• 30/10/2020 9:55 03

Kimenyi Yves atamirijwe imitoma, Muyango bakundana amwifurije isabukuru nziza

Miss Uwase Muyango Claudine ukundana na Kimenyi Yves umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yamwifurije isabukuri nziza mu magambo yuje urukundo amushimira ko yakoze gutuma agaragaza ikimurimo.

Uyu mwali amaze imyaka 2 akundana ku magaragaro na Kimenyi Yves

Tariki ya 13 Ukwakira 1992, nibwo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi akaba na kapiteni wa Kiyovu Sport, Kimenyi Yves yavutse.

Kuri iyi tariki n’uku kwezi ni nabwo yizihije isabukuru ye y’amavuko.

Mu butumwa Miss Uwase Muyango Claudine yanditse kuri Instagram ye yifurije umukunzi we isabukuru nziza.

Ati “Isabukuru nziza ku mugabo w’agaciro nahuye na we mu buzima bwanjye, inshuti magara, umwunganizi, umuntu wanjye w’umwihariko, urutugu nigiraho nkanaririraha, umwana w’agatangaza wavutse uyu munsi.”

Yakomeje agira ati “Warakoze gutuma ngaragaza icyiza kiri muri njye, warakoze gutuma numva ndi umuntu mwiza, amajoro wamaze udasinzira kubera ibihe bibi nari ndimo, ndwaye, ubwo ntashoboraga gusinzira wabaga uri kumwe nanjye, uri umwunganizi, mpora nsenga ngo ntazatakaza mu buzima bwanje.”

Miss Uwase Muyango Claudine n’umunyezamu Kimenyi Yves bagiye kuzuza imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundi nyuma y’uko muri Kanama 2019 bombi beruye ko bakundana.

Aya makuru yagiye hanze hashize amezi abiri bari mu rukundo.

Aho bari ntibahisha ko urukundo rwageze mu misokoro y’amagufwa

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Wa mukobwa we nushaka ugabanye akariro.Wibuke bagenzi bawe bambikwa impeta ya Fiancailles bugacya ubukwe bwapfuye.Nta kindi kibitera uretse gutanga avance.Bakobwa,mujye mumenya ko abahungu benshi,iyo muryamanye mbere y’ubukwe,barabata.Usanga kuryamana n’abo mutateye igikumwe,benshi mubikunda cyane.Nyamara imana itubuza gusambana.Ngiyo impamvu nyamukuru Divorces ari nyinshi cyane.Nawe ndebera iriya Miniskirt (minijupe) uyu mukobwa yambaye,Hanyuma umbwire niba azavamo umugore wubaka urugo.Wibuke ko aba I DUBAI,Kimenyi akaba mu Rwanda.Murumva ari amahoro,nta bandi basore afite iyo mu mahanga???Byashoboka.

    • Ibyo uvuze ni ukuri.Gatanya (divorces) zabaye nyinshi kubera ko barongorana n’ubundi baba bararyamanye n’abandi bantu.Imana yo barayishyinguye.Nubwo abantu bahoza Imana mu kanwa,bavuga ngo: Warakoze mana,Yesu ashimwe,etc…,bakora ibyo itubuza.Bihuye nuko Matayo 15:8 havuga ngo:”Banyubahisha iminwa yabo gusa,nyamara umutima wabo uri kure yange”.Niyo mpamvu isi yuzuye ibibazo byinshi.Nuko abantu bakuba Imana na zero.Ndibuka umukobwa wahoraga adusengera,nyamara abana n’umusore baryamanaga.

    • Yawe ntiyirye ngo afite umugabo ,jye namufashe nkumuntu wa fake ubwo ubwambure bwe bwajyaga hanze😁

  • Nizere ko yamusiramuje cya gifirimbi yajyaga aposting. Naho ubundi uwo mukobwa gira umwambure ubusugi bataramurarura

  • Mujye mureka amashyari. Iyi couple njyewe ndayemera. Ntigasitare ahubwo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *