• 10/12/2019 10:06 19

Kigali: Umukobwa wihanuye muri Etage ya Makuza yapfuye

Scholastique Hatangimana wari wasimbutse inzu ndende yitwa  Makuza Plazza akavunagurika ariko ntapfe, kuri uyu wa Gatandatu yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali.

Baramutabaye ariko yaje kugwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Goretti yabwiye Umuseke ko uyu mukobwa yapfuye ahagana saa tanu za mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu

Ubwo yasimbukaga akagwa hasi, yahise atabarwa  byihuse atarashiramo umwuka. Abatabazi  bamusanganye agapapuro kanditseho ko yabitewe n’urukundo.

Abamubonye babonye bavuga ko yabanje kwipfuka agatambaro mu maso ubundi arasimbuka ari muri etage ya kane.

Ngo yabanje isura hasi muri kaburimbo, ndetse akaba yababaye bikomeye. Scholastique yari atuye mu kagari ka Zindiro mu  murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, akaba yari afite ubucuruzi ‘yakoreraga mu mujyi.’

Hari amakuru avuga ko nyakwigendera afite umuryango wifashije ariko akaba nta babyeyi yagiraga.

Umwe mu bantu bari baziranye witwa Rubagumya yabwiye Umuseke ko umuntu wari usanzwe abona uriya mukobwa atari gukeka ko afite ibibazo byatuma afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Ubu ngo hari ikiriyo kiri ku mukorerwa, kikaba kiri kubera aho yari atuye hafi y’ahitwa ‘kwa Mushimire’ ku Kimironko.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Iyi nkuru itubabaje turi benshi.She was still young.Yavukiye ku Muhororo mu karere ka Ngororero.Iwabo bose babishe muli genocide (ababyeyi na bakuru be batanu).Mukuru we barokokanye aba muli Canada.Ngewe nk’umukristu,nta kindi namumarira,uretse kumwifuriza kuzazuka ku munsi w’imperuka.Yesu yavuze ko kuli uwo munsi azazura abantu bapfuye bizera imana,akabaha ubuzima bw’iteka.Byisomere muli Yohana 6 umurongo wa 40.Kwizera imana ni ukuyumvira,ukayishaka kandi ukayikorera.Ntiwibere mu gushaka amafaranga gusa nkuko benshi babigenza,nyamara bapfa bakababeshya ko bitabye imana.Siko bible ivuga.Bible ivuga ko upfuye ajya mu gitaka,akazazuka kuli uwo munsi,niba yarapfuye adakora ibyo imana itubuza..

  • Iyi nkuru irimo urijijo. Umusore bavuga Wamurishije umutima ifoto ye yasohotsemubinyamakuruko yarasiwe muri uganda on wednesday. Ubanza aho kwiyahura baramwahuye hagakinwa ikinamico y udupapuro.

    • Twababay kuko yarumuvandimw wacu waciye munzira yumusaraba wa genocide kd muziko habamo ibikomere byinshi abashinyaguzi bavuz ibyobashaka ariko Niko tubayeho tugira abatubabaza cyane yaba abahungu kubakobwa murirusange agakina numutima wawe nkakuriya mbese hariho ibikomere

  • Uyu means agiye kare kbsa Imana niyo izi who igomba kumwereza pole Ku muryango wasizwe

  • Ukuri kuzajya ahagaragara umunsi umwe. Uriya mukobwa barishwe nako ikinamico lyakurikiye ntawe uriha agaciro. Icyo twibaza: ubwicanyi buszashira lyali?

  • Mana weeeee!Nyagasani Yezu Kristu utabare roho y’umukobwa wawe, warindishije ukuboko kwawe muri byinshi, umwiyegereze umuhumurize ,umuhe urukundo n’amahoro atigeze abona mu isi.
    Abamubabaje bose Nyagasani ababarire abahe umutima wicuza kandi wihana.

  • Ndifuza kubwira umuntu wese ufite ishavu, intimba, umutima ushengutse ko Umuremyi we amukunda kandi yiteguye kumutabara ku isaha azi wenyine.
    Rwose ntihakagire uwiyambura ubuzima, mujye mushaka umuntu mukuru mwizeye ubagire inama. Abasokuruza bacu baravuze bati “kubabara siko gupfa”. Uyu munsi wowe urababaye, hari abanezerewe, Nyamara si ko bizahora. umunsi umwe uzaseka, wishime unezerwe. Ni ko isi iteye, bana banjye ntawe uhora arira nk’uko ntawe uhora aseka
    Babyeyi bagenzi banjye, birababaje kubona abana barengwa n’ishavu bakiyahura duhari turi ababyeyi! Duhaguruke tube aho ababyeyi babo batari, natwe nitugenda abacu bazabona abababa hafi kuko twabibye ineza n’urukundo. Wa mwana we wiyahuye, jye ku giti cyanjye n’ubwo ntagize amahirwe yo kukumenya umbabarire.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *