• 14/12/2019 9:41 44

Kiliziya ikwiriye kurenga ibibazo by’amoko – Mme Jeannette Kagame

  • Ubald yababariye uwishe umubyeyi we (Mama), ubu arihira amashuri abana be 2, umwe yiga hanze
  • Fidele Ndayisaba arasaba ko Kiliziya ishyiraho isengesho ry’Ukwezi ryo gusengera Ubumwe n’Ubwiyunge.

Umuhango wo kwizihiza ku nshuro ya 25 Urugendo rw’ubumwe n’Ubwiyunge muri Kiliziya Gatulika, wabereye i Kigali, Mme Jeannette Kagame yasabye Abanyamadini kurenga ibibazo bishingiye ku moko bakabanisha abaturage neza.

Mme Jeannette Kagame ashimira abantu batabaye abandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akanenga ibigwari byo muri Kiliziya byayigizemo uruhare

Mme Jeannette Kagame yari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori, avuga ko uruhare rwa Kiliziya Gatolika rutagomba kugarukira ku nyigisho z’iyobokamana gusa.

Avuga ko igomba no gutoza indangagaciro zishingiye ku muco Nyarwanda bagafata n’umwanya wo kugaya bamwe muri bo bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yavuze ko ibijyanye n’Ubwiyunge atari Politiki ahubwo biri no mu Ijambo ry’Imana bigisha umunsi ku munsi.

Yagize ati: “Kiliziya yagize ibyago byo kugira bamwe mu bayobozi bayo bakoze Jenoside, ariko igira n’amahirwe yo kugira Intwari zitangiye abicwaga zemera no kuhasiga ubuzima, izi turazishimira.”

Yasabye ko abayobozi ba Kiliziya bakwiriye kongera gusana imitima y’abarokotse, bakanafasha abakomoka mu miryango yakoze Jenoside kubohoka no gukira ibikomere.

Ati: “Kiliziya igomba kurenga ibibazo bishingiye ku moko, igashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge.”

Yasabye ko Abanyamadini bafasha Abanyarwanda guhangana n’ihungabana, bongerera imbaraga abakiri bato, kandi bakimakaza ireme ry’uburezi batibagiwe na gahunda mbonezamikurire mu bana bato.

Padiri wa Paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu, Rugwizangoga Obald yabanje kurwana no kwakira ibyamubayeho muri Jenoside, kuko yari amaze kwicirwa ababyeyi, ariko aza gusenga Imana ibimufashamo ababarira uwamwiciye Umubyeyi we (Nyina)  ndetse yigira inama yo kwishyurira amashuli abana be babiri.

Padiri Obald ati: “Gutanga imbabazi utazisabwe ni ingenzi, ni na byo nabanje gukora, ibi nibyo abenshi basabwa.”

Avuga ko mu bana b’uwamwiciye yishyurira amashuri, umwe yiga hanze y’Igihugu ubu ari hafi kurangiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle avuga ko muri iyi myaka 25 ishize Guverinoma y’u Rwanda imaze gukora byinshi birebana n’iyi gahunda, ariko ko hakiri urugendo rwo gukomeza kubinoza.

Avuga ko muri ubwo bufatanye Kiliziya yagombye gushyiraho umunsi umwe mu kwezi wagenewe isengesho ry’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati: “Hari abibazaga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda butashoboka, ubu bwagezweho nubwo hakiri intambwe yo gutera tugana imbere.”

Muri ibi biganiro bashimiye Kiliziya Gatulika uburyo yashyizeho Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ishinzwe ibintu bifitanye isano n’uburenganzira bwa muntu ku rwego rw’isi.

Ndayisaba yavuze ko mu Rwanda bishimira imirimo y’Inkiko Gacaca n’umusanzu mu butabera.

Padiri Ubald ashyikiriza igitabo ke Mme Jeannette Kagame
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika n’inzego za Leta baruzuzanya
Isengesho ryarimo inzego zinyuranye zirimo n’iz’umutekano
Bagiranye ibiganiro birambuye
Mme Jeannette Kagame yasabye Kiliziya kwigisha abato
Mme J. Kagame na Msgr Kambanda

AMAFOTO@KigaliToday Flickr

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kigali.

12 Ibitekerezo

  • Abanyapolitiki nibo bagira ibyiswe amoko iturufu yo kugera ku butegetsi no kubugundira. Babiretse no mu madini byaranduka. Abaturage basanzwe no ntibaba banabifiteho ikibazo. Umucuruzi, umwogoshi, umunyonzi,vmotard, taximan, umuhinzi ugurisha umusaruro we, umufundi ushaka ikiraka, umukanishi, umuganga wikorera, abo bose ntawubona umukiliya ngo abanze kumubaza niba ari umuhutu cyangwa umututsi. Ariko iyo bigeze ku batanga akazi ka Leta n’ak’ibigo Leta ifitemo akaboko, nka za banki, inganda nini n’ibindi nkabyo, urumirwa. Baravangura kakahava. Haba mu gutanga akazi no gutanga servisi. N’amadini akorera mu kwaha kwa Leta akabikora, kuko aba yibereye mu by’isi kurusha iby’Imana. Nta muntu wubahiriza ijambo ry’Imana n’amategeko yayo ushobora kuvangura. Ababikora baba barshyize iruhande iby’Imana bakiyegurira ibya Kayizari.

    • Kuva na kera,amadini yose yo mu Rwanda,uhereye kuli Gatolika,yagize uruhare rukomeye muli Politike y’u Rwanda.Urugero,ba Musenyeri Perraudin na Nsengiyumva Vincent bali bakuriye Kiliziya Gatolika,bali mu mashyaka Parmehutu na MNRD yatwitse u Rwanda guhera muli 1959.Nsengiyumva yari mu Nteko Nyobozi (Central Committee) ya MRND.Nkuko Musenyeri Rucyahana John ukuriye National Unity and Reconciliation Commission (NURC) yavuze mu minsi yashize,n’uyu munsi mu madini harimo “Ironda-bwoko”. Impamvu amadini aronda amoko,nukubera “gushaka umugati n’ibyubahiro”,akabeshya ko akorera Imana,yitwaje ticket ya Bible.Nubwo biyita abakozi b’imana,Bible ibita “abakozi b’inda zabo” nkuko Abaroma 16:18 havuga.Nkuko Yesu yavuze muli Matayo 7:13,14,abakristu nyakuri ni bake cyane.Wibuke ko muli 1994,mu Rwanda abitwaga Abakristu barengaga 95%.Abayoboraga igihugu,interahamwe,etc…bose bitwaga Abakristu.Nyamara nibo bapanze Genocide.Abayobozi batakoze Genocide ni bake cyane.Bisobanura iki? Amadini ntabwo akorera Imana,ahubwo nayo aba yishakira umugati.Niyo mpamvu amadini buri gihe ashyigikira Leta yose igiyeho.Uko amadini yabwiraga president Habyarimana ngo ni Imana yamushyizeho,ni nako babigenza uyu munsi.Bible ibyita uburyarya (Hypocrisy).Ndibuka ko idini y’Abadiventists yajyaga iririmba ngo “Imana yatumye president Kayibanda ngo ashinge ishyaka Parmehutu,kugirango rikure abahutu mu buja bw’abatutsi”.

      • @ Kamere,urakoze cyane.Analysis yawe niyo.Amadini yivanga muli politike kubera kwishakira Umugati,yitwaje bible.Uko amadini ya kera yarondaga amoko,ni nako amadini y’iki gihe nayo aronda amoko.Ingero ni nyinshi.Jya muli Zion Temple ya Gitwaza,ugere kwa Masasu,unyuze muli Adventist Church,urebe abantu bari ku ibere.Ubwo nirinze kuvuga Abanyamurenge n’Abagogwe.Birakabije cyane.Imana y’abantu baronda amoko ni Satani.

      • Kamere we mbere yo gutondagura Nsengiyumva, Perraudin banza utubwire uko kiliziya gatolika yayobowe mu Rwanda maze ugere kuri musenyeri Nsengiyumva urebe abamwigishije n’abamuhaye ubwo butumwa uko byagenze kuva yakwinjira muri uwo mulimo. Njyewe ndambiwe abantu basigaye bahina amateka yu Rwanda bagafunga 1959 bakongera kuyafungura muri 1994. Njyewe nakomejwe na Musenyeri Bigirumwami yewe nagiye no kumusura aho yari mu za bukuru hariya hirya ya Bralirwa twaranaganiriye. Uyu ni imwe mu ntwari zu Rwanda kuko yaburanye ko gisaka itajya kuri Tanzaniya. Ese ubu hari n’igihe leta ifata umwanya ngo tujye aho leta yamushyinguye? Ashwi. Nzaba mbarirwa uru Rwanda. Kumva ko mbere ya 1959 byari byiza nyuma ya 1959 byose byari bibi ko u Rwanda rutabagaho ko rwongeye kubaho muri 1994 uwavuze ibyo amateka azabimubaza.

      • Nonese koko abahutu ntabwo twari duhatswe n’abatutsi?

  • Abanyapolitike mwihereho

  • Ibintu nk’ibi ni inyunguranabitekerezo ku kintu runaka gusa iyo ubonyemo pilisi nabasilikare bicayemo ubwo byose biba bifutamye kuko buri wese aba yatewe ubwoba bigitangira. Sinzi niba nambere warabonaga abasilikare mu bintu byose bireba ubuzima busanzwe bw’abaturage. Icyo kutagikosora amateka azabavuga. Intambara iyo irangiye abasilikare basubira mu birindiro byabo bakareka abasivile ( ibyo byabaye muri 1967). bakayobora abandi basivile kereka niba abanyarwanda twese twarahindutse abasilikare.

  • Iby’amadini na Leta n’amoko ni Pata na Rugi ntawabitandukanya ngo byorohe. Turenza amaso tukinumira.

    • @ Wumvenkome,ibyo uvuga nibyo.Koko Iby’amadini na Leta n’amoko ni Pata na Rugi nkuko ubivuze.Byerekana ko amadini y’iki gihe adakorera Imana,ahubwo akorera inda gusa.Niyo mpamvu n’abayoboke babo badahinduka,kubera ko n’abakuru b’amadini babaha urugero rubi.
      Ngewe mpamya ko idini rigerageza ari abahamya ba yehova gusa.Ntabwo bivanga muli politike n’intambara zo mu isi.Bigana Yesu bakajya mu nzira bose bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu.Nta cyacumi basaba mu nsengero zabo.Nta muntu wabo numwe wali umuyehova muli 1994 wakoze genocide.Nafashe umwanya nzenguruka Kigali n’u Rwanda rwose nsanga nta muntu wabo wakoze genocide.

  • Ntawukibuka ko i Gakurazo haguye abasenyeri batatu bari banze gutererana impunzi z’i Kabgayi! Nk’aho bari babuze imodoka zibahungisha. Ibya Musenyeri Selestini warwanaga ku bantu kuri Saint Paul akaba ari naho amenyera ko se yiciwe aho yari atuye i Jari, adashobora kujya kumushyingura, ntibivugwa, nawe ntiyatinyuka guhingutsa uko yapfuye. Ubuhamya yatanze mu rubanza rwa Padiri Murwanashyaka harya ni ubuhe? Umupadiri cyangwa umubikira watabaye abantu muri 1994 ashimirwa ku giti cye, bamwe bakagirwa abarinzi b’igihango, abandi ukabasanga muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’ahandi. Ariko uwagize uruhare mu bwicanyi, icyaha cye kigahinduka icya Kiliziya Gatolika yose!! Ese ubwo Kiliziya yasabira imbabazi nde ikareka nde mu bagatolika bishe inzirakarengane mu Rwanda bose? Yezu ati: “Nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana” (Luka 12, 2).

  • Gahinda, Padiri Murwanashyaka uvuga Musenyeri Hakizimana yatangiye ubuhamya ni uwuhe? Aho ntuvuga Munyeshyaka?

  • Ko Papa Francis yasabye imbabazi Prezida Kagame na First Lady imbonankubone mu izina ry’abagatolika bakoze ibihabanye n’amategeko y’Imana mu Rwanda, izindi mbabazi Leta yifuza zisumbye ziriya ni izihe?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *