• 11/12/2019 4:23 55

Kigali: Umunyamakuru w’imikino yasabiwe gufungwa burundu

Umunyamakuru w’imikino Kwizera Elie uzwi kandi ku izina rya Fatty umaze amezi aburana afunze, uyu munsi Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu ku cyaha bumushinja cyo gusambanya umwana utagejeje ku myaka y’ubukure. Urubanza rwe rwapfundikiwe none.

Kwizera Elie Fatty n'umwunganizi we imbere y'urukiko uyu munsi
Kwizera Elie Fatty n’umwunganizi we imbere y’urukiko uyu munsi

Kwizera azwi ku maradiyo anyuranye no kuri televiziyo ya Royal TV na Authentic Radio mu biganiro by’imikino, yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize.

None, yari yaje kuburana mu rwisumbuye rwa Nyarugenge ari kumwe n’umwunganizi we, uyu munyamakuru ubu araburana n’Ubushinjacyaha kuko umwana w’imyaka 16 ashinjwa gusambanya bivugwa ko nyuma yabwo yabuze.

Yatangiye kuburana mu mizi mu Ukuboza umwaka ushize, rwimurirwa kuri uyu wa mbere aho rwatangiye kuburanishwa ahagana saa sita z’amanywa.

Babanje kureba niba uvugwa ari we wasambanyijwe, uruhande rw’uregwa ruvuga ko umwirondoro utangwa n’Ubushinjacyaha atari wo utangwa n’umushinga w’indangamuntu uvuga ko umukobwa yavutse 2003.  Bityo Kwizera akavuga ko umuntu aregwa gusambanya atabayeho, ari baringa.

Haburanywe kandi ku gihe (amasaha) igikorwa cyabereye, uregwa akavuga ko amasaha ubushinjacyaha buvuga icyo gihe we yari akiri kukazi.

Humviswe kandi umutangabuhamya wabajijwe ibibazo binyuranye ku habereye icyaha n’igihe byakorewe.

Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo muri Nzeri ishize Ubushinjacyaha bwari bufite ibimenyetso bya muganga ko uyu mukobwa yasambanyijwe. Kandi yari yaraye kuri uyu munyamakuru.

Kwizera we icyo gihe yaburanye avuga ko umwana yaraye mu ruganiriro naho we akarara mu cyumba. Ni ko gukatirwa gufungwa by’agateganyo.

Uyu mwana bivugwa ko nyuma yahise abura, yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruturanye n’aho uyu munyamakuru aba.

Nyuma y’iburanisha ry’uyu munsi Urukiko rwahaye impande zombi ijambo.

Kwizera Elie alias Fatty avuga ko umwana bamushinja gusambanya ari baringa atabayeho kandi ko atakora ibintu binyuranye n’ibyo abanyamakuru bakora byo gukangurira abantu kwirinda gusambanya abana. Bityo atasubira inyuma ngo abikore.

Umunyamakuru Kwizera Elie Fatty
Umunyamakuru Kwizera Elie Fatty

Asaba urukiko kudaha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa burundu bushingiye ku bimenyetso byagaragajwe mu maburanisha y’uru rubanza buvuga ko bihamya icyaha Kwizera.

Mu itegeko rya 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 133 isobanura icyaha cyo gusambanya umwana (-18) ikanateganya ko uhamwe na cyo “ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25”.

Iyi ngingo inasobanura ko gusambanya umwana utarengeje imyaka 14, gusambanya umwana bikamutera indwara idakira cyangwa ubumuga, gusambanya umwana ukabana nawe nk’umugabo n’umugore ibi bihanishwa gufungwa burundu.

Urukiko uyu munsi rwapfundikiye urubanza ruregwamo uyu munyamakuru w’imikino Kwizera Elie, ruzasomwwa tariki 14 Werurwe 2019.

Jean Pau NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • Jye mbona mwakwitabaza telecamera zo ku kazi mukabaza nabarinzi mubatunguye bakoze icyogihe murebe na za record za radio cg niba yari Tv nabyo nuko umunyamakuru wacu cg wanyu mutamurenganya nawe shire gahinda keretse niba gerekwaho rusutso !!!! Tubimenye mukoreshe ukuri nibyo mwize nkuko bitabo byamategeko abivuga.

  • Ndagatora mama uyu mujama nari naramubuze kumbe yibereye akandoyi eh birakaze none se yarongoye urwo rwavumba madame we yagiye he ni ndaj

  • Ibi bintu shahu abantu bari gukorera bagenzi
    Babo bafite ibindi bapfa
    Na amashyari yuzuye mu banyarwanda
    Araza gufata indi ntera
    Mbwira ukuntu ibintu birangira ari ibinyoma
    Bikarangira bafunze umuntu burundu
    Sha narababwiye banyamakuru
    Mwirunde utwo twana twirirwa tubirizaho
    Mwa twanga tukajya kubabeshyera
    Pole nshuti tuzagusura ntiwabaye gito
    Gusa ugufungishije
    Amenyeko Imana idasinziriye
    Ihora twese iturunguruka ireba ibyo dukora bibi
    Ikatwihorera
    Ariko umunsi yafashe ikibando cyayo
    Mwese murabizi
    Nubwo nta soma bibiriya cyane numvishe ko
    Iyo irakaye ifungura ubutaka bukasama bukakumira
    Mwese muharanire kutagirira mugenziwe ubugome nkubu ndeba hano

  • Mperutse kumva umuntu atanga ubuhamya bw’ukuntu mwishywa we bamureze gufata ku ngufu umwana w’imyaka 9, nyina w’umwana ari we ubihamya, na raporo ya muganga wo ku bitaro bya polisi ku Kacyiru irabyemeza, nyamara biza kugaragara ko uwo munsi bamuregaho gufata uwo mwana ku ngufu yari yazindukiye mu rugendo rwo kujya gusengera i Kibeho ari kuri listi z’abajyanywe na coasters zakodeshejwe, abo bajyanye babihamya, na Padiri wabaherekeje abyemeza. Ngo biza kurangira arekuwe ataburanye, afunzwe ukwezi kose. Harya ubwo ni umunyamakuru wa kangahe urezwe icyo cyaha guhera umwaka ushize? Ibya hano buri wese ajye yemera ibyo yahagazeho ibindi ni danger!!

  • Wowe wiyise polesana ayo mashyari ni ayawe wizanamo abanyarwanda kuko uzi bangahe?hari abamufingishije uzi?mu Rwanda turi hafi miliyoni 13 uraba utazi na kimwe cya cumi cy abanyarwanda ukihanukira uti amashyari… Uvane abanyarwanda mu kanwa kawe ujue wivuga cg uvuge uwo wabonye.

    Ikigaragara hano harimo urujijo,umuhungu ati uwo mwana ni baringa,akongera ati yaraye mu cyumba ndara mu ruganiro ubwo se arumva akiri baringa?ikindi na none niba indangamuntu ue ivuga 2003 tukana turi 2019 akaba ashinjwa guhera umwaka ushize birumvikana ko uwo mwana adafite 18 rero birahanwa,usibye ko nuwo mwana agomba guhanwa niba bari babyemeranyije ho kuko ubusambanyi si umuco w i Rwanda.

    Icyanyuma navuga ni uko nkemanga ibi kuko se baramusabiri gufungwa burundu n interahamwa zishe 200 bazifungura ubwo ni gute wafungura uwishe 200,100,50,10,..ugacira uwasambanye urwa burundu?aha harimo amanyanga,nimukoresha kutabera mudaciye hirya no hino,icyo cyaha cyahanishwa nk imyaka 5 cg bakamutakatira 2 niba barabyemeranyije nuwo mwana nduzi ko atakiri umwana.

  • Uri kadogo nki izina ryawe koko ntacyo nagusubiza
    Naho wikwiha polesana kuko
    Ishyari abanyarwanda bagirana ntawe utarizi
    Nuko mwese mwigira ba museke igoroye
    Nkaho muri abamalayika
    Hari abantu biyorobeka kwisi nka abanyarwanda
    Iyaba mwakizwaga wenda yesu or yezu Yagatashye mu mitima yacu

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *