• 12/12/2019 4:36 36

Kigali: Umunyeshuri wa UR bamusanze yapfiriye mu kigo, bikekwa ko yishwe

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) habonetse umurambo w’umwe mu banyeshuri bahiga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko, bikekwa ko yishwe. 

Nyakwigendera yigaga mu mwaka wa mbere w’ubutabire muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga

Ni umukobwa ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ababonye umurambo we basanze afite igikomere ku mutwe, ndetse ngo yagaragazaga ibimenyetso by’uko yanizwe bikaba bikekwa ko yishwe.

Uyu mukobwa ngo yigaga Ubutabire, umurambo we ukaba wasanzwe hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi. Yabonywe n’abakobwa babiri bari batashye basanga agaramye mu kayira kava kuri iriya nyubako kagana ku macumbi.

Bivugwa ko nyakwigendera yari yatashye ubukwe bw’umwe mu barimu bwabereye kuri SOS mu Murenge wa Kacyiru.

Ahagana saa mbiri z’ijoro yatahanye igikapu kirimo imikenyero kugira ngo abone uko agaruka ‘mu birori biherekeza ibirori nyirizina’, ibyo bita “after party” mu Cyongereza.

Amakuru avuga ko iyi “after party” yari bubere mu rugo rw’uwitwa Nepo.

Hari umusore w’inshuti ya Sandrine bari bafitanye gahunda yo kuza gusangira na we ndetse ngo hari  n’undi mukobwa na we wari wavuye i Huye aje kureba uyu musore akaba kandi ngo yari afite na gahunda yo kuza kurara iwe.

Nyuma y’igihe runaka uriya musore tutari buvuge amazina kuko bikiri mu iperereza, ngo yahamagaye Sandrine yumva telefoni ye ntiriho, nyuma aza kubwirwa ko hari abasanze iriya nshuti ye ‘yishwe.’

Ababonye umurambo bavuga ko wari ufite igikomere kinini inyuma ku mutwe ndetse afite urufuzi, hakaba hari amakuru avuga ko bishoboka ko yiciwe ku ruzitiro rwinjira mu kigo k’iriya Kaminuza ariko umurambo ugaterurwa ugashyirwa mu kigo imbere aho bawusanze.

Ifoto Umuseke ufite yerekana nyakwigendera aryamye hasi yapfuye yambaye ikoti ry’umukara, ijipo ndende y’igitenge , hejuru yambaye umwenda ufata amabere bita ‘soutien gorge.’

Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye Umuseke ko amakuru ya buriya bwicanyi yayamenye ndetse ko abagenzacyaha batangiye akazi kabo mu gukurikirana ibyabereye muri iriya Kaminuza.

Mike Karangwa ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko bababajwe n’ibyabaye.

Ati: ” Kuba uriya munyeshuri apfuye ari mu mwaka wa mbere birababaje. Yari afite inzozi zo kuziga akigirira akamaro, umuryango n’igihugu none arapfuye. Birabaje rwose.”

Ngo ubuyobozi bwa Kaminuza burakomeza gufata mu mugongo umuryango wa nyakwigendera kandi bukorane n’ubugenzacyaha mu iperereza kugira ngo hamenyekane byinshi ku rupfu rwa Imanishimwe.

Abakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bagera kuri bane ubu barafunzwe mu rwego rw’iperereza.

Amakuru avuga ko Imanishimwe Sandrine yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe be.

 

Abanyeshuri ngo bacitsemo igikuba…

Umwe mu banyeshuri muri iriya Kaminuza yabwiye Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ko abanyeshuri bumvise iriya nkuru bagacikamo igikuba. Ngo ntibumva ukuntu mugenzi wabo yiciwe ku ruzitiro rwa Kaminuza yabo ‘akajugunywa’ imbere mu kigo.

Ati: ” Birumvikana ko abanyeshuri bacitsemo igikuba kubera ibyabaye. Babimenye mu gitondo bagira ubwoba.”

Uyu munyeshuri uri mu bamenye iby’urupfu rwa Sandrine mbere y’abandi avuga ko ubuyobozi bwa Kaminuza buri bukoreshe inama abanyeshuri n’abakozi saa yine za mu gitondo( 10h00AM) mu rwego rwo kubahumuriza. Iyi nama irabera mu nzu nini yitwa Muhabura.

Sandrine Imanishimwe yigaga ubutabire mu mwaka wa mbere wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Iyi foto yatanzwe n’umwe mu banyeshuri biganaga
Iyi foto Umuseke wabashije kubona ngo yerekana aho bikekwa ko Sandrine yiciwe

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

28 Ibitekerezo

  • Birakabije impfu zidasobanutse za hato na hato mu Rwanda.

    • RIP mukobwa.Ugiye ukiri muto cyane.Aba bana b’abakobwa basigaye bicwa cyane kubera insoresore zishaka kubasambanya.Barebe niba batamukoreye Rape.Bashobora kuba babigerageje bagahitamo kumwica ngo atazabashinja.Ndagira inama ikomeye Abakobwa “kwirinda ibi byateye ngo ni Boyfriend/Girlfriend”.Biteza ibibazo ku bakobwa,ndetse bamwe bakiyahura.Rwose mwirinde abahungu mwibeshya ngo “muri mu rukundo”.Ariya majoro mugenda,kimwe no kujya gusura abahungu,nibyo birimo kubakoraho.Mugerageze gutinya Imana. Mujye mwihangana mubikire “agaseke k’urukundo” umuntu umwe gusa uzabasaba iwanyu akabarongora.Mwirinde biriya byo gusohokana n’abasore.Icyo baba bashaka namwe murakizi.Iyo ukimuhaye,araguta agafata undi.Ikindi kandi,mwibuke imana yaturemye itubuza gukora ibyaha.Abantu bayumvira bonyine,nibo izaha paradizo.UMUTI rukumbi w’ibi bibazo abakobwa bafite muli iyi minsi,ni ugutinya Imana,bakirinda abahungu no gusohoka ninjoro.

      • None se ko nta nama ugiriye abo basore kandi aribo batera ibi bibazo?

  • Birababaje nukuri twihanganishije uyumuryango ubuze umwana nukuri ababikoze nibafatwa bakurikiranwe neza CST students tubifurije gukomera byumwihariko abanyeshuri big a naga nawe Imana imwakire

    • RIP kuri mukuru wacu kd abasigaye bakomeze gufatwa mumugongo kuko ntibyoroshye kubura umuntu nkuyu wari munzira igaragara yo kwiteza imbere gusa ninioibazo kuba byabereye ahantu nkaha mukigo twizeraga ko haba Hari umutekano ahaaaaa😥😥😥 bakobwa mwe turagowe pe kuko ibiduhiga muriyiminsi ndabona Ari byinshi pe gusa mwirinde Uko mushoboye ubu mwiragize Imana ibiteho Kandi ibakomeze musabe umubyeyi Bikiramariya abahishe mugizhura cye ,uruhukire mumahoro Sandrine nkukunze ugiye kuko aribwo nkumenye gusa nzahora nkwibuka kuko wari intwari bitewe naho warugeze

  • ibi bintu nti byumvikana, nukuntu hariya hantu ari muhambere harinzwe muri kino gihugu ,kuberera ko ari hafi yo kwa HE!!! nibakurikirane bamenye ikibyihishe inyuma kuko biteye ubwoba cyane.

    • RIP Sando, Ababigizemo uruhare bazabihanirwe byintangarugero, ubwo wasanga nabo bazavuga ngo ni inkundo zadutse zabibateye.

  • Ibi rwose birakabije
    Imfu zaburi gihe zitunguranye
    Ntibyumvikana pe,abo bantu babakurikirane hamenyekane uwabikoze kuko birababaje

  • RIP kuri mushiki wacu,
    Abo bagizi banabi bashakishwe ubundi bahanwe hakurikijwe amategeko.
    Bitabaye ibyo baratumariraho aban.

    Murakoze

    • Yooooo birababaje cyane Imana imwakire mubayo

  • Ariko birashoboka ko twaba twarinjiriwe kuko ibi bintu bimaze gutera inkeke.

  • Mana we, Sandrine mukobwa mwiza urambabaje, pe.
    UR ikaze sécurité rwose hari abantu basigaye binjira muri za kaminuza batari abanyeshuri kandi bakagera no mu mahostel y’abanyeshuri nijoro. Iri joro nabwo umugabo yazengurukaga muri hostel zo muri UR REMERA campus z’abakobwa, akabakurikira aho bavomera hateye ubwoba ku kigega kiba inyuma y’amacumbi. Bakahazenguruka mugenzure ibyo bashaka

    • RIP kuri mukuru wacu kd abasigaye bakomeze gufatwa mumugongo kuko ntibyoroshye kubura umuntu nkuyu wari munzira igaragara yo kwiteza imbere gusa ninioibazo kuba byabereye ahantu nkaha mukigo twizeraga ko haba Hari umutekano ahaaaaa😥😥😥 bakobwa mwe turagowe pe kuko ibiduhiga muriyiminsi ndabona Ari byinshi pe gusa mwirinde Uko mushoboye ubu mwiragize Imana ibiteho Kandi ibakomeze musabe umubyeyi Bikiramariya abahishe mugizhura cye ,uruhukire mumahoro Sandrine nkukunze ugiye kuko aribwo nkumenye gusa nzahora nkwibuka kuko wari intwari bitewe naho warugeze

      • Sando Imana ikwakire mubayo birabaje cyane twe inshuti zawe udusigiye agahinda .cyagihe duhura usibye ko Ari ukutabimenya waransezeraga😭😭😭😭,mube maso kuko ubugizi bwanabi bureze,kndi duhore twejejwe

    • Nukuri iyi nkuru y’uru rupfu rw’uyu mwari irababaje cyanepe. Icyo navuga nuko inzego zibifitiye ububasha mu nshingano zazo, zashyiramo imbaraga mugutahura abo bagizi banabi. Sandrine Imana nimwakire mubayo kdi umuryango we nimwihangane kdi ukomere kuko umwe mubakozi b’Imana we yaravuze ngo tukiri mu isi tuba dufashe igihe mu ntambara. Ndangije ngira nti nimwihangane.

  • R.I.P
    kbx biratubabaje cyane knd biteye ubwoba

  • Ibi bintu ntago byumvikana byonyine usanga kugirango winjire muri Iki kigo utahiga bitoroshye niyo Waba uhiga nabyo baragusaka bihagije ikindi nuko ikikigo gifite uruzitiro bitakorohera buri umwe gusimbuka cga kurenga , naba Security benshi!! Ntibisobanutse badufashe hamenyekane impamvu rwose ababyihishe inyuma babihanirwe!! Mbega ikikibazo kitabweho 😱 Ni agahinda gakomeye. hagati aho Imana imwakire mubayo!! Ntakubeshye ntakundi!!

  • Ibi ko narimbizi Uganda byatuziye bite urupfu ntirurahaga amaraso yabanyarwanda kweri birababaje

  • Mbere na mbere twihanganishije Ababyeyi be Abavandimwe be ndetse n’umuryango mugari w’abanyeshuri ba CST (Nyarugenge campus ) Nukuri urupfu rw’uyu Mukobwa warukiri muyo birababaje cyane. ariko Kandi hakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane byinshi kurupfu rwuyu Mwana cg banapime umurambo wa Nyakwigendera niba abicanyi bakoze kumubiri we byakoroha hapimya finger prints.

  • Nagahinda kenshi cyn, lmana imwakire mubayo, ark bakurikirane bashake icyateye ubu bugizi bwanabi, Muri Cst nizemo kweli. Mboneyeho kwihanganisha abo biganaga, umuryango wanya kwigendera, nikigo muri rusange.

  • Birababaje kdi biteye n’urujijo. Ahantu nyarugenge campus iri haba security ikomeye kubera ko hegeranye na Nyakubahwa President. Ndihanganisha Kandi nkakomeza umuryango wa nyakwigendera Sandrine n’ inshuti ze n’abanyeshuli ba CST na UR muri rusange. Nsaba UR gukaza umutekano cyane

  • Nimusenge cyane umenya twarinjiriwe n’ umudayimoni wifuza amaraso y’urubyiruko cyane. Na none kandi nshyigikiye igitekerezo cya mugenzi wacu wagiriye abakobwa inama yo kwitkndera abo ba boyfriends kuko kenshi usanga bambaye uruhu rw’intama imbere ari amasega aryana. Babyeyi namwe nshuti za Sandrine mukomeze kwihangana akaje karemerwa.

  • RIP bambe .
    Gusenga byo ni ndasimburwa kuko ibihiga u bugingo ni byinshi.
    Hanyuma ikigo nigikanze izindi ngamba kurenza izari zisanzwe
    Mu rwego rw’umutekano

  • Birababaje cyane rwose nkatwe ba alumni bahize kera ntabwo twatekerezaga ko amahano nkaya yabaho muri ur CST nyarugenge campus kuko twazindutse amajoro saa cyenda tugiye kwiga ntacyo twishisha none niba batangiye kwica abantu ni ikibazo gikomeye security bashiremo agatege byaba ngombwa bashiremo amatara ndetse ni nsinga za mashanyarazi ku rukuta.murakoze Sandrine requescat in pacen

  • Abanyarwanda twaragowe muri Uganda dukorerwa iyicarubozo mu Rwanda tugahotorwa koko imana iduhora iki?

  • RIP Sando,,,, nukuri mbabajwe cyane niy’inkuru yinshamugongo rwose ababishinzwe bakomeze bakurikirane iby’uyu mwana kuko biteye urujijo.,,,,.

  • Reba hariya hantu pe, hitwa ngo hakikije ikigo nka kiriya muri iki gihe tugezemo. Hariya hantu n’uwapfuka umuntu ku munwa akamukurura akamujyanayo ntibyaba birangiye? Buriya se abasecurités baba barihe? Hateye ubwoba nibarebe uko babigenza. N’imbere muri turiya tuyira tujya kuri administration hateye ubwoba. Njyewe nigeze kuhanyura mvuye ku muhanda wo hepfo kuri entrée nini, njya kuri administration, ariko ni mu bigunda pe. Bazahakore neza habe nyabagendwa, inyuma y’ikigo hatunganywe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *