Kimenyi ntiyitaye ku magambo asebanya “yeretse Miss Muyango ko umukunda urudakangwa n'umuyaga” - UMUSEKE

Kimenyi ntiyitaye ku magambo asebanya “yeretse Miss Muyango ko umukunda urudakangwa n’umuyaga”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu na Kiyovu Sports, Yves Kimenyi yikomye abatutse umukunzi we ubwo yavugaga ku bakomeje kumunenga ko nka Miss bitari bikwiye ko atwita atarasezeranye, kuri Kimenyi ayo magambo y’urucantege ntacyo yahindura ku rukundo akunda Muyango.

Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo

Umukunzi wa Kimenyi Yves, Miss Uwase Muyango Claudine uherutse kugaragaza ko atwite inda nkuru abantu bamwe baramwiha ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bazamukanye Muyango bamugaya kuba umuntu nka Miss yemera gutwita atarasezerana n’umukunzi we.

Ibyo ariko Kimenyi asanga ari amagambo yo guca intege. Kimenyi ati “Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo.”

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bibaza impamvu Miss Muyango atakoresheje uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo byamurinda gusama atarasezerana, agakomeza guhesha ishema ikamba afite rya Nyampinga uzi kwifotoza.

Uyu Munyarwandakazi umaze igihe mu rukundo na Kimenyi, yari yamutereye ivi muri Gashyantare uyu mwaka ariko abantu bategereza indi mihango ijyana n’ubukwe baraheba.

Kimenyi Yves wabaye nk’usubiza abamutukiye umukunzi, yibukije Muyango ko bakundana bizira uburyarya bityo ko akwiye kwima amatwi abakomeje kumutuka.

Yagize ati “Muvuge ibyo mushaka. Dutewe ishema n’abo turibo kandi ntimwadukoraho, Uwase Muyango bareke sha bakomeze “bajajwe”, njyewe ndagukunda cyane.”

Miss Muyango na we yahise amusubiza agira ati “Ndagukunda cyane kandi urampagije, warakoze guhagararana nanjye iyi myaka yose itambutse, uri umugabo nkunda ibyaba byose, amagambo yo twarayamenyereye.”

Kimenyi Yves na Muyango bakunze kugaragaza ko bimariranyemo haba mu biganiro batambutsa mu bitangazamakuru ndetse n’amafoto bakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga.

Hasohotse ifoto ya Miss Muyango Claudine umukinzi wa Kimenyi igaragaza ko akuriwe

Tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka Kimyenyi Yves yasabye Muyango ko yamubera umugore we ibi bizwi nko gutera ivi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Hanyuma tukibaza impamvu abashakanye basigaye batandukana ku bwinshi!!! Kera umwali yarongorwaga ari ISUGI.Gusambana bisigaye byitwa “kuba mu rukundo”.
    Kandi bigakorwa n’abiyita abakristu.Umwe yitwa Yves,undi akitwa Claudine.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza bose,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).Niba twemera ko Imana yaturemye,tujye twemera n’amategeko yayo.

  • Yves we,uzaba ureba iyo “ndagukunda” n’agahararo icyo bizabyara.Kuki wanze gutera igikumwe?Kuki mwasambanye kandi muzi neza ko ari icyaha?Icyo tudashidikanyaho,nuko yaba wowe,yaba Miss Muyango wabaga I Dubai,mwaryamanye n’abandi bantu.Nabyo ni ubuhemu.Si igitangaza ko namwe muzatandukana.Uretse ko atari byo mbifuriza.Aba Stars babana akaramata cyangwa badacana inyuma,ni bacye cyane.Umenya batanabaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *