe yabeshye umuturage witwa Evariste Baranyeretse amubwira ko azamufasha mu kibazo afite ku rukiko kugira ngo kizakemuke, undi akamuha ruswa ya Frw 300 000.

Yavuze ko ko kugira ngo Mbonyumugenzi afatwe byagizwemo uruhare n’abaturage nyuma y’uko ahamagaye babiri muri bo akababwira ko hagize icyo bamuha yabafasha mu gukemura ibibazo bafite akabizeza ko byakemuka kuko akora mu nzego ebyiri zirimo urugenza ibyaha n’urubiburanisha.

Modetse Nzirabatinya ati: “ Abo bantu uriya mugabo yabeshye nibo baje kuvugana hagati yabo bibaza ukuntu inshuro imwe yakwiyitirira RIB indi akiyitirira urukiko, bahita batanga amakuru kuri RIB natwe barabitumenyesha arafatwa.”

Avuga ko babajije basanga koko uwo muntu ari umutekamutwe kuko haba muri RIB cyangwa mu rukiko rwa Ngoma, hombi ntaho akora.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Nasho avuga ko ubwo uriya wiyitiriraga inzego yafatwaga, bamusanganye Frw 170 000  yari yahawe nka ‘avance’, basigaye kumuha andi Frw 130 000.

Jean Pierre  Mbonyumugenzi uvugwaho gutekera abaturage imitwe yiyitirira inzego, ubu afungiye kuri Station ya RIB iri ku biro by’Umurenge wa Nasho.

Asanzwe atuye mu kagari ka Rubirizi, Umudugugu wa Murindi.

Gitifu w’Umurenge wa Nasho avuga ko abaturage bababwiye ko ukirikiranyweho kiriya cyaha yari asanzwe atekera abantu imitwe ariko akaba yari atarafatwa.

Asaba abaturage kumenya ko inzego z’u Rwanda zikora neza kandi mu mucyo, akabibutsa kujya bashishoza bakareba niba umuntu runaka ubabwira ko akorera urwego runaka ari umukozi warwo koko bakumva bashidikanya bakabaza.

Camarade UWIZEYE
UMUSEKE.RW/Kirehe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *