• 08/12/2019 12:33 00

Kigali-Rusizi: Umushoferi wa Volcano yambuwe abagenzi kubera umuvuduko

Abagenzi baturukaga i Kigali bagana i Rusizi umwe muri bo yahamagaye Polisi ayibwira ko bus ya Volcano barimo iri kwiruka cyane, umushoferi ageze Kitabi, Polisi iramuhagarika imukura mu modoka, abagenzi bashakirwa izindi zo kubatwara.

Aha ni muri Gare ya Nyamagabe abagenzi basohorwa muri iyi busi ngo bahabwe izindi

Kubera ko umushoferi atari azi ibyabaye yakije imodoka avuye i Huye yerekeza i Rusizi, ageze Kitabi (mbere y’uko utangira ishyamba rya Nyungwe), Polisi iraza iramuhagarika, imusaba gukata imodoka agasubira muri gare ya Nyamagabe.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi bus nini yabwiye Umuseke ko mu bari mu modoka na bo bamwe batamenye uko bigenze kubera ko hari biga muri Kaminuza bari bagiye mu kazamini batungurwa no gusabwa gusubira inyuma, batangira kujujura bibaza ibibaye.

Ati: “Twabanje kwibaza ibibaye ubwo Polisi yasabaga imodoka yacu gusubira inyuma. Hari bamwe muri twe bafite ibizami i Rusizi, twahise twumva ko turi bukererwe.”

Abagenzi bageze muri Gare ya Nyamagabe basobanurirwa impamvu basubijwe inyuma, bashakirwa izindi bus zo mu bwoko bwa Coaster ebyiri zibafasha gukomeza urugendo.

Uyu mugenzi avuga ko n’ubwo bakererewe, ariko ngo nibura byatumye barindwa impanuka itewe n’umuvuduko iriya bus yo mu bwoko bwa Hyundai yari ifite.

Polisi imaze igihe isaba abashoferi kutirukansa imodoka batwaye kuko bishyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kandi.

Umushoferi ufashwe yiruka ahanishwa amande ya Frw 50 000.

Iyo akoze impanuka ihitana umuntu akagezwa imbere y’Ubugenzacyaha, byagaragara ko yabikoze abitewe n’ubusinzi yishyura Frw 150 000.

Polisi iherutse gutangaza ko hejuru y’ariya mande Frw 150 000, ufashwe atwaye ikinyabiziga yasinze, azajya anamburwa uruhushya rwo gutwara mu gihe kingana n’umwaka.

Mu masaha ya saa munani abagenzi bavanywe muri iriya bus bari bamaze gusohoka mu ishyamba rya Nyungwe bageze ahitwa Gisakura.

Mu ma saa munani bari basohotse muri Nyungwe bageze ahitwa Gisakura
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai ngo yirukaga

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

14 Ibitekerezo

  • Simperuka izi modoka zigira speed governor ra? Ese ibi by’umuvuduko police yo yabanje irabigenzura koko?

    • Mwakoze RNP kurengera ubuzima amagara araseseka ntayorwe. Kubuzima bwumuntu hafatwa ibyemezo bikomeye cyane. Kdi bishoboka

  • Hhhhhhhhh murasekeje kabisa umuntu azajya ajya mu modoka yifitiye ibibazo bye bwite ahite ahamagara police ngo imodoka iri kwiruka maze nayo ihite ibasubiza inyuma kandi utwaye n’ubundi abe ariwe ukomeza gutwara!!

    What if uwabikoze ari uwatumwe na ba mucyeba bo muri za coasters dore ko iriya modoka ya Yundai bayigirira ishyari kuko ifite confor bityo ikaba yaranabatwaye abagenzi ?

    So Please Police rwose ndabemera ariko try to me more professional !!

  • Yirukankaga…., umugenzi arahamaga….irakomeza irirukanka…..; barayihagarika bayisaba gusubira inyuma nabwo isubirayo ikirukanka ….; uyitwaye akiri umwe; ndibaza uwo mugenzi yapimye umuvuduko ate ?! Ese kubahagarika bagasubizwa inyuma hadahinduwe utwaye byo harya byabavanye mu kaga ku rwego rungana gute?! Nibazaga ariko ntimunsubize ndisubiza dha 🏃🏃🏃🏃

  • Aho bigeze Ibi birakabije!nukuri Police icyeney kongererwa ubunyamwuga peee,kko Imyanzuro Isigaye ifatwa ntabwo inoze peee!birakabije,rwose!ngo bamusaba gusubir inyuma??eeeeeh arko abanyarwanda weeee,leta aho Kwishutir gutez imbere ibikorwa remezo ,yagakwiye kubanza ikigisha abanyarwanda!bagafunguk mumutwe kko ndabona bitazoroha peee!

  • Nanjye nigeze kubikora, ni byiza cyane gutanga aya makuru. Ntabwo wantwara rwose ugendera mwijana ngo nkwihanganire. Ubabaye, ababare cyangwa agure iye, atureke twe rubanda rugufi, dukeneye gutwarwa neza, tukagerayo amahoro.. Bravo Police yacu.

    • Kabisa, nta mpamvu yo gushyira ubuzima mu kaga! Kandi abantu bamaze gupfa ibi muvuga ntimwabivuga

      • Ntare warabikoze cyane kandi warihimye gusa iyo wirinze umuvuduko ugatwara gake ntusinde, ugashyiramo speed governor igihe kiragera ugapfa gusa niba police yayipimye igasanga yarengeje 60km kandi ntibishoboka kubera ko ifite akagabanya umuvuduko ,baba bayihohoteye

  • Mwakoze RNP kurengera ubuzima amagara araseseka ntayorwe. Kubuzima bwumuntu hafatwa ibyemezo bikomeye cyane. Kdi bishoboka

  • Imodoka ya mbere igira umuvuduko ni iya Muhanga-Kigali.Ihaguruka kuwa mbere saa kumi na 45 za mugitondo.Volcano na horizon.Ntizigira bya bindi birinda imivuduko byitwa govana.Ntizigira umubare ntarengwa w’abazigendamo.Ni indege zo ku butaka.Nizikora gisida abazigendamo ntibazogora abaganga.Bose bazahita bitaba Imana.Niba mugirango ndabeshya muzagendemo mwumve!

    • Ahaaa, izi ni danger nazicitseho!!! Ikibabaje ni ihangana hagati y’bagenzi muri agence zombi, ishyitse mbere ubwo ubutaha niyo yuzura mbere!!! Haba higanjemo abagiye kurangira Kimisagara!!

  • Uwo muntu watanze amakuru yahubutse cyakora yari kubanza akamenyesha chofeur ko babangamiwe numuvuduko afite yabyanga akabona guhamagara police

  • njyewe uko mbyumva aho gusubiza inyuma imodoka n’abagenzi bari guterefona undi mushoferi akaza gusimbura wawundi.kuko imodoka irategekwa.

  • ARIKO RWOSE ABANYAMAKURU MWAGIYE MUDUHA INKURU YUZUYE IMARA AMATSIKO ,POLISI YEMEJWE NIKI KO UMUSHOFERI YIHUTAGA CYANE ,ESE UBWO HITAWE KUMAGAMBO Y’ABAGENZI NTAKARENGANE KABAMO?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *