• 28/01/2020 3:22 02

Kigali: Ikiganza ‘cy’ikimenyetso cyo gukumira ruswa’ cyuzuye hafi ya KCC

Hafi y’inzu ikorerwamo inama mpuzamahanga zikomeye zibera mu Rwanda yitwa Kigali Convention Center huzuye igihangano cy’ubugeni gikoze ikiganza kureba hejuru bivugwa ko ari ikimenyetso kerekana ubushake bw’u Rwanda bwo gukumira ruswa. Umunya Iraq witwa          Ahmed Al Bahran wakoze kiriya gihangano ari mu bakomeye ku isi muri iki gihe.

Ni ikiganza bivugwa ko kerekana ubushake bw’u Rwanda mu gukumira ruswa

Amakuru Umuseke ufite avuga ko kiriya kiganza kizatahwa ku mugaragaro mbere y’inama ku kurwanya ruswa izahuza u Rwanda na kimwe mu bihugu byo muri Aziya( bivugwa ko ari Qatar) mu minsi mike iri imbere.

Raporo zisohorwa n’ibigo bisesengura ruswa ku isi zikunda gushyira u Rwanda mu bihugu byageze kuri byinshi mu kurwanya ruswa n’ubwo hakiri urugendo.

Ubushakashatsi buherutse gusohorwa na Transparency International Rwanda bwagaragaje  ko Abanyarwanda bagera kuri 80% bemera ko ruswa yagabanutse mu nzego za Leta.

Kiriya kiganza cyubatswe na Ahmed Al Bahrani, umunya-Iraq uzobereye mu by’ubugeni, akaba akunda kuba mu mijyi ya Doha muri Qatar na Stockholm muri Suwede.

Ahmed Al Bahrani ni muntu ki?

Ahmed Al Bahrani yavutse muri 1965, avukira mu gace ka Tuarej hafi y’umugezi wa Euphrates muri Iraq.

Ajya avuga ko akiri umwana yajyaga ashushanya bagenzi be bari gukina umupira w’amaguru kandi akabashushanya ku ibumba yabaga yakuye hafi y’umugezi wa Euphrates.

Ngo abarimu bajyaga babajyana gusura inzu ndangamurage zirimo ibishushanyo bya kera biranga amateka ya Babuloni akumva biramushishikaje

Nyuma yaje kwiga ubugeni mu kigo kitwa Institute of Fine Arts kiri mu murwa mukuru Baghdad, aza guhabwa impabumenyi muribyo muri 1988, icyo ngo abarimu bamubereye isoko y’ubuhanga harimo  Abdul Rahim Al Wakil.

Yakoze ibihangano byinshi byamuritswe ahantu henshi harimo muri Iraq, Yemen, Qatar, Lebanon, no muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Guhera muri 1992 kugeza 1994 yabaye umwarimu w’ubugeni muri Baghdad Institute of Fine Arts, aha akaba ari naho yize.

Mu bihangano yakoze harimo 15 byamenyekanye kurusha ibindi.

 

Ahmed Al Bahrani ni umwe mu banyabugeni bakomeye kurusha abandi ku isi muri iki gihe
Uyu ni Mandela yabumbye
Iyi ni ishusho ya Mahtma Ghandi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Ni byiza rwose,ni umutako muli Kigali.Kandi ni international symbol yo kurwanya Ruswa.Buriya kiravuga ngo:”I am clean”.Ariko ntabwo ari ikiganza cyakuraho Ruswa mu isi.Ni nka ya symbol iba kuli Headquarters ya United Nations,i New York.Yerekana umuntu afite INKOTA arimo kuyicuramo ISUKA.Bisobanura intego ya UN yo gukuraho intambara ku isi.Nyamara byarayinaniye,ahubwo ibihugu 9 byakoze atomic bombs!!! N’iki kiganza ntabwo kizaca Ruswa mu Rwanda.Ahubwo iziyongera.UMUTI w’ibibazo biri mu isi,ni umwe gusa. Ni Ubutegetsi bw’Imana izashyiraho ku munsi wa nyuma.Nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga,ubwo butegetsi buzabanza bukureho ubutegetsi bw’abantu,burimbure abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,kandi bukureho ibibazo byose isi ifite.Nguwo umuti rukumbi wa Ruswa.Kiriya kiganza ni umutako gusa.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,hinduka ushake ubwami bw’Imana,ubifatanye n’akazi gasanzwe.Bible yerekana ko abibera mu byisi gusa batazaba muli paradizo iri hafi.

  • Amasoko yose abyibushye yibereye mu biganza bya C.V, , none bariya ngo bararwanya ruswa! Bahereye hehe se? Iyo abagombye kuba ku isonga ryo kurwanya ruswa ubukungu bw’igihugu bwageze mu maboko yabo, bakabona amasoko yose bashaka nta piganwa, kurwanya ruswa bikorwa gute?

  • Nikize ikiganza gihangane na cya gipfunsi maze turebe!!

  • Igipfunsi mvuga ni ikingiki:
    https://images.app.goo.gl/UpYupRfbyuuvYPhq5

  • Ariko kiriya kiganza ntabwo ari icyumuntu? Murebe neza uko intoki zikurikirana nuko zisumbana

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *