• 28/01/2020 8:41 37

Kirehe: Abana barifuza ko ku mashuri hashyirwa inzira zorohereza abafite ubumuga

Mu karere ka Kirehe hari abana bafite ubumuga basaba ko hashyirwaho ibikorwa remezo biborohereza nko gushyiraho inzira zabagenewe ku bigo cy’amashuri bigaho.

Shimwayesu Isaac uhagarariye ihuriro ry’abana mu karere ka Kirehe 

Bamwe mu babahagarariye mu ihuriro ry’abana mu karere, bavuga ko zimwe mu nyubako zo mu karere ka Kirehe zidafite ibikorwa remezo byorohereza abana bafite ubumuga.

Bagasaba ko izi nyubako zivugururwa kugira ngo bagenzi babo bajye babona serivisi bahakenera biboroheye ariko by’umwihariko ngo bahera ku mashuri.

Shimwayesu Isaac uhagarariye ihuriro ry’abana mu karere ka Kirehe kuva tariki 07 Ukuboza 2018, avuga ko kimwe mu bibazo abana bafite ari ukuba abafite ubumuga batabasha kwiga neza kubera ibikorwa remezo bitaborohereza.

Ati “Usanga abana bafite ubumuga bakibangamirwa n’inyubako zigaragara ku mashuri zitameze neza, nko mu kigo ugasanga inzira zirimo  zitabasha kunyurwaho n’igare ry’abamugaye, iki kirabangamye cyane.”

Ntakirutimana Innocent uharanira uburenganzira bw’abana avuga ko bakomeje gukora ubuvugizi, ndetse akavuga ko itegeko risaba gushyiraho ibikorwa remezo byorohereza abafite ubumuga.

Ati “Abagikora ibikorwa remezo bidafasha abafite ubumuga baba birengagije amabwiriza ya Leta kandi bituma abana biga nabi kuko birabagora, niyo mpamvu dukomeza kugenda dukora ubuvugizi ngo turebe ko byashira.”

Byukusenge Claude ushinzwe igenamigambi mu karere ka Kirehe 

Byukusenge Claude ushinzwe igenamigambi mu karere ka Kirehe agaragaza ko hakiri inyubako zitorohereza abafite ubumuga ariko ko ubu inyubako nshya zose zubahiriza ibiri mu mabwiriza yo gushyiraho ibikorwa remezo bifasha abafite ubumuga.

Ati “Nugukomeza gukurikrana, si n’amashuri yonyine, n’izindi nyubako zose zakabaye zorohereza abafite ubumuga.”

Abana bafite ubumuga mu karere ka Kirehe, vyane ubukomatanyije ngo ntibabona uko biga kubera ko bikigoye amashuri kubona abazi ururimi rw’amarenga babasha kubasemurira.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko hashyizweho gahunda yo gusuzuma buri nyubako mbere yo gukorerwamo mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Kirehe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *