• 12/12/2019 2:10 59

Remera: Ingo ziri mu gishanga ziri gufungwa. Abazibamo bati ni akaga

Yavuguruwe 20/03/2018 2PM  Gasabo – Kuva ku gasusuruko ka none mu mudugudu wa Izuba Akagari ka Rukiri I mu murenge wa Remera hari rwaserera y’abafungirwa inzu zabo n’abayobozi hamwe na DASSO baje kuzifunga. Ni nyuma yo kubaha integuza ko bagomba kuva aha batuye kuko hateje akaga ubuzima bwabo. Abari gufungirwa bo bavuga ko batunguwe. Ni ikibazo kireba abaturage bagera kuri 600.

Aya mazu ari mu gishanga munsi ya UNILAK bamwe bahita 'South Africa' igice kimwe bari mu mudugudu wa Gasasa abandi mu wa Izuba
Izi nzu ziri mu gishanga munsi ya UNILAK bamwe bahita ‘South Africa’

Aka ni agace bamwe bita ‘South Africa’ kari mu gishanga kegeranye na kaminuza ya UNILAK, abagatuye benshi ni abakodesha inzu aho ushobora kubona umuryango ukodeshwa 5 000Frw ku kwezi.

Ubuyobozi bumaze igihe bugaragariza abatuye aka gace gateje akaga ubuzima bwabo bagomba kuhimuka, umwaka ushize imvura y’umuhindo yasenye zimwe mu nzu z’abahatuye.

Icyo gihe bamwe muri bo bari bahawe igihe iminsi itanu (5) yo kuhava, abatuye aha babwiye Umuseke ko kuhava batabyanze ariko bigoye kubona ahandi hangana n’ubushobozi bwabo. Ba nyiri izi nzu bo bavuga ko bafite ibyangombwa by’ubutaka kandi bazisorera.

Mu kwezi gushize ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bwakoranye inama n’abakodesha izi nzu nyuma n’abakodesha izi nzu bubasaba gusezerera abakodesha mbere y’uko bazifunga.

Ku mikingire yabo bashyizeho irushijeho gukomera
Ku mikingire yabo bashyizeho irushijeho gukomera

 

Uyu munsi iki gikorwa cyatangiye.

Abatuye hano babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bahawe iminsi micye yo kwitegura kuva hano, ngo mu minsi ishize bahawe iminsi 15 ubundi bayigira ibiri. Guhera ahagana saa yine z’igitondo batangiye kubafungira.

Bafunze inzu ziri mu mudugudu wa Izuba gusa kuko ngo ari zo zigeramiwe n’akaga mu gihe k’imvura nyinshi, izindi abazifungaga bavuga ko zitabaruwe mu zigomba gufungirwa ariko nazo amaherezo abazituye bazazivamo.

Umwe mu baje kubafungira akora akazi ke
Umwe mu baje kubafungira akora akazi ke

Mukamana Anoncitha amaze imyaka 20 atuye muri aka kagari ngo ahafite imiryango akodesha irenga 15 ngo niyo yari imutunze mu buzima bwose.

Yagize ati “nubwo bavugako aha hantu ari mu gishanga twahatuye mu buryo bwemewe, nkange narimfite imiryango irenga 15 baramara kunyirukanira abapangayi nzabaho gute kandi ari bo bari bantunze?“

Umuturage ukodesha utatubwiye amazina ye ati “gitifu w’Umurenge yaje kuduha iminsi 15 noneho ejobundi bagarutse uw’Akagari aduha iminsi ibiri. Turababaza kuki batabitubwiye mbere ngo tubone kwimuka”.

Undi na we ati “Nyiri inzu twamuhaye amezi abiri ngo asane inzu, ubu zirakomeye  none baratwirukana turajya he ko ntayandi mafaranga dufite yo kwishyura izindi nzu kandi na nyiri inzu na we akaba atakwemera kuyadusubiza?”

Bati "ibi ni ukubangamira uburenganzira bwacu n'imibereho yabo" kuko ngo batahawe igihe gihagije
Bati “ibi ni ukubangamira uburenganzira bwacu n’imibereho yabo” kuko ngo batahawe igihe gihagije

Habiyaremye Emmanuel bafungiye iduka yacururizagamo ibiribwa ati “Bari kutwimura nka mayibobo kandi tuhishyura amafaranga yacu, ntabwo bari kuduha agaciro nk’abantu. Niba nyiri inzu ansezerera akampa integuza y’ukwezi wowe Leta urampa iminsi 15 nta n’inkunga umpaye yo kugirango nshake ahandi!!  Ndajyahe?”

Habiyaremye avuga ko batanze kuva hano ariko Leta ikwiye kumva ko kwimuka muri Kigali atari ibintu byorohera bose.

Ati “nubwo waba uhembwa miliyoni umuntu ntiyaza ngo agutungure ngo mu minsi 15 ube umaze kwimuka ngo ya miliyoni igire icyo igufasha kimwe n’uko basanga nta n’ayo ufite, numva bakagobye kuba baratugishije inama  tukaganira tukabereka imbogamizi naho ubu baje nkabaje gufata igisambo.”

Bavuga ko gufungirana ibyabo mu nzu zabo ari ukubabuza uburenganzira bwabo, no kubangamira imibereho yabo n’abana babo, bamwe bariho bava ku ishuri baje kurya ibya saa sita bagasanga iwabo bahakinze. Hari n’abavuga bakingiranye abantu babo bari barwaye barembeye mu nzu.

Bavuga ko batategujwe, ababafungiye bati "mwarategujwe bihagije mwanga kumva"
Bavuga ko batategujwe, ababafungiye bati “mwarategujwe bihagije mwanga kumva”

Mu kwezi gushize bahawe iminsi 15

Aba baturage bavuga ko mu kwezi gushize bagiranye inama n’umuyobozi w’Umurenge akabaha iminsi 15 yo kuva hano ngo kuko banabitegujwe mbere. Ariko bavuga ko babwiye uyu muyobozi ko iyi minsi ari mike cyane ku mikoro yabo ngo babe babashije kwimuka.

Abayobozi ku rwego rw’Akagari na DASSO bakingaga izi nzu banze kuvugisha umunyamakuru, gusa basobanuriraga abaturage ko bahawe igihe ntarengwa cyo kuva aha mu manegeka none umunsi wo kubavanamo ku ngufu ari uyu.

Muri Kigali hose hashize iminsi hatangiye ibikorwa byo kubohora ibishanga birimo ababikoreramo n’ababituyemo hubahirizwa amategeko yo kurengera ibidukikije.

Umwaka ushize bamwe mu batuye muri aka gace kari gufungwa babwiye Umuseke ko “iki kibazo gikwiye gukemuka kuri bose {abatuye n’abakorera mu gishanga} cyangwa bakabareka bose.” 

Muri aka gace babafungiye ingufuri ziba nke bajya kuzana izindi.

Uyu mugezi abari iburyo bwawo bo mu mudugudu wa Izuba nibo bafungiye kuko ari bo babaruwe kugeza ubu
Uyu mugezi abari iburyo bwawo bo mu mudugudu wa Izuba nibo bafungiye kuko ari bo babaruwe kugeza ubu ko bagomba kwimuka vuba

Ubuyobozi buvuga ko bwabihanganiye kandi bwabateguje bihagije kuva umwaka ushize
Ubuyobozi buvuga ko bwabihanganiye kandi bwabateguje bihagije kuva umwaka ushize
Baribaza aho berekeza nyuma y'uko inzu bakodeshaga zifunzwe
Baribaza aho berekeza nyuma y’uko inzu bakodeshaga zifunzwe
Aha ngo hari hajyanye n'ubushobozi bwabo. Amategeko nayo avuga ko ari mu gishanga
Aha ngo hangana n’ubushobozi bwabo. Amategeko nayo avuga ko ari mu gishanga
Iyi foto irerekana abatuye mu gishanga hagati ya y'utugari twa Nyagatovu na Kibagabaga tw'Umurenge wa Kimironko
Muri Kigali hari ahandi henshi hari abakorera n’abatuye mu bishanga kugeza n’ubu, iyi foto irerekana abatuye mu gishanga rwagati hagati ya y’utugari twa Nyagatovu na Kibagabaga tw’Umurenge wa Kimironko

Turisegura ku uwari we wese ko mbere habayeho kwibeshya ko ari aho byegeranye mu kagari ka Rugando mu murenge wa Kimihurura.

Photos©Umuseke

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Muhave aho hose gahunda ihari niyo kuhashyira ikiyaga. Naho mwe ntacyo muvuze. Mupfe duhambe niko dukora

  • Ariko se bajyaga gutura mubisganga bashaka iki? Kandi ikibabaje aba batuye mubishanga iyo usesenguye usanga barageze muri Kigali kera cyane hakiri ubutaka bwinshi buhendutse kandi buberanye noguturwaho. Urugero: Kimironko, Gisozi, Kagugu, Kivukiro Kagarama, nubwo wenda byumvikana ko abenshi cg hafi ya bose bafite ubushobozi buke byibura iyo bubaka aho navuze haruguru bakahubaka amazu atajyanye na Master Plan byibura barikubarirwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *