• 29/01/2020 12:26 27

Kimihurura: Umwana w’imyaka 3 yariwe n’inzuki arapfa

Gasabo – Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Werurwe mu kagari ka Rugando mu murenge wa Kimihurura umwana w’umuhungu w’imyaka itatu yariwe n’inzuki zororewe mu rugo kugeza apfuye. Zariye n’abandi bantu bajyanwa kwa muganga.

Inzuki iyo zihungabanyijwe zidwinga icyo zibonye mu buryo bushobora kuvamo akaga nk'aka
Inzuki iyo zihungabanyijwe zidwinga icyo zibonye mu buryo bushobora kuvamo akaga nk’aka

Abaturage bo mu mudugudu wa Gasange byabereyemo babwiye Umuseke ko izi nzuki ari iz’umuvumvu witwa Icyitegetse uzororeye mu rugo rwe.

Umwe mu bayobozi ku rwego rw’Akagari utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko izi nzuki abo zariye zabasanze mu muhanda.

Avuga ko usibye uyu mwana zariye agapfa zanariye abandi bana babiri bisumbuye ho mu myaka kuri uyu zishe ndetse n’undi mugabo w’ikigero k’imyaka 45. Aba bakaba bajyanywe kwa muganga.

Uyu muyobozi avuga ko nyiri inzuki yaje gutabwa muri yombi mu gihe hakorwa iperereza.

UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Ibyo birashoboka , inzuki zirenze 100 iyo zidwinze umuntu cg ikindi gikoko nk’ihene cg inyana y’inka n’urupfu rwakwigaragaza.
    Mwitondere rero utwo dukoko.

  • Akenshi INZUKI zica abana kubera ko barira zikabinjira no mu kanwa.Nanjye nzi abana b’iwacu inzuki zishe.Ese mwari muzi agakoko kica abantu benshi kurusha utundi dukoko?Ni UMUBU w’ingore witwa Anopheles uruma abantu bakarwara Malaria,hagapfa abantu hafi 1 million buri mwaka.Imana tugira nuko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3 umurongo wa 13,abantu bazabana amahoro n’inyamaswa zose nkuko Yesaya 11 imirongo ya 6-8 havuga.Tujye duharanira kuzaba muli iyo paradizo,twirinda gukora ibyo Imana itubuza kandi dushaka Imana cyane.

  • Involuntary homicide, homicide by negligence….ibi byaha byagombye kujya mu mategeko yu Rwanda niba bitarimo. Bene aba nibo bagombye guhambwa igifungo cy’imyaka 25 no kuriha ihazabu. Hanyuma uwishe umntu yabigambiriye we akicwa.

  • (RIP)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *