Kigali: Umunyamategeko Me Bukuru Ntwari ni we wahanutse mu igorofa arapfa - UMUSEKE

Kigali: Umunyamategeko Me Bukuru Ntwari ni we wahanutse mu igorofa arapfa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko rugikora iperereza ku mpamvu zateye urupfu rw’umuntu wahanutse mu igorofa ndende iri Nyabugogo agapfa.

Me Bukuru Ntwari urupfu rwe rwababaje abo mu muryango we na bamwe mu bamuzi twaganiriye (Photo RBA)

Ababibonye babwiye Umuseke ko uriya mugabo yasimbutse hejuru mu nzu ya 4 y’isoko ryitwa Inkundamahoro, Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge agapfa.

Umuseke wakomeje gukurikirana iby’iyi nkuru. Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry yadutangarije ko imyirondoro ya nyakwigendera baje kumenya ko ari umugabo witwa Bukuru Ntwari.

Dr Murangira Thierry ati “Umugabo wapfuye ni Bukuru Ntwari yari atuye mu Mudugudu w’Ituze, Akagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara. Turacyakurikirana ngo tumenye icyaba cyateye urupfu rwe.”

Twahise tubaza Umuvugizi wa RIB iby’amakuru yavugaga ko uriya mugabo yaba yatewe kwiyahura n’ibibazo afitanye n’umugore.

Dr Murangira ati “Ibyo ni byo iperereza rizagaragaza.” 

 

Me Bukuru Ntwari yari umuntu uzwi mu Itangazamakuru…

 Umuseke wagerageje kuvugana n’umwe mu ba hafi mu muryango wa Me Bukuru Ntwari, atubwira ko uko ameze (igihe twamuhamagaraga) atarabasha kuba yagira icyo avuga.

Me Bukuru Ntwari yumvikanaga cyane akora isesengura ku bibazo by’intambara z’urudaca zibera muri Kivu zombi (iy’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo) mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Umuseke urakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Abantu batunguwe no kubona amanutse muri Etage hejuru akagwa hasi (Photo Social Media)

UMUSEKE.RW

9 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Biteye ubwoba shitani ni ingome gusa nta kindi!

    • Umu papa wali wiyubashye.Abakomeye benshi bariyahura.Buri mwaka,ku isi yose abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri masegonda 40.Muli Nigeria,abantu bagera kuli 50 biyahura buri kwezi kubera Betting.Mu isi nshya dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13 ,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose izabakura mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

  • Uyu mugabo hari abamusunitse kandi bamusunitse bamaze kumwica ibindi bitangazwa ni ibinyoma, kuba yaje abaza aho etaje ya 4 iri nuko hari uwo bari bahafitanye gahunda nku ukuntu na karegeya yishwe n uwo bari bafitanye gahunda. Uyu mugabo rero yavugiraga abanyamulenge bari kwicwa kandi akavuga ko hari abategetsi b u Rwanda babiri inyuma nonese murumva atari cyo bamujijije nyine. Ariko njye sinumva umuntu wifata ari mu gihugu gitegekwa nabo ashinja yarangiza akabavuga akibwira ko bazamureka amahoro wapi ubundi urabanza ugasohoka maze ugatangira kubavuga wageze kure y aho batari naho ubundi pk n agatsiko ke ni babi cyane no kubareba cyane gusa bashobora kubikuziza nkanswe noneho kuvuga amabi bari gukora. RIP mubyeyi mwiza ntiwiyahuye ndabihamya 100% ninacyo gituma bivugishije ngo abantu bareke ibihuha kuko bagira ngo nyine nitwumva ukuri tukwite ibihuha.

    • Fika, witubeshya rwose. Kuba Bukuru Ntwari yari amaze amezi abiri yandikiye Umunyabanga mukuru wa UN na Prezida Tshisekedi, asaba ko habaho inama mpuzamahanga yakwiga kucyo yise “nettoyage ethnique des Banyamulenge”, ntabwo ari cyo cyatuma hagira umwica. Yiyahuye nta kubishidikanyaho.

      • Bamwishe. Umuntu wese ufite ubuhamya bw’ubwicanyi bwabereye muri Kongo agomba kuvaho, n’ abandi barebereho.

    • Ibaze nk’ibi bintu uba utuye aho kweli. Musigaje gutora amashashi.

      • UMBAYE KURE!

  • Imana imwakire imuhe ihumure, kandi niba hari uwagize uruhare mu rupfu rwe Imana iramuzi, izamukoze isoni twese tubireba.

  • Ikibi ni akanwa kdi ururimi ni inyama yigenga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *