• 15/12/2019 8:31 24

Kigali: Umwe mu bashoramari asaba bagenzi be kwita ku bidukikije

Kuri uyu wa Gatandatu umushoramari wo muri Kenya witwa Ronald Ndegwa ufite uruganda rukora Sima yabwiye abari bitabiriye ikiganiro ku miterere y’ishoramari muri aka karereyitwa East Afrcian Business Dinner & Awards ko ishoramari ryiza ari iryita ku bidukikije. Ngo iyo ibidukikije byitaweho bituma ishoramari ritagira akamaro karambye.

Robert Ndegwa yasabye bagenzi be kwibuka ko iterambere rirambye rigomba kugendana no kwita ku bidukikije

Ndegwa avuga ko nubwo hari hashize igihe hari ibibazo by’umutekano muke mu bihugu bimwe na bimwe byo muri aka karere nka Kenya ariko ngo ibihe biri imbere byerekena ko amahoro arambye azaboneka.

Avuga ko uko amahoro azagaruka muri aka karere ari nako abashoramari bazakomeza kuhagana.

Kuri we ngo kugira ngo  bagabanya ibintu byangiza ibidukikije bizafasha cyane ishoramari n’ubukungu muri rusange.

Ati: “Muri iki gihe hari ikoranabuhanga rifasha abantu kugabanya ubukana bw’ibintu byangiza ibidukikije. Abashoramari bajye babanza bareba uburyo barikoresha mu bice bitandukanya bashoramo imari.”

Abashoramari bari muri iyi nama bunguranye ibitekerezo by’uko bakorana hagati yabo kugira bamwe bigire ku bandi.

Robert Bapfakurera uyobora Ihuriro ry’abakorera ku giti cyabo mu Rwanda yavuze ko mu Rwanda hagaragara ubufatanye mu bikorera ariko ko hakenewe kongerwamo imbaraga.

Kenya ho  ngo za Kaminuza zikorana  bya bugufi  mu guhererekanya abarimu  bityo hakabaho gusaranganya ubuhanga.

Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bo bashimiwe ko bakorana n’abahinzi mu gukusanya ibikomoka ku buhinzi, kubigeza ku nganda no kubyongerera agaciro mbere y’uko bijyanwa ku isoko.

Iyi nama yari yitabiririwe naba rwiyemezamirimo bagera ku ijama baturutse hirya no hino muri Africa n’ahandi ku isi.

Ba rwiyemezamirimo bakiri bato bari baje kwigira kuri bagenzi babo babimazemo igihe
Harimo n’abaturutse ku yindi migabane y’isi kugira ngo bige uko bakomeza gukorana na bagenzi babo bo muri Africa
Ngo ubufatanye hagati ya ba rwiyemezamirimo buzatuma ishoramari rirushaho gutanga umusaruro ugaragara.
Danielle Sassou Nguesso ufite ikigo yise Songa kita ku iterambere ry’abagore yashimye u Rwanda uko ruteza imbere abagore mu nzego nyinshi
Ba rwiyemezamirimo b’indashyikirwa batoranyijwe bahawe ibihembo
Dr Danielle Sassou Nguesso nawe yahembewe guteza imbere abagore mu gihugu akomokamo

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *